Amasomo yo ku wa kane w’icyumweru cya XXXIV gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
SHALOM. IGIHE NIKIGERA!
Ntugashake kwihutisha ibihe kuko siwowe ubigenga.
Hari ibizagenda neza uzabyishimire.
Hari ibizagenda nabi uzabyihanganire.
Hari ibizatinda gutungana uzategereze.
Ubuzima ni uko buteye habamo ibyishimo n’ingorane.
Byose uge umenya uko ubyitwaramo. Aho niho hagaragarira intwari.
Imana ikuyobore kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(27/11/2024)
SHALOM. NTUKANANIZE IMANA!
Imana yakunze umuntu kugeza ubwo arengwa akagira ngo afite icyubahiro nk’icyayo.
None se iyo wikoreye ibyo ushaka ntuba uyihinyuye?
Iyo iguhamagaye ukanga ntuba uyigometseho?
Nta kindi kimenyetso uzahabwa kuko n’ibyo wahawe ntacyo byakumariye.
Ibyo ukora rero bikore neza kuko ntacyo utahawe mu byari bikugenewe.
Unangira umutima ananiza Imana kandi ariyo imubeshejeho.
Ngaho yugarukire n’umutima wawe wose.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 28/11/2024
Iz 7,10-14
Zab 131
Ef 1, 3-12
Yh 1,1-5.9-11
Sr Immaculée Uwamariya