- Umutagatifu twizihiza:
Benedigito
[ Icyumweru cya 15 gisanzwe – Umwaka C]
Isomo rya 1:
Izayi 1, 11-17
Uhoraho aravuze ati “Ibitambo byanyu bitagira ingano bimbwiye iki? Ibitambo bitwikwa bya za rugeyo n’urugimbu rw’inyana maze kubihaga; amaraso y’ibimasa, ay’intama n’ay’amasekurume sinkibishaka ! Iyo muje kunshengerera, ni nde uba yababwiye kuza kumvogerera Ingoro ? Nimusigeho kuzana amaturo y’imburamumaro, umwotsi wayo narawuzinutswe. Imboneko z’ukwezi, amasabato n’andi makoraniro, iminsi mikuru ivanze n’ubugome, singishobora kubyihanganira !
Imboneko z’ukwezi n’ibirori byanyu ndabyanze, kuko bindemerera nkaba ntagishoboye kubyihanganira. Iyo muntegeye ibiganza mbima amaso; mwakungikanya amasengesho sinyatege amatwi, kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso. Nimwiyuhagire, mwisukure, nimumvane imbere ibikorwa bibi byanyu, kandi muherukire aho kugira nabi !
Nimwige gukora ikiri icyiza, muharanire ubutabera, murenganure urengana, murwane ku mpfubyi, mutabare umupfakazi.”
Zabuli 50 (49), 7a.c-8, 16bc-17, 21, 23
R/ Tugendere mu butungane, mu nzira igana umukiro.
“Tega amatwi, muryango wanjye, ngiye kuvuga;
jyewe Imana, nkaba n’Imana yawe !
Ibitambo untura si byo nguhora,
kuko ibitambo byawe bitwikwa bimpora imbere.
“Kuki ushyanukira gutondagura amategeko yanjye,
no guhoza ku rurimi isezerano ryanjye,
nyamara ntukunde gukosorwa,
maze amagambo yanjye ukayata hirya.
“Ibyo ni byo ukora, none ukabona ko naceceka ?
Wibwira se ko meze nkawe ?
Dore ndagushinja, byose mbisheshe imbere yawe.
“Untura ibisingizo ho igitambo, ni we umpa ikuzo, kandi aba aciye inzira nzamwerekeramo umukiro w’Imana.”
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo10, 34-42; 11, 1
Muri icyo gihe, Yezu yabwiye Intumwa cumi n’ebyiri ati “Ntimugire ngo nazanywe no gukwiza amahoro ku isi; sinaje gukwiza amahoro, ahubwo nazanye inkota. Koko naje gushyamiranya umuhungu na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe : maze abanzi b’umuntu bakazaba abo mu rugo rwe.
Ukunda se cyangwa nyina kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Ukunda umuhungu cyangwa umukobwa we kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Udatwara umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye.
Uwihambira ku bugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabuhorana. Ubakiriye neza ni jye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye.
Uwakiriye neza umuhanuzi kuko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi; n’uwakiriye intungane neza kuko ari intungane, azahabwa ingororano y’intungane. Uzaba yarahaye icyo kunywa umwe muri aba baciye bugufi, n’aho rwaba uruho rw’amazi afutse, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri: ntazabura ingororano ye.”
Yezu amaze guha abigishwa be cumi na babiri ayo mabwiriza, aherako ajya kwigisha no kwamamaza Inkuru Nziza mu migi yabo.Iryo ni Ijambo ry’Imana!