Ukwezi kw’Impuhwe!
Umutagatifu twizihiza:
- Mutagatifu Rosa.
[Icyumweru cya 21 gisanzwe – Umwaka C].
Isomo rya 1:
2 Abanyatesaloniki 2, 1-3a.14-17
Bavandimwe, ku byerekeye amaza y’Umwami wacu Yezu Kristu n’uko tuzakoranira iruhande rwe, hari icyo twabasaba: muramenye ntimugahagarike imitima vuba, ngo muce igikuba mubitewe na bamwe biha kubemeza ko umunsi wa Nyagasani waba wageze, bitwaje ubuhanuzi batugerekaho n’andi magambo tutigeze tuvuga, cyangwa se amabaruwa ngo twaba twaranditse. Rwose ntihazagire ubabeshya na busa. Ngicyo icyo yabatoreye ibigirishije Inkuru Nziza twamamaza, kugira ngo muronke ikuzo ry’Umwami wacu Yezu Kristu. None rero bavandimwe, nimukomere kandi mukomeze ubutagerura inyigisho z’uruhererekane twabagejejeho, ari mu magambo, ari no mu nyandiko. Umwami wacu Yezu Kristu ubwe, hamwe n’Imana Umubyeyi wacu wadukunze, maze ku neza ye akaduha kwizera ihumure ritazashira, bo nyine nibabahumurize kandi babahe gukomera mu byiza byose mukora cyangwa muvuga.
Zabuli 96 (95)
R / Uhoraho araje, aje gucira isi urubanza.
Nimuvuge mu mahanga muti « Uhoraho ni Umwami ! »
Yashinze isi yose ntihungabana ;
imiryango yose ayicira urubanza rutabera.
Ijuru niryishime kandi isi nihimbarwe !
Inyanja niyorome n’ibiyirimo byose !
Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose.
Ibiti byose by’ishyamba nibivugirize impundu icyarimwe,
mu maso y’Uhoraho kuko aje,
kuko aje gutegeka isi.
Nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu,
azacira isi urubanza mu butabera,
arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 23, 23-26
Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati « Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’inyabutongo, mwirengagije ingingo zikomeye z’amategeko : ubutabera, imbabazi no kutaryarya. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi ! Mwa bayobozi mwahumye mwe, muminina umubu ariko mukamira bunguri ingamiya ! Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe musukura inkongoro n’imbehe inyuma gusa, naho imbere huzuye ubwambuzi n’ingeso mbi. Mufarizayi w’impumyi ! Banza usukure inkongoro imbere, n’inyuma habonereho kuba hasukuye. »
Iryo ni Ijambo ry’Imana!