Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo n’inyigisho ku wa kabiri w’icyumweru cya I gisanzwe. Imyaka y’igiharwe.

KWIYAMBAZA ABATAGATIFU BITURUKA KURI YEZU KANDI BIKAMUTUGANISHAHO.

Amasomo:
Heb 2, 5-12
Zab 8
Mk 1,21-28

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 2, 5-12)

Bavandimwe, 5abamalayika si bo bahawe kugenga isi izaza tuvuga. Umwanditsi wa zaburi abihamya agira ati 6«Umuntu ni iki kugira ngo wirirwe umwibuka? Mwene muntu ni iki kugira ngo wirirwe umwitaho? 7Wamucishije bugufi y’abamalayika ho gato; umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro; 8ibintu byose ubishyira munsi ye.» Ubwo byose yamuhaye kubigenga, nta kintu na kimwe rero kitamweguriwe. Icyakora kuri ubu ntibiragaragara ko byose byamuyobotse, 9nyamara dore icyo tubona: Yezu uwo wagizwe muto ku bamalayika mu gihe kigufi, ubu kubera ko yababaye agapfa, tumubona atamirije ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro. Bityo ku bw’ineza y’Imana, urupfu yigabije rwagiriye buri muntu akamaro. 10Mu by’ukuri byari bikwiye ko lmana, Yo irema byose ikabibeshaho, igira ikirenga Umwana wayo – ari we uburokorwe bwose buturukaho -, imunyujije mu bubabare, ngo ibonereho kwigarurira abana batabarika basangira ikuzo ryayo. 11Koko rero, utagatifuza n’abatagatifujwe basangiye inkomoko, bigatuma adashidikanya kubita abavandimwe, 12avuga ati «Nzogeza izina ryawe mu bavandimwe banjye; nzagusingirize rwagati mu ikoraniro.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 8, 4-5, 6-7, 8-9)

Inyik/ Uragasingizwa Nyagasani,
wowe weguriye byose Umwana wawe ngo abitegeke.

Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe,
nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse,
ndibaza nti «Umuntu ni iki kugira ngo ube wamwibuka?
Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho?»

Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’Imana;
umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga,
umugira umwami w’ibyo waremye,
umwegurira byose ngo abitegeke:

amatungo yose, amaremare n’amagufi,
ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi,
inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja,
hamwe n’ibyogoga mu mazi byose.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2 Kor 3,6.17)

Alleluya Alleluya.
Twakire Ijambo ry’Imana. Ntabwo ari ijambo ry’abantu,
ahubwo ni Imana ubwayo ituvugisha
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 1,21-28)

Muri icyo gihe, 21bagera i Kafarinawumu. Nuko ku munsi w’isabato, Yezu yinjira mu isengero arigisha. 22Batangariraga inyigisho ze, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ububasha, utameze nk’abigishamategeko babo. 23Ubwo nyine mu isengero ryabo, hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi. Nuko itera hejuru iti 24«Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana. »25Yezu ayibwira ayikangara ati «Ceceka, kandi uve muri uwo muntu! » 26Nuko iyo roho mbi iramutigisa cyane, imusohokamo ivuza induru. 27Bose barumirwa, bituma babazanya bati «Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya itanganywe ububasha! Arategeka na roho mbi zikamwumvira! » 28Nuko bidatinze, inkuru ye ikwira mu ntara yose ya Galileya.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.

INYIGISHO

Yezu Kristu akuzwe!

Ibyishimo by’abashengutse umutima kubera ubutemu bwabo, Amahoro ahoraho y’abamuhisemo, Urukundo ruzima rw’ab’isi izira ibaziza izina rye, Yezu Kristu wapfuye akazuka, aduhingutseho, kugira ngo akomeze atureme bundi bushya akoresheje ububasha bw’ijambo rye atubibamo abikoranye urukundo rukomeye.

Hamwe n’umwanditsi w’Ibaruwa y’Abahebureyi, turashengerera ububasha bwa Nyagasani Yezu usumba byose. Hano tukaba twahita dukosora abantu benshi, ku byerekeranye n’ubumwe bashobora kugirana n’Abatagatifu, n’Abamalayika se; akenshi hari igihe usanga umuntu yaratwawe n’Abamalayika, cyangwa se n’Abatagatfu (kanaka, runaka), akiyibagiza ko ububasha bwose bashobora gukoresha nta handi bukomoka, usibye mu wapfuye akazuka: ”Yezu uwo wagizwe muto ku bamalayika mu gihe kigufi, ubu kubera ko yababaye agapfa, tumubona atamirije ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro. Bityo ku bw’ineza y’Imana, urupfu yigabije rwagiriye buri muntu akamaro.” Nta handi handi dushobora gukomora ubuvunyi, usibye mu rupfu n’izuka bya Nyagasani Yezu.

Muri urwo rwego rero, nta muntu n’umwe ushobora kugira umumalayika cyangwa umutagatifu yiyambaza ngo bigire akamaro, usibye igihe bikorewe muri Yezu Kristu. Mu yandi magambo, Yezu Kristu ni We uduhuza; muri We ni ho duhurira n’abo bamalayika, ni ho duhurira n’abo batagatifu. Duhereye no kuri Bikira Mariya ubwe, Nyina wa Yezu. Nta mukristu n’umwe, ugomba gufata uwo mubyeyi ngo amufate nk’aho aruta Umwana we. Kandi iyo tuvuze gutyo, ntabwo tuyobewe ko icyo gishuko gishobora kugwirira abantu benshi: “Ndi umuja wa Nyagasani, ibyo uvuze bingirirweho.” Ni ko Bikira Mariya yavuze. Bityo atsinda ibishuko by’ubwirasi; Shitani y’ubwirasi, imwe yari yarashutse Eva iti “Nimurya kiriya giti, muzagira ububasha, muzamera nk’Imana ubwayo.” We ahitamo kwitwa Umuja wa Nyagasani.

