Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri, 12 Nyakanga 2016

Umutagatifu twizihiza:

  • Epifaniya.

[Icyumweru cya 15 gisanzwe – Umwaka C]

Isomo rya 1:
Izayi 7, 1-9

Ku ngoma ya Akhazi mwene Yotamu, mwene Oziya umwami wa Yuda, Rasoni umwami wa Aramu, na Peka mwene Remaliyahu umwami wa Israheli, barazamutse batera Yeruzalemu, ariko ntibashobora kuyigarurira. Babimenyesha abo mu muryango wa Dawudi bati “Aramu yashinze ibirindiro muri Efurayimu.” Nuko umwami na rubanda bakuka umutima, boshye ibiti byo mu ishyamba bihungabanywa n’umuyaga.
Uhoraho abwira Izayi ati “Sohoka ujyane n’umuhungu wawe Sheyari-Yashubi, musanganire Akhazi ku mpera y’umugende ujyana amazi mu kigega cya ruguru, ku muhanda ugana ku murima w’umumeshi;
maze umubwire uti “Humura ! witinya kandi ntugire ubwoba. Wihagarika umutima kubera buriya busabusa bw’amafumba abiri acumbeka, cyangwa se kubera uburakari bukaze bwa Rasoni, umwami wa Aramu, na mwene Remaliyahu.” Aramu yagiye inama na Efurayimu na mwene Remaliyahu, ngo bazakurimbure bavuga bati
“Tuzamuke dutere igihugu cya Yuda, tubakure umutima, tukinjiremo maze tukigarurire, twimike mwene Tebeyeli ahabere umwami.” Nyamara Nyagasani Imana avuze atya : Ibyo ntibiteze guhama, ntibizigera bibaho ! Damasi ni umutwe wa Aramu, naho Rasoni akaba umutware wa Damasi, – hasigaye imyaka itarenga mirongo itandatu n’itanu Efurayimu ikaneshwa, ntibe ikitwa igihugu. – Samariya ni umutwe wa Efurayimu, naho mwene Remaliyahu akaba umutware wa Samariya. Nimudakomera ku Mana, ntimuzakomera.”

Zabuli 48 (47), 2-3a, 3b-4, 5-6, 7-8

R/ Yeruzalemu, murwa w’Uhoraho,
Imana igushyigikiye ubuziraherezo.

Uhoraho ni igihangange,
akwiriye gusingirizwa bihebuje mu murwa w’Imana yacu.
Umusozi we mutagatifu urajimije mu bwiza,
ukanezeza isi yose !

Umusozi wa Siyoni uri hariya mu majyaruguru,
ni wo wubatseho umurwa w’umwami w’igihangange.
Imana ituye hagati mu ngoro zaho,
ikaherekanira ko ari yo buhungiro butavogerwa.

Dore abami bari bawibasiye,
bashyira nzira icyarimwe;
ngo bawurabukwe bose bagwa mu kayubi, ubwoba burabataha,
maze amaguru bayabangira ingata.

Umushyitsi ubafatira aho ngaho,
baratengurwa nk’umugore wafashwe n’ibise.
Ubwo bari batewe n’umuyaga w’iburasirazuba,
wa wundi umenagura amato manini y’i Tarishishi.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo11, 20-24

Muri icyo gihe, Yezu atangira gutonganya imigi yabonye ibitangaza bye byinshi ikarenga ntiyihane, avuga ati “Iyimbire Korazini ! Iyimbire Betsayida ! Kuko ibitangaza byabakorewemo, iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, baba barisubiyeho kuva kera bakambara ibigunira, bakisiga ivu. Ni cyo gituma mbibabwiye : ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni. Naho wowe Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu? Uzarohwa mu kuzimu. Kuko ibitangaza byagukorewemo, iyo bikorerwa muri Sodoma, iba ikiriho n’ubu. Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza, uzahanwa kurusha igihugu cya Sodoma.

Iryo ni Ijambo ry’Imana!

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top