Amasomo y’Igitambo cy’Ukaristiya cyo ku wa Gatanu, 29 Nzeli 2017

by

 

Umunsi mukuru w’Abamalayika Bakuru:

  • Mikayile, Gabriyeli na Rafayire.
[Icyumweru cya 25 Gisanzwe – Umwaka A]

 

Isomo rya 1: Daniyeli 7, 9-10.13-14.

Uko nakitegereje, mbona intebe z’ubucamanza ziratewe, maze Umukambwe aricara. Umwambaro we wereranaga nk’urubura, imisatsi ye yera nk’ubwoya bw’intama. Intebe ye y’ubwami yari indimi z’umuriro, inziga zayo ari nk’umuriro ugurumana. Uruzi rw’umuriro rwaravubukaga, maze rugatemba imbere ye. Urujya n’uruza rw’amagana n’amagana bariho bamukorera, ibihumbi n’ibihumbi bihagaze imbere ye. Ubwo urubanza rurashingwa, maze ibitabo birabumburwa.Nijoro kandi nariho nitegereza ibyo nabonaga: mbona uje mu bicu byo mu kirere umeze nk’Umwana w’umuntu . Ubwo yigira hafi ya wa Mukambwe, maze ajyanwa imbere ye. Nuko yegurirwa ingoma, icyubahiro n’ubwami; imiryango yose, amahanga yose n’indimi zose biramuyoboka. Ubwami bwe, ni ubwami buhoraho iteka ntibuzashira, n’ingoma ye ni ingoma itazagira ikiyitsimbura.

Zabuli 138(137), 1-2a, 2bc-3, 4-5

Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose,
ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose.

Mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu,
maze nkogeza izina ryawe,
kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe,
kuko warangije amasezerano yawe,
bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara.
Umunsi nagutakiye, waranyumvise,
maze urampumuriza, unyongerera imbaraga.

Uhoraho, abami bo ku isi bose bazagusingiza,
kuko bumvise amasezerano wivugiye.
Bazarata inzira z’Uhoraho,
bavuga bati «Koko ikuzo ry’Uhoraho ntirigira urugero!

 

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 1,47-51

Yezu abonye Natanayeli aje amugana, aravuga ati «Dore Umuyisraheli w’ukuri utarangwaho uburyarya.» Natanayeli aramubwira ati «Unzi ute?» Yezu aramusubiza ati «Filipo ataraguhamagara
, uri mu nsi y’igiti cy’umutini, nakubonaga.» Natanayeli aramusubiza ati «Rabbi, koko uri Umwana w’Imana, uri Umwami wa Israheli.» Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko nkubwiye ngo nakubonye uri mu nsi y’umutini; uzabona ibitambutse ibyo ngibyo.» Arongera aramubwira ati «Ndakubwira ukuri koko: muzabona ijuru rikinguye n’abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’umuntu.»

 

Iryo ni Ijambo ry’Imana


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *