Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku wa Kane

07 Nyakanga 2016.

Umutagatifu twizihiza:

  •  Odoni

[Icyumweru cya 14 gisanzwe – Umwaka C].

Isomo rya 1: Hozeya 11, 1.3-4.8c-9

Igihe Israheli yari akiri muto, naramukunze,
kandi nahamagaye umwana wanjye ngo ave mu Misiri.
Nyamara Efurayimu, ni jye wamufataga akaboko,
nkamwigisha gutambuka,
ariko ntibigeze bamenya ko ari jye wabitagaho.
Narabiyegerezaga mbigiranye urukundo,
nkabizirikaho nk’uko abantu babigenza;
mbiyegamiza ku musaya nk’umubyeyi uteruye umwana we,
nca bugufi ndabagaburira.
Israheli, nayigabiza nte?
Nakugira se nka Adama,
cyangwa nkakugenza uko nagenje Seboyimu?
Mu mutima wanjye nisubiyeho,
impuhwe zanjye zirangurumanamo.
Sinzakurikiza ubukana bw’uburakari bwanjye,
kandi sinzarimbura ukundi Efurayimu;
kuko ndi Imana simbe umuntu,
nkaba Nyir’ubutagatifu rwagati muri mwe,
sinzongera kugusanga mfite uburakari.

Zabuli ya 79 (80), 2ac.3bc, 15bc-16, 19-20

Mushumba wa Israheli, tega amatwi,

wowe wicaye hejuru y’Abakerubimu,
garagaza ububasha bwawe, maze udutabare!

Urebere mu ijuru, witegereze,
maze utabare uwo muzabibu;
urengere igishyitsi witereye,
n’umucwira ugukesha imbaraga.

Bityo ntituzongera kuguhungaho,
uzatubeshaho, twiyambaze izina ryawe.

Uhoraho, Mugaba w’ingabo, tuzahure,
ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 10,7-15

Abo cumi na babiri Yezu abohereza mu butumwa, kandi abihanangiriza agira ati «Aho munyura, muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje. Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi. Mwahawe ku buntu, mutange ku buntu. Ntimwitwaze zahabu, feza cyangwa ibiceri mu mikandara yanyu; ntimujyane kandi uruhago rw’urugendo, amakanzu abiri, cyangwa inkweto, habe n’inkoni, kuko umukozi akwiye ifunguro. Aho mugeze mu mugi cyangwa mu rusisiro, mujye mubaririza umuntu ukwiriye kubakira, maze mugume iwe kugeza igihe muzagendera.
Nimugera iwe, mumwifurize amahoro. Niba urwo rugo ruyakwiye, amahoro yanyu azarutahemo; niba rutayakwiye, amahoro yanyu azabagarukira. Nibanga kubakira no kumva amagambo yanyu, muve muri urwo rugo cyangwa muri uwo mugi, mukunguta umukungugu wo ku birenge byanyu. Ndababwira ukuri: ku munsi w’urubanza, Sodoma na Gomora bizadohorerwa kurusha uwo mugi.

Iryo ni Ijambo ry’Imana!

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top