Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa kane w’icyumweru cya 18 gisanzwe – C –

Amasomo yo kuwa kane w’icyumweru cya 18 gisanzwe – C –

ISOMO RYA MBERE: Ibarura 20, 1-13

20, 1 Mu kwezi kwa mbere imbaga yose y’Abayisraheli igera mu butayu bwa Sini, maze umuryango utura i Kadeshi. Ahi niho Miriyamu yaguye , baramuhamba. 2 Imbaga yari yabuze amazi nuko bivumbura kuri Musa na Aroni. 3 Imbaga yiyenza kuri Musa ivuga iti “Iyo natwe tuza kujyana n’abavandimwe bacu igihe bapfiraga imbere y’Uhoraho! 4 Ni kuki wazanye ikoraniro ry’Uhoraho muri ubu butayu? Kwari ukugira ngo dupfe twebe n’amatungo yacu! 5 Ni kuki wadukuye mu Misiri ukatuzana aha hantu h’amakuba? Nta mwaka wahahingwa, ari imitini, ari imizabibu cyangwa amakomamanga; ahantu hataba n’amazi yo kunywa!” 6 Musa na Aroni bava mu mbaga baza ku muryango w’ihema ry’ibonaniro; bikubita hasi bubitse umutwe ku butaka, maze ikuzo ry’Uhoraho rirababonekera. 7 Uhoraho abwira Musa, ati ” Tora inkoni yawe, wowe n’umuvandimwe wawe Aroni, maze mukoranye imbaga mu maso yayo mubwire urutare rubahe amazi. Urwo rutare urarubyaza amazi, uyahe imbaga inywe hamwe n’amatungo yabo” 9 Nk’uko yari yabitegetswe, Musa atora inkoni yari imbere y’Uhoraho, 10 maze Musa na Aroni bakoranyiriza imbaga hafi y’urwo rutare, barayibwira bati “Nimutege amatwi, mwa byigomeke mwe! Mbese dushobora kubavuburira amazi muri uru rutare?” 11 Musa arega ukuboko, ya nkoni ayikubita ku rutare inshuro ebyiri, maze amazi menshi arapfupfunuka. Nuko imbaga iranywa, buhira n’amatungo yabo. 12 Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati ” Ntabwo mwanyemeye ngo muhamye ubutungane bwanjye imbere y’Abayisraheli. Kubera iyo mpamvu ntabwo muzageza iriya mbaga mu gihugu nayisezeranyije.” 13 Ayo niyo mazi y’i Meriba, ari byo kuvuga ‘Urwiyenzo’, kuko ariho Abayisraheli biyenjeje kuri Uhoraho, na we akagaragaza ubutungane bwe.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

IVANJILI: Matayo 16,13-23.

13 Yezu ageze mu gihugu cya Kayizareya ya Filipo, atangira kubaza abagishwa be, ati “Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?” 14 Baramusubiza bati “bamwe bavuga ko ari Yohani Batisita, abandi ko ari Eliya, abandi ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bandi bahanuzi.” 15 Yongera kubabaza, ati “Mwebwe se, muvuga ko ndinde? ” 16 Simoni Petero aramusubiza ati ” Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima!” 17 Yezu amusubiza agira, ati ” Urahirwa , Simoni mwene Yonasi, kuko atari umubiri n’amaraso byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru. 18 Noneho nkubwiye kuri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. 19 Nzaguha imfunguzo z’ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru.” 20 Hanyuma yihanangiriza abigishwa kutagira uwo babwira ko ari Kristu. 21 Kuva ubwo Yezu atangira kubwira abigishwa be ko agomba kujya i Yeruzaremu kuhababarizwa cyane n’abakuru b’imiryango, n’Abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa kandi akazazuka ku munsi wa gatatu. 22 Petero aramwihugikana, aramutonganya agira ati “Biragatsindwa, Nyagasani! Ibyo ntibizakubeho!” 23 Ariko we ahindukirana Petero, aramubwira ati ” Hoshi mva iruhande, Sekibi ! Umbereye umutego kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo bivuye ku bantu!”

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top