Amasomo y’Igitambo cy’Ukaristiya cyo ku wa Mbere,
17 Nyakanga 2017
Umutagatifu twizihiza:
~ Donatha
[Icyumweru cya 15 Gisanzwe – Umwaka A].
Isomo rya 1: Iyimukamisiri 1, 8-14.22
Muri icyo gihe, mu gihugu cya Misiri haza kwima undi mwami utari waramenye Yozefu. Abwira ingabo ze ati «Dore umuryango w’Abayisraheli uranga ukaturuta ubwinshi, kandi ukaturusha amaboko. Nimucyo tuwigire ubwenge, ejo utazarushaho kugwira, maze intambara yatera ukifatanya n’abanzi bacu ukaturwanya, hanyuma ukazava muri iki gihugu ! » Ubwo Abanyamisiri bashyiriraho Abayisraheli abategeka b’akazi, kugira ngo babicishe imirimo y’agahato. Ni bwo bubakiye batyo Farawo imigi y’ibihunikwa : uwa Pitomu n’uwa Ramusesi. Nyamara uko babakandamizaga, ni ko umubare wabo warushagaho kwiyongera bagakwira hose. Nuko Abanyamisiri batangira kwanga urunuka Abayisraheli. Abanyamisiri bakoresha Abayisraheli by’agahato n’ubugome, babatera kuzinukwa ubuzima bwabo ku mpamvu y’uburetwa bukabije: nko gukata ibumba, kubumba amatafari, kuvunwa n’ubuhinzi, n’indi mirimo yose inaniza babagerekagaho ku gahato. Ni bwo Farawo ahaye igihugu cye cyose itegeko agira ati «Umuhungu wese w’Umuhebureyi uzavuka mujye mumujugunya mu Ruzi, naho abakobwa bo mujye mubareka babeho. »
Zaburi ya 123(124), 2-3, 4-5, 7
R/ Ubuvunyi bwacu buba muri Uhoraho.
Iyo Uhoraho ataturengera,
igihe abantu bari baduhagurukiye,
baba baratumize bunguri,
mu mugurumano w’uburakari bwabo.
Ubwo ngubwo amazi aba yaraturenzeho,
umugezi uhurura uba waraduhitanye;
ubwo ngubwo amazi asuma,
aba yaraturenze hejuru !
Twararusimbutse nk’inyoni
ivuye mu mutego w’umuhigi;
Umutego waracitse turarusimbuka !
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 10, 34-42 ; 11,1
Muri icyo gihe, Yezu yabwiye lntumwa cumi n’ebyiri ati « Ntimugire ngo nazanywe no gukwiza amahoro ku isi ; sinaje gukwiza amahoro, ahubwo nazanye inkota. Koko naje gushyamiranya umuhungu na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe: maze abanzi b’umuntu bakazaba abo mu rugo rwe. Ukunda se cyangwa nyina kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Ukunda umuhungu cyangwa umukobwa we kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Udatwara umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye. Uwihambira ku bugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabuhorana. Ubakiriye neza nijye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye. Uwakiriye neza umuhanuzi kuko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi ; n’uwakiriye intungane neza kuko ari intungane, azahabwa ingororano y’intungane. Uzaba yarahaye icyo kunywa umwe muri aba baciye bugufi, n’aho rwaba uruho rw’amazi afutse, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri : ntazabura ingororano ye. » Yezu amaze guha abigishwa be cumi na babiri ayo mabwiriza, aherako ajya kwigisha no kwamamaza lnkuru Nziza mu migi yabo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana!
Sr Immacullee: Shalom
Ubuzima bw’umukristu burangwa n’Umusalaba
1. Umusalaba ni impano ikomeye Imana itwoherereza kugirango tuyimenye kandi tuyikunde bihagije!
Iyo umuntu akenshi anezerewe yibagirwa vuba! Ararengwa akireba akubagirwa Uwamuremye!
2. Umusalaba ni kimwe mu bintu bitunganya bigashyira mu buryo ubukristu bwacu. Uyungurura ibyacu bivanze tukegukira Imana!
3. None se ntitugomba gushima muri byose!
Gutwarana umusalaba ibyishimo
Nta kwinuba
Nta guhakana Imana
Nta kuyitiranya
Nta gusubira inyuma
Nta kuyituka
4. Nguwo Umusalaba wa Kristu kandi icyiza cya Kristu ni uko awudutwaza!
Ubuzima bwawe, ibikubaho itoze kubibamo mu kwemera kandi umenyeko umuriro wa Kristu ugomba kwaka ndetse ukagurumana!
Niba dukunda Yezu abatamukunda bazadutoteza ninacyo cyizatwemeza ko tudakora nkabo!
Ariko wirinde ko hari uwo ubera umusalaba ahubwo utwaze uwananijwe na wo mu buzima!
Imana iguhe umugisha kandi iguherekeze mu rugendo ruyigana
Sr Immaculée
Sr Immacullee: Shalom
Nshimishijwe no gutangira icyumweru gishya mbasangiza ibyishimo byo kubana na Yezu
Ubwo Yozefu yari amaze kugaragara nk’ukomeye hadutse Farawo atangira kumujujubya ari nako atoteza ubwoko bwe
Urugamba mu buzima ntirujya rurangira! Rumwe rurahita urundi rukaza ariko ntawe uba intwari atararwanye!
Na Yezu yabigarutseho ati Sinazanywe no gutanga amahoro naje gushoza intambara!
Ese iyi ntambara ni bwoko ki?
1. Uwemera Yezu ntatana n’umusalaba kandi iyo uje hari brnshi basubira inyuma
Bakinuba
Bagatukana
Bagahakana
Bagashidikanya
Ariko no mu buzima busanzwe inshuti uyibona mu byago burya abagusanga bose mu birori siko baba ari inshuti magara!
2. Kwemera Yezu hari ibyo bitatwemerera
Ni uvuguruza abiba bakabeshya, bakangana, niwitwara neza ntuzabura abaguca intege!
Hari uwigeze kumbwira ngo ariko ko ushaka ijuru nk’uwaritaye!!!
Ariko iyo wahuye na Yezu ibyo byose urabirenga ugakomeza! Hari aho uzatakaza inshuti cg abavandimwe ariko uhumure nta we ugendana na Yezu ngo abure umuryango
3. Ukunda se cg nyina ntakwiriye kuba uwanjye
Ni nde uri mu mwanya w’Imana ngo umusubize mu mwanya we
Ni iki kiguhambiriye?
Ni iki kikubuza kwirekurira Kristu?
Ni iki wabura ukareka ukwemera?
4. Ukomera ku buzima bwe azabubura!
Tekereza kwihambira ku buzima ukibagirwa uwabuguhaye!
Ni wowe buzima bwacu Nyagasani twasanga nde wundi?
5. Ngaho ibaze!
Uko ubayeho bituma abantu bakwibazaho kuko utuma babona urumuri?
Bituma abatemera bagaruka mu nzira?
Bituma Imana isingizwa!
Cg ukwemera kwawe ntawe gutuma yibaza!
Iyo wemera ibikorwa byawe bituma umwijima wimukira urumuri
Imana ikube hafi kandi iguhe umugisha
Nanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi
Sr Immaculée