Umutagatifu twizihiza:
- Irene
[Icyumweru cya 13 gisanzwe – Umwaka C]
Isomo rya 1:
Amosi 3,1-8
Nimwumve ijambo Uhoraho ababwiye, bana ba Israheli, mwe n’umuryango wose navanye mu gihugu cya Misiri. Ni mwebwe mwenyine namenye mu miryango yose yo ku isi; ni yo mpamvu nzabibaryoza mbaziza ibicumuro byanyu byose. Mwabonye abantu babiri bafatanya urugendo batabanje kubisezerana ? Mbese hari ubwo intare itontoma mu ishyamba itabonye icyo ihiga ? Icyana cy’intare se cyomonganya ijwi mu ndiri yacyo nta cyo cyafashe ? Mbese inyoni igwa mu mutego ntacyo bayishukishije ? Umutego se washibuka ari ntacyo ufashe ? Ihembe se ryo ryavugira mu mugi, abantu ntibaryamire amajanja ? Hari ubwo se ibyago byatera mu mugi, atari Uhoraho ubiteye ? Nyagasani Uhoraho rero nta cyo akora adahishuriye ibanga rye abagaragu be, abahanuzi. Intare itontomye ni nde utatinya ? Nyagasani Uhoraho avuze, ni nde utahanura ?
Zaburi 5
R/ Uhoraho, girira ubutungane bwawe maze unyobore.
Uhoraho, tega amatwi ibyo nkubwira,
ushishikarire kumva amaganya yanjye.
Hugukira ijwi ryanjye rigutabaza;
Mwami wanjye kandi Mana yanjye, ni wowe ntakambira.
Nta bwo uri Imana yuzura n’ikibi,
umugome ntiyakirwa iwawe.
Umunyagasuzuguro ntaguhinguka imbere.
Uzirana n’abagizi ba nabi bose,
ukarimbura abanyabinyoma.
Umuntu wese w’umuhendanyi cyangwa w’umwicanyi,
Uhoraho nta bwo arebana na we.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 8, 23-27
Muri icyo gihe, Yezu aherekejwe n’abigishwa be, bajya mu bwato. Ni bwo habyutse umuhengeri mwinshi mu nyanja, imivumba irenga ubwato. Nyamara we yari asinziriye. Baramwegera baramukangura, bavuga bati “Nyagasani, dutabare turashize !” Arababwira ati “Muratinya iki, mwa bemera gato mwe ?” Hanyuma arahaguruka ategeka umuyaga n’inyanja, maze haratuza cyane. Nuko abo bantu baratangara, baravuga bati “Uyu ni muntu ki, imiyaga n’inyanja byumvira !”
Iryo ni Ijambo ry’Imana!