Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku wa Kane, 16 Kamena 2016.

Abatagatifu twizihiza:

  • Awureliyani
  • Yohani Fransisko Regisi
  • Similiyani.

[Icyumweru cya 11 gisanzwe – Umwaka C]

Isomo rya 1:
Mwene Siraki 48, 1-14

Muri iyo minsi, hadutse umuhanuzi Eliya aza amaze nk’umuriro, ijambo rye ritwika nk’ifumba igurumana. Yabaterereje inzara irabashegesha; kubera ishyaka rye, umubare wabo uragabanuka. Ku bw’ijambo ry’Uhoraho yabujije imvura kugwa, kandi amanura umuriro wo mu kirere incuro eshatu zose. Mbega Eliya ngo ibitangaza byawe biraguhesha ikuzo ! Ni nde wakwiyemera ko ameze nkawe ?
Wowe wazuye umuntu wapfuye, ukamukura ikuzimu ku bw’ijambo ry’Umusumbabyose; Wowe wagushije abami mu kangaratete, n’abikuza ukabimura mu buryamo bwabo; Wowe wumviye kuri Sinayi imiburo y’Uhoraho, kuri Horebu ukahumvira imigambi ye yo guhana; Wowe wasize amavuta abami ngo bamuhorere, n’abahanuzi kugira ngo bagusimbure; Wowe wajyanywe mu gicu cy’umuriro, ukagenda mu igare ritwawe n’amafarasi agurumana; Wowe wavuzwe mu miburo yerekeye ibihe bizaza, kugira ngo ucubye uburakari bw’Uhoraho butaragurumana, no kugira ngo ababyeyi biyunge n’abana babo, bityo amazu ya Yakobo agasubirana. Hahirwa abazakubona, kimwe n’abasinziriye mu rukundo, kuko natwe twese tuzabaho nta shiti.
Eliya amaze kuzimira mu gicu cy’umuriro, Elisha yahise asenderezwa umwuka we. Igihe cyose yabayeho, nta mutware n’umwe wamuhungabanyije, nta n’umuntu wigeze amusimbura. Nta kintu na kimwe cyamunaniraga, ndetse amaze no gupfa, umurambo we wakomeje guhanura. Mu buzima bwe yakoze ibitangaza, na nyuma y’urupfu rwe, ibikorwa bye biba akataraboneka.

 

Zaburi ya 96 (97), 1-2, 3-4, 5-6, 7.10ab

R/ Ntungane, nimwishimire Uhoraho !

Uhoraho ni Umwami !

Isi nihimbarwe,
abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo !

Igicu cy’urwijiji kiramukikije,
ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.

Ikibatsi cy’umuriro kimugenda imbere,
maze kigatwika abanzi be impande zose.

Imirabyo ye iboneshereza isi,
ubutaka burabirabukwa maze bugahinda umushyitsi.

Imisozi irashonga nk’ibishashara,
mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose.

Ijuru riramamaza ubutabera bwe,
maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.

Abayoboka ibigirwamana bose nibakorwe n’isoni,
abiratana bose ibyo bipfabusa;
bigirwamana mwese, nimupfukame imbere ye !

Mwebwe abakunda Uhoraho nimwange ikibi,
kuko amenya ubuzima bw’abayoboke be.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 6, 7-15.

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati « Igihe musenga ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza. Ntimukagenze nka bo ; kuko So azi neza icyo mukeneye na mbere y’uko mukimusaba. Mwebwe rero mujye musenga mugira muti :
‘Dawe uri mu ijuru,
izina ryawe ryubahwe,
Ubwami bwawe nibuze,
icyo ushaka gikorwe mu nsi nk’uko gikorwa mu ijuru.
Ifunguro ridutunga uriduhe none.o
Utubabarire ibicumuro byacu,
nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho.
Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize ikibi.’
Koko nimubabarira abantu amakosa yabo, So wo mu ijuru na We azabababarira ayanyu. Naho nimutababarira abantu, na So ntazabababarira amakosa yanyu. »

Iryo ni Ijambo ry’Imana!

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *