Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa gatatu, icyumweru cya 28 Gisanzwe, imbangikane.
October 16, 2024

Amasomo yo kuwa gatatu, icyumweru cya 28 Gisanzwe, imbangikane.

Preacher:

SHALOM. IREBE NEZA!
Umuntu wese yishyira aheza. Niyo mpamvu kwiyita intungane byoroha. Ariko se iyo wirebye mu kuri usanga ukorera nde?
Muri wowe nta mwijima ukigutuyemo?
Ahari ibikorwa bibi byanze bikunze haba hatuye Shitani.
None se wavuga ute ko uri intungane kandi ukigendera mu mwijima?
Mu gihe uzasanga ubuzima bwawe bwuzuyemo ibikorwa biyobowe n’urukundo uzamenye ko aribwo uri kumwe na Yezu.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 16/10/2024
Gal 5, 18-25
Zab 1
Lk 11, 42-46
Sr Immaculée Uwamariya


SHALOM. AHO KUBURA YEZU!
Mu buzima bwawe uzakomere ku kwemera kwawe.
Uzahura n’abashaka kugutesha inzira.
Uzahura n’abaguseka.
Uzahura n’abagusuzugura.
Uzahura n’abagambiriye kuguhinyuza.
Uramenye uzakomere kuko bene iyo miyaga yahutaje benshi.
Kandi burya ntiwanakomera utahuye nayo.
Icyo nzi ni uko Yezu akuri hafi. Ntuzemere kumurekura.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(15/10/2024)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top