ISOMO RYA MBERE:
Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Petero Intumwa(1 Pet 1, 10-16)
Bavandimwe, 10iby’uwo mukiro abahanuzi bagerageje kubikurikirana no kubisobanuza, maze bahanura ibyerekeye ineza mwari mugiye kugirirwa n’Imana. 11Bashakashakaga uko batahura igihe n’uburyo ibyo bari bumvishijwe na Roho wa Kristu wari ubarimo bizabera, nk’ ibyerekeye ububabare Kristu yagombaga kubabara, hamwe n’ikuzo rizahukurikira. 12Abo bahanuzi lmana yabahishuriye ko ubwo butumwa atari bo bwagenewe, ahubwo ko ari mwebwe bagomba kubushyikiriza, none ubu ngubu mukaba mubumenyeshejwe n’abigisha b’Inkuru Nziza bayobowe na Roho Mutagatifu woherejwe aturuka mu ijuru, ndetse n’abamalayika bifuza kuyirangamira. 13Nimuhore rero mwiteguye, mube maso kandi mushyire amiringiro yanyu yose mu ngabire muzahabwa, igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje. 14Nimube nk’abana bumvira, mureke gukurikiza irari mwari mufite kera mukiri mu bujiji; 15ahubwo mube intungane mu migenzereze yanyu yose, mbese nk’uko Uwabahamagaye na We ari intungane, 16kuko byanditswe ngo «Nimube intungane, kuko ndi intungane.»
Iryo ni ijambo ry’Imana
ZABURI:
Zab 98 (97), 1, 2-3ab, 3c-4
Inyik/ Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuko yakoze ibintu by’agatangaza;
indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,
byatumye atsinda.
Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
agirira inzu ya Israheli.
Imipaka yose y’isi,
yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
nimuvuze impundu kandi muririmbe.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: MT 11, 25
Alleluya Alleluya.
Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,
wowe wahishuriye abaciye bugufi amabanga y’lngoma y’ ijuru.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 10,28-31)
Muri icyo gihe, 28Petero araterura abwira Yezu ati «Dore twebwe twasize byose turagukurikira. » 29Yezu arasubiza ati «ndababwira ukuri, nta we uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye ari jye abigirira n’Inkuru Nziza, 30ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, na ba nyina, n’abana n’ amasambu, ariko n’ ibitotezo bitabuze, kandi no mu gihe kizaza, akaziturwa ubugingo bw’iteka. 31Benshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’aba nyuma babe aba mbere.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu