Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa 24 Ukuboza 2024
December 24, 2024

Amasomo yo kuwa 24 Ukuboza 2024

Preacher:

SHALOM. NTITUGIPFUYE!
Ufite Imana ntapfa kuko muri yo harimo ubuzima budapfa.
Ntacyo wagereranye no kubaho mu kwemera.
Nta shimwe rihagije watanga usibye kuguma muri iyo nzira.
Warahiriwe ubona urumuri uramenye ntuzaruzimye.
Biroroshye kubaho ntacyo wica cyangwa ikiza ariko uwahuye na Yezu yiyemeza inzira nshya yo kubaho bifite icyo bivuze. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(23/12/2024)


SHALOM. NGUYU ARAJE!
Yezu araje ngo ubeho.
Ntabwo aje kugushinja ahubwo aje kugukiza.
Ntabwo aje kuguhana ahubwo aje kuguhagurutsa.
Ntabwo aje kuguciraho iteka ahubwo aragenzwa n’urukundo.
Ntacyo aje kugusaba ahubwo aje kugukungahaza.
Kingura kandi wemere kwakira.
Ntuzibuze ibyiza ukwiriye. Dore umukiro wagenewe isi yose uramenye rero ntuzasuzugure uje akugana.
Yezu aje iwawe
nukingura umunezero urahatura.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 24/12/2024
2 Sam 7, 1-5.8b-12. 14a. 16
Zab 88
Lk 1, 67-79
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top