Amasomo yo ku cyumweru cya IV cya Adiventi, Umwaka wa Liturujiya C
Amasomo:
Mik 5,1-4a
Zab 80(79)
Heb 10, 5-10
Lk1, 39-45
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Mika (Mik5, 1-4a)
Uhoraho avuze atya: “Naho wowe, Betelehemu Efurata, uri mutoya cyane mu miryango ya Yuda, ariko iwawe nzahavana ugomba gutegeka Israheli; inkomoko ye ni iyo hambere, mu bihe bya kera cyane.
Ni cyo gituma Uhoraho azabatererana kugeza igihe ugomba kubyara azabyarira, maze udusigisigi tw’abavandimwe be dusange Abayisraheli.
We rero azemarara, aragire ubushyo bwe, abikesheje ububasha bw’Uhoraho n’ubuhangange bw’izina ry’Imana ye.
Icyo gihe bazashinga imizi, kuko azakomera, akanategeka kugera ku mpera z’isi. Ni we ubwe uzazana amahoro!”
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Dushimiye Imana
ZABURI: Zab 80(79)
Inyik/ Mana tuzahure, ubengeranishe uruhanga rwawe maze dukire
Mushumba wa Israheli, tega amatwi,
Wowe uyobora Yozefu nk’ubushyo
Garagaza uwo uri we,
Garagaza ububasha bwawe, maze udutabare!
Uhoraho, Mugaba w’ingabo, dukundire ugaruke,
urebere mu ijuru witegereze,
maze utabare uwo muzabibu,
urengere igishyitsi witereye.
Ikiganza cyawe kizahore kiramburiye
Kuri ya Ntore yawe ishyigikiwe n’ukuboko kwawe,
uwo mwana w’umuntu ugukesha imbaraga.
Bityo ntituzongera kuguhungaho,
uzatubeshaho twiyambaze izina ryawe.
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb10, 5-10)
Bavandimwe, ni cyo cyatumye igihe Kristu aje ku isi, yavuze ati «Ntiwanyuzwe n’ibitambo n’amaturo, ahubwo wampangiye umubiri.
Ntiwashimishijwe n’ibitambo bitwikwa bihongerera ibyaha; nuko ndavuga nti ‘Dore ndaje, kuko ari jye uvugwa mu muzingo w’igitabo, ngo nkore ugushaka kwawe, Dawe’. »
Umva ko abanje kuvuga ati «Ntiwanyuzwe cyangwa ngo ushimishwe n’amaturo n’ibitambo bitwikwa», bihongerera ibyaha», nyamara biturwa uko biteganywa n’Amategeko! Hanyuma akongeraho ati «Dore ndaje ngo nkore ugushaka kwawe. »
Ni uko yakuyeho uburyo bwa mbere bwo gutura, ashinga ubwa kabiri. Ni ku bw’uko gushaka kandi twatagatifujwe n’ituro ry’umubiri wa Kristu ryabaye rimwe rizima.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Dushimiye Imana
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI
Alleluya alleluya,
Rangurura ijwi wishimye Bikira Mariya,
uwo isi idashobora kumenya ari muri wowe.
alleluya
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk1, 39-45)
Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta, ajya mu misozi miremire, mu mugi wa Yuda, agera kwa Zakariya, aramutsa Elizabeti.
Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu. Arangurura ijwi ati «Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa.
Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere? Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbagizanya ibyishimo mu nda yanjye.
Urahirwa, wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Uragasingizwa Kristu
SHALOM. MANA URAHAGIJE!
Nta kiza nko kubana n’Imana.
Itanga ituze n’amahoro.
Irinda umutima kurarikira ibitari ngombwa.
Itera ibyishimo uyikurikira.
Mbese amanywa n’ijoro haba hari impamvu yo gushima.
Na bya bindi biragenda neza umuntu amenya uko abyitwaramo.
Nta gikuba. Nta byacitse kuko hose urukundo rufasha kubirenga.
Indoro yawe ntikave ku Mana. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(21/12/2024)
SHALOM. N’UBWO URI MUTO!
Ntiwakwitwaza kuba muto ngo ucikwe n’ibyiza kuko abaciye bugufi Imana ihora ibahitamo.
Ingoma y’ijuru ntireba igihagararo.
Ntireba inkomoko.
Ntireba ubutunzi.
Buri wese muri twe arebye aho yavuye yasanga atari akwiye kuba umwe mu bajya mu ijuru.
Uko niko bigenga kuri benshi batari biteze ibyo bahawe.
Ntuzahutaze rero umunyantege nke kuko wabizira.
Ntuzitwaze icyo uricyo cyangwa uwo uriwe ngo ugire ngo ibyo birahagije ngo uzabone ijuru.
Imana itora uwo yishakiye ni yo mpamvu uzatangara ubonye abaciye bugufi aribo yiyegereza kurenza abandi.
Nawe ntutinye kuyegera.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 22/12/2024
Mik 5, 1-4a
Zab 79
Heb 10, 5-10
Lk 1, 39-45
Sr Immaculée Uwamariya