Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku ya 4 Mutarama 2025
January 4, 2025

Amasomo yo ku ya 4 Mutarama 2025

Preacher:

Amasomo:

1Yh 3, 7-10
Zab 98(97)
Yh 1, 35-42

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani intumwa (1 Yh3, 7-10)

Twana twanjye, ntihakagire ubayobya. Umuntu ukora ibitunganye aba ari intungane, nk’uko Yezu ari intungane. Naho ukora icyaha, aba ari uwa Sekibi, kuko Sekibi ari umunyabyaha kuva mu ntangiriro.

Ngicyo icyatumye Umwana w’Imana yigaragaza: ni ukugira ngo arimbure ibikorwa bya Sekibi. Umuntu wese wabyawe n’Imana, ntaba agishoboye gukora icyaha, kuko imbuto yayo iba imurimo; ntashobora rero gukora icyaha ukundi, kuko yabyawe n’Imana.

Dore ikigaragaza abana b’Imana n’abana ba Sekibi: umuntu wese udakora ibitunganye, cyangwa ntakunde umuvandimwe we, ntakomoka ku Mana.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 97 (98), 1, 7-8, 9)

Inyik/ Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuko yakoze ibintu by’agatangaza; indyo ye,
ukuboko kwe k’ubutagatifu byatumye atsinda.

Inyanja niyorome hamwe n’ibiyirimo,
isi yose, hamwe n’abayituye.
Inzuzi nizikome mu mashyi, n’imisozi ivugirize impundu icyarimwe.

Nimusingize Uhoraho, kuko aje gutegeka isi;
azacira isi urubanza rutabera,
arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

Alleluya alleluya,
Twamenye ko Yezu Kristu ari We Mukiza,
ubuntu n’ukuri byatugezeho binyujijwe kuri We,
alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Yohani (Yh1, 35-42)

Muri icyo gihe, Yohani yari kumwe na babiri mu bigishwa be. Abonye Yezu ahise, aravuga ati «Dore Ntama w’Imana.» Ba bigishwa be bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yezu.

Yezu arahindukira, abona bamukurikiye, arababaza ati «Murashaka iki?» Baramusubiza bati «Rabbi (ibyo bivuga ngo Mwigisha), utuye he?» Arababwira ati «Nimuze murebe. »

Baraza babona aho atuye. Nuko uwo munsi bagumana na We. Hari nk’igihe cy’isaha ya cumi. Andereya, mwene nyina wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bari bumvise amagambo ya Yohani, bagakurikira Yezu.

Aza guhura mbere na mwene nyina Simoni, aramubwira ati «Twabonye Kristu» (ari byo kuvuga Umukiza). Nuko amugeza kuri Yezu. Yezu aramwitegereza, aramubwira ati «Uri Simoni, mwene Yohani; none kuva ubu uzitwa Petero, ari byo kuvuga “Urutare”.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. KOMEZA UTWAZE!
Ntukareke umutima wawe utwarwa n’agahinda. Wubwire n’ibyiza wabonye. Wibutse ibihe byiza wagize.
Ubuzima bugizwe n’ibyishimo n’imibabaro. Ariko hari umunsi n’iyo minabaro izavaho ariko ugomba gutwaza ngo uwo munsi uzawugereho.
Menya rero intambara urwana maze wikwize intwaro zikwiye.
Ntugacumbagire.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(3/1/2025)


SHALOM. UKUYOBYA!
Wirinde kuko ntiwakwizera imbaraga zawe bwite.
Ushuka undi ntaza avuga ikibi. Aza mu mayeri ariko agamije ikibi.
Udafite ubushishozi aramukurikira cyangwa akishinga utugambo twe dusize umunyu.
Menya ko na Lusuferi yari umumalayika.
Ntuzibeshye rero kuko icyaha kiribunza.
Ikindi kandi uge umenya ko Sekibi ntiyakwirwanya. Abuza amahoro uwo abona umubangamiye. Uwo rero ni ukurikira Yezu Kristu. Ariko humura ni muzima kandi intambara urwana arazizi. Ni we mugenga. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 4/1/2025
1Yh 3, 7-10
Zab 97
Yh 1, 35-42
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top