Amasomo yo kuwa mbere w’icyumweru cya XXIX Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
SHALOM. KUKO IMANA IHARI!
Imiyaga izaza birangire ituje.
Imisozi izariduka ariko igusige.
Ibikangisho bya Shitani bizahinda bigukange birembere ubireba.
Byose birahita kandi bigasiga ubonye ibitangaza.
Ari ibibi, ari ibyiza byose byigisha umuntu kuko ntakibaho hatari impamvu.
Aho Imana iri hahora ibyiza bidahagarikwa n’icyo aricyo cyose.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(20/10/2024)
SHALOM. WARI WARAPFUYE!
Burya ubuzima butarimo Imana buba budahari.
Ni byo bita gupfa uhagaze.
Aho umuntu yiberaho atekereza iby’isi. Atekereza bipfuye kandi akumva ari umunyakuri.
Wowe se wahindutse iyo wirebye usanga ibyo waretse utajya ubisubiramo?
Hari igihe utangira inzira nziza aho kuyikomeza ukajya usubira inyuma! Ni uko abantu bareka gusenga nk’aho ari umwenda bakuyemo bakambara undi.
Wagiriwe Ubuntu uhabwa ingabire y’ukwemera uramenye ntuzayipfushe ubusa. Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 21/10/2024
Ef 2, 1-10
Zab 99
Lk 12, 13-21
Sr Immaculée Uwamariya