Ihinduka rya Mutagatifu Pawulo, Intumwa.
Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa 22, 3-16
Muri iyo minsi, Abayahudi b’i Yeruzalemu bashakaga kwica Pawulo, maze yiregura avuga ati 3«Ndi Umuyahudi, navukiye i Tarisi ho muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu mugi; nigishwa na Gamaliyeli, antoza kwita byuzuye ku Mategeko y’abasekuruza. Imana nyirwanira ishyaka nk’uko namwe murirwana uyu munsi. 4Natoteje abantu bakurikiraga iyi Nzira kugeza ubwo mbica, mboha abagabo n’abagore mbashyira mu buroko. 5Umuherezabitambo mukuru hamwe n’abakuru b’umuryango ni bo ntanzeho abagabo, bo bampaye inzandiko nshyikiriza abavandimwe bacu b’i Damasi, ubwo najyagayo ntumwe kuboha abariyo no kubazana i Yeruzalemu kugira ngo bahanwe.
6«Nuko igihe nkiri mu nzira negereje kugera i Damasi, ako kanya amanywa ava, urumuri ruturutse mu ijuru rurangota. 7Nikubita hasi maze numva ijwi rimbwira riti ‘Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki?’ 8Ndasubiza nti ‘Uri nde, Nyagasani?’ Iryo jwi rirongera riti ‘Ndi Yezu w’i Nazareti, uwo uriho utoteza.’ 9Bagenzi banjye twari kumwe babonye urumuri, ariko ntibumve ijwi ry’uwo tuvugana. 10Ni ko kubaza nti ‘Nkore iki se Nyagasani?’ Nyagasani aransubiza ati ‘Haguruka ujye i Damasi, ni ho bazakubwira ibyo wagenewe gukora byose.’ 11Ariko kubera ko icyezezi cy’urwo rumuri cyari cyampumye amaso, abo twari kumwe bagombye kundandata ngera i Damasi.
12«Aho i Damasi hakaba umuntu witwa Ananiya, yari Umuntu wubaha Imana, agakurikiza Amategeko kandi agashimwa n’ Abayahudi bose bari bahatuye. 13Aza kundeba maze arambwira ati ‘Sawuli, muvandimwe, humuka.’ Ako kanya ndahumuka maze ndamureba. 14Nuko arambwira ati ‘Imana y’abasekuruza bacu yakugeneye kumenya icyo ishaka, kubona Intungane no kumva ijwi ryayo bwite. 15Ugomba rero kuyibera umugabo mu bantu bose, ubamenyesha ibyo wabonye n’ibyo wumvise. 16None se kandi utegereje iki? Haguruka wambaze Nyagasani, ubatizwe kandi uhanagurweho ibyaha byawe.’»
Iryo Ni Ijambo ry’Imana
Zaburi 117 (116), 1. 2
Inyik/Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza!
Mahanga mwese, nimusingize Uhoraho,
miryango mwese, mumwamamaze.
Kuko urukundo adukunda rutagira urugero,
N’ubudahemuka bwe bugahoraho iteka!
Ivanjili : Mariko 16, 15-18
Muri icyo gihe, Yezu amaze kuzuka yabwiye ba Cumi n’umwe ati 15«Nimujye mu isi hose, mwamamaze lnkuru Nziza mu biremwa byose. 16Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa. 17Dore kandi n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye: mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya,18bazafata inzoka; nibagira kandi icyo banywa cyica nta cyo kizabatwara; bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire.»
Iyo Ni Ivanjili Ntagatifu