Amasomo yo kuwa 2 Mutarama 2025
AMASOMO:
1Yh 2, 22-28
Zab 98(97)
Yh 1, 19-28a
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Yohani (1 Yh 2,22-28)
Nkoramutima zanjye, ni nde mubeshyi, atari uhakana ko Yezu ari Kristu? Nguwo Nyamurwanyakristu, uhakana Imana Data, na Mwana.
Umuntu wese uhakana Mwana, ntaba ari kumwe n’Imana Data; naho uhamya Mwana, aba ari kumwe n’Imana Data. Mwebweho rero, ubutumwa mwumvise kuva mu ntangiro nibubagumemo.
Niba ubwo butumwa mwumvise kuva mu ntangiriro bubagumyemo, namwe muzaguma muri Mwana no muri Data. Dore isezerano we ubwe yadusezeranyije: ni iryo kuzaduha ubugingo buhoraho.
Ngibyo rero ibyo nagira ngo mbandikire ku byerekeye abashaka kubayobya. Naho mwebwe, isigwa yabakoreyeho ryabagumyemo, mukaba mudakeneye ko hagira undi uza kubigisha.
Ubwo rero isigwa rye ari ryo mukesha kumenya byose, rikaba ari irinyakuri kandi ritabeshya, nimugume muri We, nk’uko mwabyigishijwe.
Bityo, twana twanjye, nimugume muri We, kugira ngo igihe azigaragariza, tuzagire amizero yuzuye, kandi twe kuzakorwa n’isoni zo kuba turi kure ye, igihe cy’amaza ye.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Zaburi ya 97 (98), 1. 2-3ab.3cd-4
INYIK: Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuko yakoze ibintu by’agatangaza;
indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu
byatumye atsinda.
Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
agirira inzu ya Israheli.
Imipaka yose y’isi
yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
nimuvuze impundu kandi muririmbe.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI
Allelluya alleluya,
Kera Imana yavugishije abasokuruza bacu ikoresheje abahanuzi,
ubu itubwirisha Umwana wayo,
alleluya
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Yohani (Yh1, 19-28)
Dore ubuhamya bwa Yohani igihe Abayahudi b’i Yeruzalemu bamutumyeho abaherezabitambo n’Abalevi kumubaza ngo «Uri nde?» Yohani yaremeje ntiyahakana, ahamya agira ati «Sindi Kristu.»
Na bo baramubaza bati «Bite se? Uzabe uri Eliya?» Arabasubiza ati «Sindi we.» — «Uzabe se uri wa Muhanuzi ugomba kuza?» Arabasubiza ati «Oya.»
Baramubwira bati «Rwose uri nde, kugira ngo tugire icyo dusubiza abadutumye. Wibwira ko uri nde?» Arabasubiza ati «Ndi ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ‘Nimutunganye inzira ya Nyagasani’, nk’uko umuhanuzi Izayi yabivuze.» Abari batumwe bari abo mu Bafarizayi.
Bongera kumubaza bati «None se ko ubatiza, kandi utari Kristu, ntube Eliya, ntube na wa Muhanuzi, ubiterwa n’iki?» Yohani arabasubiza ati «Jyewe mbatiriza mu mazi, ariko hagati yanyu hari Uwo mutazi.
Ni we ugiye kuza ankurikiye; sinkwiye no gupfundura umushumi w’inkweto ze.» Ibyo byabereye i Betaniya, hakurya ya Yorudani, aho Yohani yabatirizaga.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. NAKWITURA IKI?
Iyo ndebye ineza nagiriwe numva mbuze icyo nakwitura Imana.
Ndeba ibyo mfite ngasanga niyo yabimpaye.
Nareba icyo ndicyo ngasanga ni yo ingize.
Nareba ibyo nakoze ngasanga ni yo yabinshoboje.
Ibyo kandi no kuri wowe niko bimeze.
Ngwino tuyikorere maze uko duhumetse tuyisingize. Ibyishimo byayo ni uko uriho kandi unezerewe.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(1/1/2024)
SHALOM. URWANYA IMANA!
Hari uburyo bwinshi wihindura umwanzi w’Imana ntibabikenye.
Iyo wirengahiza ukuri.
Iyo uhonyora umukene.
Iyo wimika inabi muri wowe.
Iyo unyuranya n’uwakuremye.
Sekibi yigira mwiza kandi agakomeza kwangiza maze abatamuzi bakamwitiranya.
Gusa ikinyoma ntikimara kabiri. Kiratsindwa kandi kikarangira cyuzuye ikimwaro. Ntuzarambirwe gutegereza ukuri.
Benshi barambiwe kutarabageraho kandi isaha yako yari hafi. Amaherezo ariko ukuri kuraza kandi kukagacagagura imigozi yose yipfunditse. Komeza utwaze mu kiza. Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 2/1/2025
1Yh 2, 22-28
Zab 97
Yh 1, 19-28
Sr Immaculée Uwamariya