Amasomo yo ku wa gatanu w’icyumweru cya I gisanzwe, Imyaka y’igiharwe.
Amasomo:
Heb 4,1-5. 11
Zab 78(77)
Mk 2,1-12
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 4,1-5. 11)
Bavandimwe,
1 ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiri ryose, turamenye ntihazagire uwibwira ko we arihejweho.
2 Kuko natwe twashyikirijwe iyo nkuru nziza kimwe na bo, ariko ijambo bumvise ryabapfiriye ubusa, kuko bataryakiranye ukwemera.
3 Naho twebwe abemeye tuzinjira koko muri ubwo buruhukiro, ari bwo Imana yabatangarijeho iti «Narahije uburakari bwanjye ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye!» Nta we ushidikanya ko Imana yujuje ibikorwa byayo byose kuva isi ikiremwa,
4 nk’uko hari aho bavuga iby’umunsi wa karindwi, ngo «Nuko kuri uwo munsi wa karindwi Imana iruhuka umurimo yari imaze gukora.»
5 Hanyuma kandi nk’uko bimaze kuvugwa ngo «Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye. »
11 Nitwihutire rero kwinjira muri icyo kiruhuko, ngo hato urugero rw’ukutemera kwacu ruta gira uwo rugusha.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI Zab 78 (77), 3.4cd, 6ab.7bc, 8
Inyik/ Ntitukibagirwe na rimwe ibikorwa by’Uhoraho.
Ibyo twabwiwe kandi turnenyereye,
ibyo ba data batugejejeho,
ibyo bazakurizaho gusingiza Uhoraho,
ububasha bwe n’ibyiza yakoze.
Kugira ngo ab’igisekuruza kizaza babimenye,
Ari bo bana bazavuka,
Bakirinda kwibagirwa ibyo yakoze,
Ahubwo bagahugukira amategeko y’Imana.
Bityo ntibazabe nk’ababyeyi babo,
Igisekuruza kitagira umutima ushyitse,
Ntikigire imigambi ihuje n’iy’Imana.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 7, 16)
Alleluya Alleluya.
Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo
Imana yasuye umuryango wayo.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 2, 1-12)
Muri icyo gihe,
1 Yezu asubira i Kafarinawumu; bamenya ko ari imuhira.
2 Abantu benshi barahakoranira, bituma habura umwanya ndetse n’imbere y’umuryango; nuko arabigisha.
3 Haza, abantu bamuzaniye ikirema gihetswe mu ngobyi.
4 Kuko batashoboraga kukimugezaho bitewe n’ikivunge cy’abantu, basenya igisenge hejuru y’aho yari ari. Bamaze kuhaca icyuho, bururutsa ingobyi ikirema cyari kiryamyemo.
5 Yezu abonye ukwemera kwabo abwira icyo kirema ati «Mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe.»
6 Ubwo hakaba abigishamategeko bamwe bari bicaye aho, bakibaza bati
7 «Igituma uriya avuga atyo ni iki ? Aratuka Imana. Ni nde ushobora gukiza ibyaha, atari Imana yonyine?»
8 Ako kanya Yezu amenya ibitekerezo byabo, ni ko kubabwira ati «Ni iki gituma mutekereza mutyo mu mutima wanyu?
9 Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira ikirema nti “Ibyaha byawe urabikijijwe”, cyangwa kuvuga nti “Haguruka ufate ingobyi yawe maze ugende”?
10 None rero, kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha ku isi bwo gukiza ibyaha», abwira ikirema ati
11 «Ndabikubwiye: haguruka ufate ingobyi yawe, witahire!»
12 Ako kanya arahaguruka afata ingabyi ye, asohoka bose bamureba; bagwa mu kantu, basingiza Imana bavuga bati «Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk’ibingibi!»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. KUVA KERA!
Ku Mana ibihe byose birasa kuko ntihinduka. Niyo mpamvu dukeka ko yatinze kuko ntibara nkatwe.
Senga wizeye ubundi utegereze. Icyo nzi ni uko utariho nk’uwibagiranye.
Ibyawe ntibisa nk’iby’abandi kuko uri ikinege. N’isaha yawe yo gutabarwa izaza yihariye.
Humura Imana ntitenguha uyikomeyeho.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(16/1/2025)
SHALOM. NTAWE UHEJWE!
Imiryango yose y’ijuru irakinguye ntawe uhejwe.
Ibyiza nk’ibyo rero ntuzabyibuze.
Burya umuntu afite ubwigenge bwo guhitamo ikiza niyo mpamvu ashobora gukundwa akabyanga.
Akagirwa inama akazanga.
Agafashwa kuba mwiza we agahitamo inzira z’umwijima.
Ufite ijambo ku buzima bwawe gusa reka nkwibutse ko udakwiye kwiyobora kuko ntiwiremye.
Sanga Imana ukore ugushaka kwayo niko guhirwa nyako.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 17/1/2025
Heb 4, 1-5.11
Zab 77
Mk 2, 1-12
Sr Immaculée Uwamariya