Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku munsi mukuru w’Abatagatifu bose.
November 3, 2024

Amasomo yo ku munsi mukuru w’Abatagatifu bose.

Preacher:

ISOMO RYA MBERE: lbyahishuwe 7, 2-4.9-14
__________________________

Jyewe Yohani,

2 mbona Umumalayika uzamuka ajya iburasirazuba, afite ikashe y’Imana nzima. Avuga mu ijwi riranguruye, abwira ba bamalayika bane bari bahawe ububasha bwo kugirira nabi isi n’inyanja ati

3« Muririnde kugirira nabi isi, inyanja cyangwa ibiti, mbere y’uko turangiza gushyira ikimenyetso ku gahanga k’abagaragu b’Imana yacu. »

4 Nuko numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso : abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bo mu miryango yose y’Abayisraheli.

9 Nyuma y’ibyo mbona imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashoboraga kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu bihugu byose no mu ndimi zose. Bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya Ntama, bambaye amakanzu yererana kandi bafashe imikindo mu ntoki,

10 bakavuga mu ijwi riranguruye bati « Ubucunguzi ni ubw’Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami, bukaba n’ubwa Ntama. »

11 Nuko abamalayika bose bari bakikije intebe y’ubwami, hamwe na ba Bakambwe na bya Binyabuzima bine, bagwa bubitse uruhanga ku butaka imbere y’intebe y’ubwami, maze basenga Imana bavuga bati

12 « Amen ! Ibisingizo, ikuzo, ubuhanga, ishimwe, icyubahiro, imbaraga n’ububasha ni iby’lmana yacu, uko ibihe bizahora bisimburana iteka ! Amen! »

13 Umwe mu Bakambwe afata ijambo maze arambaza ati «Aba bantu bambaye amakanzu yererana, ni ba nde kandi baturutse he ?»

14 Ndamusubiza nti « Shobuja, ni wowe wahamenya!» Na we arambwira ati « Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo bayezereza mu maraso ya Ntama.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI 24 (23), 1-2, 3-4ab, 5-6
____________________
Inyik/ Dore imbaga itabarika y’abagushakashaka.

Isi ni iy’Uhoraho hamwe n’ibiyirimo,
yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose.
Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,
anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegeyega.

Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,
maze agahagarara ahantu he hatagatifu ?
Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,
ntararikire na busa ibintu by’amahomvu.

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,
n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.
Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka,
bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

ISOMO RYA KABIRI: 1 Yohani 3, 1-3
________________________
Nkoramutima zanjye,

1 nimurebe urukundo ruhebuje lmana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi tukaba turi bo koko ! Dore impamvu isi idashobora kutumenya : ni uko itamenye Imana.

2 Nkoramutima zanjye, ubu turi abana b’lmana, ariko uko tuzamera ntibiragaragazwa. Gusa tuzi ko igihe Kristu azigaragariza, tuzaba dusa na We, kuko tuzamureba uko ari mu by’ukuri.

3 Umuntu wese kandi umufiteho ayo mizero, arisukura nk’uko na We ari umuziranenge.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

IVANJILI : Matayo 5, 1-12a
____________________
Muri icyo gihe,

1 Yezu abonye ikivunge cy’abantu aterera umusozi. Aricara, abigishwa be baramwegera.

2 Nuko araterura arigisha ati

3 « Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.

4 Hahirwa abiyoroshya, kuko bazatunga isi ho umurage.

5 Hahirwa abababaye, kuko bazahozwa.

6 Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, kuko bazahazwa.

7 Hahirwa abagira impuhwe, kuko bazazigirirwa.

8 Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazabona Imana.

9 Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana.

10 Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.

11 Murahirwa nibabatuka, bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose, ari jye babahora.

12 Nimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru !»

Iyo Ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. INEZA IGANZE!
Ntuzahangayikire ineza kuko yishakira inzira.
Hari ubwo ugirango ntacyo ivuze cyangwa se uti ni ntoya nyamara imbuto zayo zigera kure.
Kora ibyiza kuko bitanga kubaho.
Ntihazagire ukunyuraho utamugaburiye Ku neza. Gusa wibuke ko utayitanga itagutuyemo.
Umutima wawe uwurinde kuburamo ineza. Kuko aho ituye Imana iba ihari.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(2/10/2024)


SHALOM. IYO MBAGA!
Mu ijuru ntawe uhejwe. Na bamwe uciraho iteka barakinguriwe. Ikibi ni abatava ku izina ngo bemere inkuru nziza. Naho ubundi inkuta zose zarahirimye.
Imiryango yose yari ikinze yarafunguwe.
Abakure bahinduka ibyegera.
Indirimbo zitarangira ziracurangwa.
Imbaga utabara cyangwa ngo uyiheze n’ijisho ryawe irizihiwe kuko yacunguwe.
Hahirwa utazananirirwa mu nzira kuko azabona Imana. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 3/11/2024
Hish 7, 2-4.9-14
Zab 23
1Yh 3, 1-3
Mt 5, 1-12a
Sr Immaculée Uwamariya

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top