Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo  kuwa mbere w’icyumweru cya XXIV Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
September 16, 2024

Amasomo yo kuwa mbere w’icyumweru cya XXIV Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.

Preacher:

Amasomo:
1 Kor 11, 17-26
Zab 40 (39)
Lk 7, 1-10
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 11, 17-26)
Bavandimwe,
17 Tuvuye muri ibyo hari n’ibindi ntabashimaho: amakoraniro yanyu aho kubagirira akamaro, abagwa nabi.
18 Icya mbere cyo, bambwiye ko iyo muhuriye mu ikoraniro, mwiremamo ibice kandi bisa n’aho ari byo:
19 Wagira ngo ni ngombwa ko muri mwe habamo amakimbirane, kugira ngo ababakomeyemo bigaragaze.
20 Igihe rero muteraniye hamwe ntimuhuzwa n’isangira rya Nyagasani, >
21 Kuko buri wese amaranira kurya ibyo yizaniye, ku buryo umwe yicwa n’inzara, undi yasinze.
22 Mbese nta mazu mugira yo kuriramo no kunyweramo? Cyangwa muzanwa no gusuzugura imbaga y’Imana, no gukoza isoni abatagira icyo bafite? Mbabwire iki se? Mbashime se? Oya, muri ibyo simbashimye.
23 Jyewe rero dore ibyo nashyikirijwe na Nyagasani, bikaba ari byo nabagejejeho: Nyagasani Yezu araye ari butangwe, yafashe umugati,
24 Amaze gushimira, arawumanyura avuga ati “Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.”
25 Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo avuga ati “Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye; mujye mubikora namwe, kandi igihe cyose muyinywereyeho bibe urwibutso rwanjye.”
26 Kuko igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani kugeza igihe azazira.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Dushimiye Imana
ZABURI Zab 40 (39), 7-8a, 8b-9, 10, 17
Inyik/ Turamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza igihe azazira.
Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve;
ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano,ni yo mpamvu navuze nti “Ngaha ndaje!
“Mu muzingo w’igitabo handitswemo icyo unshakaho.
Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha,maze amategeko yawe ajye ampora ku mutima!”
Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari;ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho,
sinigeze mbumba umunwa wanjye ngo nceceke.
Naho abagushakashaka bose nibahimbarwe bakwishimira!
Abakunda umukiro wawe nibavuge ubudahwema bati
“Uhoraho ni igihangange!”
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 3, 16)
Alleluya Alleluya.
Imana yakunze isi cyane,
bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege.
Umwemera wese agira ubugingo bw’iteka.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 7, 1-10)
Muri icyo gihe,
1 Yezu amaze kubwira rubanda ayo magambo yose, arahaguruka ajya i Kafarinawumu.
2 Hakaba umutware w’abasirikare wari urwaje umugaragu yakundaga, yenda gupfa.
3 Yumvise bavuga Yezu, amutumaho bamwe mu bakuru b’Abayahudi, ngo bamumwingingire aze gukiza umugaragu we.
4 Bageze iruhande rwa Yezu bamwinginga bakomeje, baramubwira bati “Uwo muntu akwiye ko wamutabara
5 Kuko akunda umuryango wacu, kandi ni we watwubakiye isengero.”
6 Nuko Yezu ajyana na bo. Agiye kugera hafi y’urugo, umutware w’abasirikare amutumaho incuti ze ngo zimubwire ziti “Nyagasani, wikwirushya kuko ndakwiriye ko wakwinjira mu nzu yanjye.
7 Ni nacyo cyatumye ndatinyuka kugusanga; ahubwo vuga ijambo rimwe gusa, umugaragu wanjye arakira.
8 Erega n’ubwo ndi umuntu utegekwa, nanjye mfite abasirikare ntegeka. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’, aragenda; nabwira undi nti ‘Ngwino’, akaza; nabwira n’umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’, akagikora.”
9 Yezu yumvise ayo magambo, aramutangarira cyane; ahindukirira abantu bari bamukurikiye, arababwira ati “Ndababwira ukuri: no muri Israheli nta kwemera gukomeye nk’uku nigeze mpabona.
10 Nuko abari batumwe bahindukiye, basanga umugaragu yakize rwose.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Uragasingizwa Kristu

SHALOM. HARI IMPAMVU!
Nuhura n’ikibazo ntugatinde wibaza ngo kuki ari njye kibayeho. Ahubwo ibaze uti ni irihe somo ngiye kwiga muri iki kibazo!
Uko byagenda kose hari impamvu. Wenda ubu ntuyumva ariko igihe kizagera usobanukirwe. Icyo nzi ni uko Imana itibeshya.
Izi ibyawe byose kandi iragukunda bihebuje. Nuyikomeraho inzira zawe zose zizaturamo urumuri. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(15/9/2024)

SHALOM. ABAHUJWE N’IMANA!
Burya iyo ushyize inyungu imbere ntacyo wunguka kuko uhora ahangayitse n’aho bitari ngombwa.
Niyo mpamvu uzabona hari abasenga ariko bahorana amahane ndetse n’aho bagiye bakayabiba.
Komera ku byo wigishijwe kandi uhore wisuzuma ureba niba hari icyo biguhinduraho.
Gusenga bidahindura ubuzima ntacyo biba bimaze.
Ubu rero ongera utangire kuko Kristu we ahora agutegeye amaboko. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 16/9/2024
1Kor 11, 17-26
Zab 39
Lk 7, 1-10
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top