Igihe rero cyose twebwe dushaka kumuzamura, tumushyira hejuru ya Yezu Kristu ubwe mu kumwiyambaza, tuba dukora amakosa akomeye. Ibyo bigomba gukosorwa mu mibanire ya buri wese n’umubyeyi Bikira Mariya. Ndetse umuntu akaba yavuga ati “ Ubutumwa bwacu ni ukwamamaza Yezu dufatanyije na we; ubutumwa bwacu ni ukwamamaza Yezu dufatanyije na Bikira Mariya.

Hariho umuntu ushobora kwibeshya akibwira ko niyamamaza Bikira Mariya, abantu bazahinduka kurusha uko yakwamamaza Yezu. Nta bwo ari byo. Inkuru Nziza ni Yezu Kristu ubwe, Soko y’ingabire zose. Amaso yacu ni We agomba kwerekeraho, nk’uko na Bikira Mariya ahora amushengereye, kandi akaba adahwema kumuyoboraho isi; “icyo ababwira cyose mugikore.” (Yh 2,5)

Hari noneho abafashe Bikira Mariya bamusohora no muri Kiliziya rwose! Baragenda, ahari bahimba idini ryabo Bikira Mariya abereye Imana. Ku buryo batakinjira mu Kiliziya, ariko bakaba bafata ishusho ya Bikira Mariya nyine bakayishyira hariya hagati yabo, bakaba bakwivugira Rozari, bagakora n’indi mihango bashoboye gukora bamwubaha, ariko bakaba nta sano bafitenye na Kiliziya. Bikira Mariya ni Umubyeyi wa Kiliziya.

Abantu bose bahuye na Bikira Mariya (kuko uwo mubyeyi adahwema gukora ubutumwa ashaka abantu abashyira Yezu), byanze bikunze abazana mu Kiliziya, kugira ngo bahazwe. Nta muntu rero ugomba kwibeshya ngo avuge ngo havutse uburyo bushya bwo gusenga, twisunze Bikira Mariya. Kuko Bikira Mariya nyine ari (…) “Bikira Mariya nyine ni byose kuri twe.” Muremenye ntimugwe mu bishuko.

Ubutumwa bwa Bikira Mariya aho abonekeye hose, nibuha kugeza ubu amabonekerwa yose Kiliziya yemeye, aba ahamagarira abantu guhinduka abayoboke ba Yezu Kristu. Ubuvunyi bwe ni aho bwerekeza.

Hari rero n’abandi, usibye kwiyambaza Bikira Mariya noneho biyambaza abandi batagatifu, ugasanga abandi batagatifu babahinduye nyine nk’imana yabo; bakiyibagiza uwo bakomoraho ubwo bubasha, cyangwa se ubaha uruhushya rwo kugira ngo bagire icyo baba bakora cyiza bagikorera abantu.

Hari abandi noneho bafashe abamalayika nk’uko nyine muri iri somo babivuga, noneho baragenda akaba ari bo bisengera: nk’abiyita Abarungi. Ibyo byo birenze imyumvire. Mbese kuri bo, abamalayika ni bo mana zabo, nta cyo bapfana na Yezu. Abo bamalayika bo, rwose ni aba shitani birumvikana. Ariko rero n’abo bose biyambaza Bikira Mariya kuri ubwo buryo cyangwa abandi batagatifu, na bo bagomba kubyitondera. Kuko shitani ishobora kubyihishamo ikabayobya ku buryo bukomeye. Kuko nk’uko Ivanjili ibitubwira uyu munsi, Yezu nyine ni we ufite ububasha bwo gucecekesha shitani. Ni na We ubuha abantu. Uwo dushobora kwiyambaza rero mu batagatifu icyo yadufashaho cyose ni icyo Yezu Kristu yemeye kandi abikora mu izina rye. Yezu Kristu ni We mukiza Rukumbi.

Yezu Kristu rero, tumurangamire. Nk’uko tubona ububasha bwe mu Ivanjili, kandi twemere guhindurwa na we twemere ko atwirukanamo amashitani y’ingeri zose kuko abishoboye kandi abifitiye ububasha. Izina rye turyamamaze.

Roho Mutagatifu atumanukireho adufashe guhora turangamiye Yezu Kristu, kandi aduhe n’uburyo bwo kwiyambaza abatagatifu cyangwa se Abamalayika batagatifu muri Yezu Kristu; uburyo bunyuze muri Yezu Kristu, kandi butuyobora kuri Yezu Kristu, aho kugira ngo bube bwadutandukanya na We, ku buryo ubu n’ubu.

Ngwino Roho wa Yezu.
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya, uterengere uturwaneho mu izina rya Yezu.
Bikira Mariya Mwamikazi wa Karumeli, udusabire.

Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!

Padri Jérémie Habyarimana
Coslada, Madrid

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top