Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa mbere w’Icyumweru cya I cya Adiventi.
December 2, 2024

Amasomo yo ku wa mbere w’Icyumweru cya I cya Adiventi.

Preacher:

Bashobora guhitamo muri aya masomo uko ari abiri: (irya mbere risomwa cyane cyane mu mwaka B na C).

Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 2,1-5)

1 Ibyo Izayi mwene Amosi yabonye, byerekeye Yuda na Yeruzalemu.

2 Mu bihe bizaza, hari ubwo umusozi w’Ingoro uzashyirwa ku kanunga usumbe imisozi yose. Nuko amahanga yose agende awugana.

3 Abantu b’ibihugu byinshi bahaguruke bavuga bati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uhoraho, ku Ngoro y’Imana ya Yakobo. Azatwereka inzira ze tuzikurikire.” Nibyo koko, amategeko ava i Siyoni, i Yeruzalemu hagaturuka ijambo ry’Uhoraho.

4 Azacira amahanga imanza, akiranure abantu b’ibihugu byinshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo ibihabuzo. Ihanga ntirizongera gutera irindi inkota, ntibazongera ukundi kwiga kurwana.

5 Nzu ya Yakobo, nimuze tugendere mu rumuri rw’Uhoraho.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 4, 2-6)

[Risomwa cyane cyane mu mwaka A, kuko irya mbere riba ryasomwe ku cyumweru]

2 Kuri uwo munsi, umumero w’Uhoraho uzaba icyubahiro n’ikuzo, imyaka izera mu gihugu, izatere ishema n’ubwema udusigisigi twa Israheli.

3 Nuko abarokotse b’i Siyoni, n’imponoke za Yeruzalemu bitwe intungane : aba bose bazandikwe i Yeruzalemu kugira ngo babashe kubaho.

4 Ubwo Uhoraho azamara guhanagura ubwandu bw’abakobwa b’i Siyoni, akuhagira Yeruzalemu amaraso yahamenewe, akoresheje urubanza n’umwuka utwika,

5 ahantu hose ho ku musozi wa Siyoni no ku makoraniro yaho, azahatwikiriza igicu ku manywa, n’umwotsi utera ibishashi by’umuriro mu ijoro. Ikuzo ry’Uhoraho rizabitwikire byose

6 nk’ihema cyangwa inzu y’ibyatsi, itanga igicucu mu minsi y’icyocyere, ikaba ubwihisho n’ubwugamo mu gihe cy’imvura n’umuyaga.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI (Zab 122 (121), 1-2, 3-4b, 4c-5, 6-7, 8-9) 

Inyik/ Tuzajya mu Ngoro y’lmana twishimye!

Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,
Bati « Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho!» .
None urugendo rwacu rutugejeje,
ku marembo yawe Yeruzalemu !

“ Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,
umugi ucinyiye cyane.
Aho ni ho imiryango ya Israheli,
imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro.

Aho ni ho Israheli iza gusingiza Uhoraho uko yabitegetswe .
Ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,
intebe yicaraho igihe aca imanza.

Nimwifurize Yeruzalemu amahoro,
muti « Abagukunda bose baragahorana ituze ;
amahoro naganze mu nkike zawe,
n’ituze rikwire mu rugo rwawe!»

Kubera abavandimwe banjye n’icuti zanjye,
mpimbajwe no kukubwira nti «Amahoro naganze iwawe»
Kubera Ingoro y’Uhoraho Imana yacu,
nkwifurije ishya n’ihirwe.

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 80 (79),4)

Alleluya Alleluya.
Nyagasani Mana yacu, ngwino utuzahure,
ubengeranishe uruhanga rwawe maze dukire !
Alleluya.

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 8, 5-11)

Muri icyo gihe,

5 Yezu abaye akinjira muri Kafarinawumu, umutegeka w’abasirikare aramwegera aramwinginga avuga ati

6 «Nyagasani, umugaragu wanjye aryamye mu nzu iwanjye; ni ikimuga kitinyagambura kandi arababaye cyane.»

7 Yezu aramubwira ati « Ndaje mukize. »

8 Uwo mutegeka aravuga ati «Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa maze umugaragu wanjye akire.

9 N’ubwo nanjye ndi umuntu utegekwa, mfite abasirikare; nabwira umwe nti “Genda”, akagenda ; undi nti “Ngwino”, akaza ; n’umugaragu wanjye nti “Kora iki”, akagikora. »

10 Yezu abyumvise aratangara, maze abwira abamukurikiye ati « Ndababwira ukuri, muri Israheli nta muntu nigeze nsangana ukwemera nk’uku. 11Ndabibabwiye : benshi bazava aho izuba rituruka n’aho rirengera, basangire na Abrahamu na Izaki na Yakobo mu Ngoma y’ijuru.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. KORA IBYIZA.
Ntuzacogore mu gukora ikiza.
Ntizakore ikiza wiganyira.
Ntuzacikwe n’amahirwe yo gukora neza.
Ntugakore ibyo abandi bakoze utazi impamvu.
Igikorwa cyose ukoze uge ugikorana umutima mwiza.
Ntugashimishwe no kuba wakoze ikiza uyu munsi ejo ukabireka.
Uzafashe undi kubaho akora ibyiza.
Ntibukire utagize igikorwa ukora gisumba icyo wakoze ejo. Komeza urugendo rwo gukorera Imana kandi nziko utazabyicuza. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(1/12/2024)


SHALOM. NIMUZE!
Amajwi aguhamagara ahora ari menshi.
Ngabo abakujyana mu ngeso mbi.
Ngabo abakubuza kujya gusenga.
Ngabo abaguca intege mu byo ugomba gukora.
Ngabo abakugira inama utabasabye.
Ngabo abivanga mu byawe bitanabareba .
Ngabo abakwereka inzira ugomba kunyuramo na bo yarabananiye.
Umva rero hitamo kumva ijwi ry’Imana maze uyisange nziko ikuzigamiye ibyiza bisumba ibindi. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 2/12/2024
Iz 2, 1-5
Zab 122
Mt 8, 5-11
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top