Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Mbasangize iby’itariki yampinduye: 29/10, nakiriye urukundo!

Iyo ngeze ku itariki nk’iyi ya 29/10, mpagarika gato isaha nkiyibutsa uko uwo munsi wari umeze muli 1997. Munyemerere nterure mbabwire uko uwo iwabo bise Agnès Ntibanyurwa amaze imyaka 21 yose yaranyuzwe!

Mbere y’uyu mwaka, umutima wanjye wari urutare, nta marangamutima na mba nigiriraga kandi nari  narabisabye Imana njya gutangira kaminuza. Ibi nabitewe n’uko ndangiza amashuli yisumbuye nagurumanaga nk’imbabura ya saa tanu, urukundo rwaransabitse bitavugwa! Nuko nsaba Imana kumpa amaferi ngo muri Kaminuza ntagonga mbashe kwiga neza nta kidobya. Irabimpa koko.

Ngeze mu mwaka wa nyuma rero nongeye gusaba Imana ko yangarurira wa mutima wanjye nahoranye kuko nabonaga imbere yanjye ari heza ntacyambuza kurangiza amashuli, kabone n’aho umusore waza yakwitwaza filime z’impinde! Ubwo hagati aho hakomezaga kuza abasore batandukanye bansaba ubucuti.

Ku italiki 2/10/1997, Bernard Kayitankore mu ijwi ritujeeee, rya rindi abasore batagira; yambwiye ko ashaka ko tuganira… Twari tuziranye bisanzwe kuva mu 1991 aho twahuriye mu ishuli twigana. Twagiye muli restaurant i Butare hafi yo kwa Uwariraye aho twitaga kuli Snack Mamba hafi yo ku Gifunguzo. Ubwo abize i Ruhande ndahabibukije! Ni uko turicara dutumiza fanta turanywa. Icyo gihe twanywaga orange twembi. Dutangira kuganira, maze hagati mu biganiro arambaza ati ese ufite umuntu mukundana? Mba ndashyuhiranye.

Ubundi nagiraga ingeso yo kubwira abasore bose banteretaga ko mfite umuntu, bikanyorohera kubigizayo! Ariko Kayitankore wanjye byananiye kumubeshya, mubwiza ukuri ko ntawe mfite. Ni uko arakomeza ati “nyewe rero burya ndagukunda kandi nifuza ko twazabana ubuzima bwose.” Nyuma yo kumbwira ko ankunda kandi yifuza ko twazabana, naramurebye maze numva umutima ngo dududududuuuuu! Numva ngize ubwoba nk’aho nugarijwe, nshaka gutabaza ariko mbura ikinkanze.

Nuko nirwanaho nti “mpa umwanya mbitekerezeho kuko wowe wagize igihe cyo kubitekerezaho!” Ati “humura rwose bitekerezeho, ariko uzampe igisubizo uko cyaba kimeze kose.” Yungamo ati “icyakora abakobwa benshi bashyira umuntu mu gihirahiro ntibamuhakanire cyangwa ngo bamwemerere, wowe uzabanguke.” Nanjye nti “rwose njye nzakubwira Oui ou non ntabwo nzakuvanga.” Bene iyi ngeso abakobwa benshi barayigira, nyabuna abasore nabo barahangayika bikabarwaza mujye mutebutsa yego cyangwa oya yanyu!

Hagati aho hari abandi bakandida bane nari mfite imbere yanjye. Nuko Kayitankore nawe ajya mu bandi aba uwa gatanu! Twakomeje kuganirira aho, turarya, turanywa nyuma turataha. Ariko ntimumbaze ibyo nariye, sinkibyibuka kuko nari mfite ubwoba! Nyuma yaho naje kujya gusenga muli Arboretum nitaje abantu, nsenga Imana nkomeje kuko nabonaga bikomeye gufata icyemezo cy’ubuzima bwanjye bwose bwo kuri iyi si! Ijambo uyu mugabo tubana yari yambwiye ryari riremereye kandi ritwaye ejo hazaza hanjye hose. Nuko nsenga ngira nti “Mana icyemezo ngiye gufata ukinyoboremo umpitiremo umugabo tuzabana akaramata, utazantesha umutwe nk’abo mbona hanze aha. Ndifuza umugabo wujuje ibintu bitanu bikurikira: Umugabo unkunda by’ukuri, Umugabo usenga, Umugabo unyubaha , unyubahisha, akampa agaciro; Umugabo utanywa inzoga ntanywe n’itabi; Umugabo kandi uzankundira umuryango.

Kayitankore wanjye uyu rero kubera ko twiganye mu ishuli rimwe , twari tuziranye bihagije kandi by’umwimerere nta kwiyorobeka kurimo kubera ko ntacyo twapangaga. Imana rero naje kuyiha itariki ya nyuma (deadline) yo kunsubiza ku byo nayisabye. Nti “rero Mana, twumvikane, nusanga muli aba bose nta wanjye urimo, bazagende umwe umwe kugeza bose bankuye muli gahunda zabo!” Nahaye Imana ibyumweru bibiri kandi ndi sérieuse.

Nyuma y’icyumweru kimwe, batatu ndabasezerera kuko batari bujuje ibisabwa nashakaga. Nyuma y’icyumweru cya kabiri, havamo undi ku mpamvu rwose zimuturutseho. Hasigara Kayitankore uyu… Ndangije nti “Mana, ko ibyumweru bibiri bishize kandi uyu we atagenda ni bite?!” Nti “rwose kugira ngo menye ko ari uyu, rwose Mana nkongereye ibindi byumweru bibiri.” Naratetaga, birasekeje ariko tujye twibuka ko imbere y’Imana turi abana mu rugo, maze tujye tuyiganiriza twisanzuye. Ubwo se iyo ntayitetaho yari kumpa uko nayisabye?! Reka mbihorere!

