Amasomo yo kuwa gatanu w’icyumweru cya XXX Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
Amasomo:
Fil 1, 1-11
Zab 111 (110)
Lk 14, 1-6
ISOMO RYA MBERE
Intangiriro y’ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi (Fil 1, 1-11)
1 Twebwe Pawulo na Timote, abagaragu ba Yezu Kristu, ku batagatifujwe bose muri Yezu Kristu bari i Filipi, hamwe n’abayobozi babo n’abadiyakoni babo:
2 tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.
3 Nshimira Imana yanjye igihe cyose mbibutse, no mu masengesho yanjye yose
4 buri gihe mbasabira mwese nishimye,
5 kubera uruhare mwagize mu kwamamaza Inkuru Nziza kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu. 6Sinshidikanya rero ko Imana yabatangiyemo uwo murimo mwiza, izanawukomeza kugeza ku munsi Yezu Kristu azaziraho.
7 Ngibyo ibitekerezo mbafitiye mwese, kandi koko birakwiye kuko mbahoza ku mutima, mwebwe muhora mwifatanyije nanjye mu neza yose Imana yangiriye, haba ubu ndi mu buroko, haba n’igihe twarwaniraga Inkuru Nziza ngo ikomere.
8 Koko ndabakunda n’umutima wanjye wose, wuzuye urukundo rwa Yezu Kristu:Imana ubwayo nyitanzeho umugabo!
9 Icyo mbasabira rero ni uko urukundo rwanyu rwakomeza kwiyongera, mu bwenge no mu bumenyi bwose, 10kugira ngo mushobore guhitamo ibitunganye. Bityo muzabe abaziranenge n’indahemuka kugera ku munsi wa Kristu, 11maze muzere imbuto z’ubutungane zituruka kuri Kristu, zigahesha Imana ikuzo n’ishimwe.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 111 (110), 1-2, 3-4, 5-6)
Inyik/ Nyagasani, habwa ikuzo n’ishimwe.
Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,
mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.
Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,
ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana.
Ibikorwa bye birangwa n’ubwiza n’ubudasumbwa,
kandi ubutungane bwe bugahoraho iteka.
Yashatse ko bagenda bibukiranya ibitangaza bye,
Uhoraho ni umunyaneza n’umunyampuhwe.
Abamwubaha abaha ibibatunga,
akibuka iteka isezerano rye.
Umuryango we yaweretse ibikorwa bye bihambaye,
igihe awugabiye ayandi mahanga ho umunani.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 103 (102), 2.3-4)
Alleluya Alleluya.
Mutima wanjye singiza Uhoraho,
kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye:
we ukuvura indwara zawe zose,
akarura ubugingo bwawe mu mva.
Alleluya
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 14, 1-6)
Muri icyo gihe,
1 ku munsi w’isabato Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira, naho bo bakamugenzura.
2 Imbere ye rero hakaba umuntu urwaye urushwima.
3Yezu araterura, abwira abigishamategeko n’Abafarizayi ati « Ese biremewe gukiza umuntu ku isabato, cyangwa se birabujijwe? »
4 Ariko bo baricecekera. Nuko Yezu aramwegera, aramukiza maze aramusezerera.
5 Arangije arababwira ati « Ni nde muri mwe utavana ako kanya umwana we waguye mu iriba, cyangwa ikimasa cye, kabone n’iyo haba ku munsi w’isabato? »
6 Nuko babura icyo basubiza.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. TEGA AMATWI!
Burya kumva ni intangiriro yo gukira. Iyo umuntu atacyumva akora ibimujemo aba yatangiye gupfa.
Kumva bituma uhinduka.
Kumva bituma wumvira.
Kumva bituma uhindukira ukareba undi.
Gukunda no gutega amatwi birajyana. Amategeko y’Imana yayobeye benshi ngaho kingura umutima uyakurikize. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(31/10/2024)
SHALOM. URUKUNDO RUGANZE!
Burya iyo udakura mu byiza uba usubira inyuma.
Gutera intambwe mu rukundo bijyana n’ubutungane.
Ntiwakora ibyiza udakunda. Ntiwanakunda udakora ibyiza.
Ibikorwa byawe ni byo bigaragaza umutima wawe.
Icyo nabonye ni uko ugamije urukundo abaho byuzuye.
Ntuzadohoke rero kuko iherezo ryiza ari ryo rizagaragaza urugamba warwanye. Imana ikube hafi kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 1/10/2024
Fil 1, 1-11
Zab 110
Lk 14, 1-6
Sr Immaculée Uwamariya