Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Antoni Mariya Klareti (1807-1870) Umwepisikopi
October 24, 2024

Antoni Mariya Klareti (1807-1870) Umwepisikopi

Preacher:

Antoni Mariya Klareti yabaye umusaseridoti w’imena muri Kiliziya. Yavukiye i Salenti mu ntara ya Katalonye, mu gihugu cya Hispaniya, ku itariki 23 Ukuboza 1807, avuka ku babyeyi bakennye cyane.

Ni umwana wa gatanu mu bana cumi n’umwe bava inda imwe. Se witwaga Yohani Klareti yari umuboshyi w’imyambaro. Antoni Yize umwuga wa se ariko padiri mukuru wa paruwasi ye akamwigisha ikilatini, akamuha inyigisho zikomeye zimutegurira kwiha Imana kandi akamukundisha Bikira Mariya.

Amaze kugira imyaka 17, se yamwohereje i Barselone mu ruganda ruboha imyambaro kugira ngo arusheho kumenya uwo mwuga. Nabwo yakomeje kwiga amasomo y’ikilatini ikigoroba kandi akiga n’ibyerekeye kwandika no gusohora ibitabo. Mu mwaka w’1829 amaze kugira imyaka 22 yinjiye mu iseminari, maze ahabwa ubupadiri mu w’1835.

Amaze kuba padiri, yakomeje kwiga amasomo ya Tewolojiya (Iyobokamana) ari padiri wungirije. Amaze kuba umusaseridoti, ntiyatinze kuyoboka inzira Imana yamutoreye. atangira ubwo kwamamaza Ivanjili muri rubanda rugufi. Yifuzaga kujya kwamamaza Ivanjili mu bihugu bya kure bitarayimenya, maze ajya i Roma kubisaba urugaga rwa Papa rushinzwe kwamamaza ukwemera (Congregation pour la propagation de la foi).

Icyo gihe yoherejwe mu bapadiri b’abayezuwiti ngo ahakorere Novisiya. Amaze umwaka umwe, kubera ko ubuzima bwe burwaragurika butamukundiye, ahagarika inyigisho asubira mu gihugu cya Hisipaniya. Akigera aho mu gihugu cya Hispaniya, yagizwe padiri mukuru wa Viladrawu, maze akigisha abakristu bagafashwa cyane, bituma abakristu bo mu yandi maparuwasi basaba ko na bo aza kubigisha.

Nyuma y’uko umwepisikopi amenyeye ko Antoni Mariya Klareti afite ingabire yo kwigisha, yamuvanye ku murimo wo kuba padiri mukuru kugira ngo amwohereze kwigisha Ivanjili mu yandi maparuwasi menshi. Byatumye azenguruka intara ya Katalonye yose yigisha, yandika ibitabo n’izindi nyandiko zirenga 150 zishinzwe guhugura abakristu.

Hamwe n’abandi bapadiri batanu, kuva mu 1849 kugeza mu w’1849 bagiye mu birwa bya Kanari, maze ashinga umuryango w’ABANA B’UMUTIMA UTAGIRA INENGE WA BIKIRA MARIYA mu kwezi kwa karindwi 1849. Papa Piyo wa IX, abisabwe n’umwamikazi Isabela wa II wa Hispaniya yamugize Arkiepisikopi wa Santiyago mu gihugu cya Cuba (Kiba) muri Amerika, ku itariki 20 Gicurasi 1850.

Nuko ku itariki 6 Kanama 1850 ahabwa ubwepisikopi, maze ku izina rye rya Batisimu rya Antoni yongeraho izina rya Mariya. Agezeyo, yabanje kwigisha abapadiri 25 b’iyo diyosezi, atumizaho n’imiryango y’abihayimana. Ubwe yamaze imyaka ibiri azenguruka hose yigisha. Atanga ibitabo bigera ku bihumbi ijana n’amashusho matagatifu agera ku bihumbi mirongo inani n’amashapule menshi.

Yasuye amaparuwasi, aha umugisha mariyaje nyinshi z’abasore n’inkumi ndetse n’abagarukiramana benshi babona iryo sakaramentu ari na ko atanga isakaramentu ry’ugukomezwa henshi. Mu myaka 6 yose yitangiye kwamamaza Ivanjili muri icyo kirwa kinini cyane akizenguruka atarambirwa. Yigishije ndetse anatoza abakristu kuvuga ishapule ndetse anarwanya ingeso mbi. Nyamara abanzi be babonaga arengera abacakara, abategetsi bakabona adakorera mu kwahwa kwa Leta, bituma bashaka kumwica, ku buryo ku itariki 1 Gashyantare yarokotse bigoye abagiranabi bari bamuteze.

Ibyo byatumye Ku itariki 18 Werurwe 1857 umwamikazi amutumizaho ngo agaruke muri Hispaniya ngo amubere umuyobozi wa roho maze agerageza kubanisha neza umwami n’umwamikazi bari babanye nabi. Umwamikazi ahungiye abanzi be mu Bufaransa, Antoni Mariya na we ahungirayo. Mu w’1869 n’1870 yari mu Nama nkuru ya Vatikani ya Mbere i Roma.

Ubuzima bwe bwagendaga burushaho gukendera. Kubera ko abakuye umwamikazi Izabela bamukurikiranaga, ambasaderi wa Hispaniya yashatse gufatisha Musenyeri Antoni Mariya Klareti, nuko bamuhungishiriza mu kigo cy’abamonaki cyari i Fomfruwadi, maze ku itariki 24 Ukwakira 1870 apfira aho muri icyo kigo yishwe n’indwara, afite imyaka 63 y’amavuko. Gukunda no kwizera Bikira Mariya yari yarabigize intwaro ye ikomeye. Ni na byo byamufashije kwitagatifuza ku buryo bwuzuye mu mibereho ye. Papa Piyo wa XII ni we wamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu mu w’1950. Tumwizihiza ku itariki 24 Ukwakira.

Aho byavuye: ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, 2eme ed. sept. 2015.P.288.

https://fr.wikipedia.org/wiki/Antoine-Marie_Claret#Son_expérience_de_confesseur //

Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba.

Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y’abatagatifu bariza kuri

Tel: 0782889963/ 0722889963 (ubunyamabanga bwa SPES MEA)


SHALOM. KUKO URIHO!
Impamvu yo kubaho ni ugukunda.
Burya urukundo rubumbye byose.
Rusumba amategeko.
Rusumba imihango.
Rusumba ibibazo byose.
Rusumba impano zose.
Rusumba ibigaragara n’ibitagaragara.
Kubaho mu rukundo bituma uba uwo Imana ishaka. Ntuzatezuke. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(23/10/2024)


SHALOM. SHORA IMIZI!
Burya nta byago nko kuba mu bintu utabirimo.
Ukavuga utemera ibyo uvuga.
Ukabaho utisanzuye kuko ugomba kugaragaza ibitariho.
Hitamo rero maze urukundo urugire ubuzima.
Terwa ishema n’ukwemera kwawe.
Ntukemere kubaho ukebaguza. Shora imizi mu rukundo nyarwo. Urwo rero ruva ku Mana. Nuyakira uzarutunga.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 24/10/2024
Ef 3, 14-21
Zab 32
Lk 12, 49-53
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top