Nuko rata nkomeza gusenga cyane ngo Imana inyereke koko ko ari Kayitankore cyangwa nawe agire impamvu ituma agenda niba atari uwanjye. Kubera amashuli twigiragamo yakurikiranaga, namunyuragaho  ati “ese TP ( umukoro) uyigeze he?” Ubwo nyine yambazaga aho ngejeje mwigaho ngo muhe igisubizo. Ati “ese hari amakuru ubura ngo nyaguhe ukunde ubitekerezeho vuba?” Nti “ntacyo nkeneye, nindangiza nzakubwira.” Nuko ngahita niruka nk’uhuye n’uwo yagujije akamwambura! Nyuma y’ibindi byumweru bibiri, nahise nanzura ko ntawundi atari Kayitankore.

Ni uko rero, tariki 29/10/1997 mu gitondo munyuraho ngiye kwiga, mfunga umwuka nsobeka amaguru ntonora inzara nzicisha amenyo ndihanukira nti “narangije ya TP uze kuza nimugoroba nguhe igisubizo.” Nabivuze mfite ikizungera cyinshi ku buryo nageze kuri Bâtiment Central ngafatiriza ku kibambasi. Rukundo we, genda uri akagabo

Twigaga kuva saa mbili kugeza saa kumi n’ebyiri kubera abarimu b’aba visiteurs batwigishaga Econométrie umunsi wose. Ubwo jye nagiye kwiga nk’uko bisanzwe, ariko uyu mugabo wanjye mu by’ukuri ngo ntiyakurikiye mwarimu na gato, ngo yari ategereje ya saha ko igera! Ngo atangira kwibwira ati buriya yabyemeye tu ubwo ambwiye ko yarangije TP! Undi mutima uti “ariko se ko namubwiye ngo byaba yego cyangwa oya azambwire, ashobora kuba yabyanze!! Umunsi washize yataye nk’ikiro. Dutashye nimugoroba, aza kundeba mu cyumba nabagamo muli Campus, i Ruhande muri Cambodge, Sasa no 167. Agira ibyago asanga icyumba cyuzuyemo abashyitsi ba maquisarde wanjye. Turicara tubura uko tuganira. Kera kabaye nicira ijisho izo nkumi ngo zi circuler (bagende biheze).

Byari byegereje saa mbili. Nuko barasezera bajya gufungura, mpita mpaguruka nshyiramo efficace (urufunguzo) ndakinga! Ni uko turicara turarebana, isoni ndaziyama kuko nari imbere ya avenir yanjye. Nuko umutima undiha bikomeye mubwira ko nemeye urukundo rwe kandi ndwakiranye umutima umukunda. Twararize twembi, turahoberana, turangije turapfukama turasenga turagiza Imana urwo rukundo rwacu n’urugendo twari dutangiye twembi! Ubwo naje kumuherekeza atashye, abo twahuraga bose twabipresentagaho nka fiancés! Abantu baratangara cyane kuko batigeze batubona mbere dukururana! Bamwe bakagira amatsiko y’uko byatangiye bikabayobera. Umwe mubo biganaga ati ko Bernard yitonda aho si wowe wamuterese. Musubiza mwishongoraho nti ibyo ntacyo bivuze,    icyangombwa ni resultat twagezeho yuko dukundana! Nyuma y’iminsi micye twagiye dufatanye ukuboko tujya kwipimisha SIDA kuli CHUB. Abanyeshuli nanone bati muli abasazi gusa. Ni gute mwakwijyana kwipimisha SIDA koko? Tuti dufite gahunda ikomeye. Ngayo nguko uko umunsi wa le 29 wagenze muli macye! Mu gusoza, reka mbabwire kandi nshimira Imana ko nayisabye umugabo wujuje ibintu bitanu nayibwiye, none yampaye urengeje ibyo nasabye inkubira inshuro nyinshi. Imana yampaye:

  1. Umugabo uri responsable
  2. Umugabo ugira impuhwe n’urukundo
  3. Umugabo witonda utagira amahane n’umunabi
  4. Umugabo ufite ubumuntu
  5. Umugabo ugira ubuntu
  6. Umugabo uharanira iterambere ry’urugo rwe
  7. Umugabo w’umunyakuri
  8. Umugabo ujya inama
  9. Umugabo utagira ubugugu
  10. Umugabo w’inyangamugayo

…. Nakomeza bukira bugacya. Reka mpinire aha, nsoze nshimira. Kayitankore wanjye, warakoooooze kungemu y’urukundo wazanye mu buzima bwanjye. Imana yakumpaye ikomeze ikundindire, irinde urukundo rwacu ruhore rutoshye, dore tumaze makunyabiri duhuje impeta n’igihango. Rukomeze rwere imbuto ziryohera abana babiri Imana yatunyujijeho, kandi izo mbuto zisarurweho na bose. Imana iduhozeho ineza n’impuhwe byayo, iduhore hafi mu bacu no mu byacu byose. Namwe mwese bavandimwe, mukomeze kudusabira no gushimira Imana yaduhuje. Ubundi dusabye Imana ngo namwe ibahe urukundo ruzima, ikomeze ingo zanyu, ibagabire ineza muli gahunda zanyu zose. Uwayiringiye ntiyakozwe n’isoni.

1 thought on “Mbasangize iby’itariki yampinduye: 29/10, nakiriye urukundo!”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top