Amasomo yo kuwa mbere w’icyumweru cya XXIII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane
Amasomo:
1 Kor 5, 1-8
Zab 5
Lk 6, 6-11
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 5, 1-8)
Bavandimwe,
1 Inkuru yaramamaye hose y’uko muri mwe hari ubusambanyi, ndetse ubusambanyi bukabije butaraboneka no mu banyamahanga : baravuga ko umwe muri mwe atunze muka se !
2 None mwe muritera hejuru! Aho kuba mwaragize ishavu ngo nyir’ugukora ibyo abirukanwemo !
3 Jyewe rero n’ubwo ku bw’amaso mbari kure, ku mutima turi kumwe, nkaba nararangije gucira urubanza uwakoze ayo mahano nk’aho nahibereye.
4 Ngaho rero nimukoranire mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, maze ku bubasha bwe, nanjye mbashyigikiye,
5 Uwo muntu yegurirwe Sekibi ngo ababazwe muri ubu buzima, maze ahazaza azarokoke ku munsi wa Nyagasani.
6 Ibyo mwiratana nta byo! Mbese ntimuzi ko agasemburo gake gatutumbya ifu yose ?
7 Nimwiyunyuguzemo rero umusemburo wose ushaje, kugira ngo mubone kuba nk’umugati mushya udasembuye. Kuko Kristu, ari we Ntama ya Pasika yacu yishweho igitambo.
8 Niduhimbaze rero uwo munsi mukuru, tudakoresheje umusemburo ushaje ari wo w’ubugiranabi n’ubukozi bw’ibibi, ahubwo dukoresheje imigati idasembuye, ari yo ubumanzi n’ukuri.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI Zab 5, 2-3, 5-6a, 6b-7
Inyik/ Uhoraho, girira ubutungane bwawe unyobore.
Uhoraho, tega amatwi ibyo nkubwira,ushishikarire kumva amaganya yanjye.
Hugukira ijwi ryanjye rigutabaza;
Mwami wanjye kandi Mana yanjye, ni wowe ntakambira.
Nta bwo uri Imana yuzura n’ikibi,umugome ntiyakirwa iwawe.
Umunyagasuzuguro ntaguhinguka imbere.
Uzirana n’abagizi ba nabi bose,ukarimbura abanyabinyoma.
Umuntu wese w’umuhendanyi cyangwa w’umwicanyi,
Uhoraho nta bwo arebana na we.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Zab 146 (145), 2.8.9
Alleluya Alleluya.
Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose:
Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,ariko akayobagiza inzira z’ababi.
Alleluya
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 6, 6-11)
Muri icyo gihe,
6 Ku wundi munsi w’isabato Yezu yinjira mu isengero arigisha. Ubwo hakaba umuntu ufite ikiganza cy’iburyo cyumiranye.
7 Abigishamategeko n’Abafarizayi baramugenzura ngo barebe ko amukiza ku munsi w’isabato, maze babone icyo bamurega.
8 We rero amenya ibitekerezo byabo, abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye ati “Haguruka uhagarare hano hagati!” Arahaguruka, arahagarara.
9 Nuko Yezu arababwira ati “Reka mbabaze: icyemewe ku munsi w’isabato ni ikihe? Ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica?”
10 Nuko abararanganyamo amaso, maze abwira wa muntu ati “Rambura ikiganza cyawe.” Abigenza atyo, ikiganza cye giherako kirakira. 11Ariko bo barabisha, basigara bashaka uko bagenza Yezu.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. UFITE IMANA!
Yabura iki afite utanga byose?
Hari igihe abantu barwanira ibintu! Iyaba bamenyaga isoko yabyo niyo bakagiye kubomaho.
Ugashaka ubuzima bwiza wihunza uwagumuhaye.
Ugashaka kunezerwa wihunza utanga umunezero nyawo.
Ukifuza ibyiza utera umugongo uwabishyizeho.
Rangamira Imana ibindi byose izabiguha utarushye kuko iziko ubikeneye.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(8/9/2024)
SHALOM. INGESO MBI!
Mu bato n’abakuru hateye ubusambanyi.
Kera umuntu yakora icyo cyaha yihishe. None aragikora akakimenyekanisha nta soni cyangwa ubwoba.
Hateye abishyira hamwe bakicuruza cyangwa bagacuruza abandi.
Utangazwa no kubona ari umwana, ari umusore cyangwa inkumi, ari mukecuru cyangwa umusaza bose barasiganwa biruka mu nzira y’icyaha cy’ubusambanyi. Wowe utuye muri icyo cyaha uzagarukira he?
Tunganya indoro yawe.
Tunganya ingendo yawe.
Sukura imvugo yawe.
Siba numero ya telefoni utungiye icyaha.
Hinduka bigishoboka.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 9/9/2024
1Kor 5, 1-8
Zab 5
Lk 6, 6-11
Sr Immaculée Uwamariya