
Amasomo yo kuwa mbere w’icyumweru cya vii gisanzwe, umwaka c w’igiharwe(kuwa 24/02/2025)
Abatagatifu: Primitiva, Pretegstati, Modesiti, Flaviyani, Odrani.
ISOMO RYA MBERE.
Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki(Sir 1, 1-10).
1 Ubuhanga bwose bukomoka kuri Uhoraho, kandi buhorana na we ubuziraherezo.
2 Umusenyi wo ku nyanja n’ibitonyanga by’imvura, cyangwa iminsi y’ibihe byose, ni nde washobora kubibarura?
3 Ni nde wapima ubuhagarike by’ikirere n’ubugari bw’isi, agasobanukirwa n’inyenga, nkanswe ubuhanga?
4 Ubuhanga bwaremwe mbere ya byose, ubwitonzi buhangwa kera na kare.
6 Ni nde wahishuriwe imizi y’ubuhanga? lbanga ry’imigambi yabwo ni nde wigeze arimenya?
8 Umunyabuhanga ni umwe kandi aratinyitse cyane, ni Utetse ku ntebe ye y’ubwami:
9 Uhoraho ni we ubwe waburemye, arabwitegereza, arabusesengura, abukwiza mu biremwa bye byose, 10mu binyamubiri byose, akurikije ubuntu bwe, kandi abusendereza no mu bamukunda bose.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zab 93(92), 1ab, 1c-2, 5.
Inyikirizo: Uhoraho Mana yacu, mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose!
Uhoraho ni Umwami, yisesuyeho ubuhangare,
Uhoraho yambaye ububasha, yarabukindikije.
Isi yarayishinze arayikomeza.
Intebe yawe y’ubwami yashinzwe ubutajegajega,
Uriho kuva kera na kare!
Ibyo waduhishuriye ni amanyakuri;
lngoro yawe ikwiranye n’ubutungane,
Uhoraho, uko ibihe bizahora bisimburana.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: 2 Tim 1, 10).
Alleluya Alleluya.
Yezu Kristu Umukiza wacu yatsinze urupfu,
maze atangaza ubugingo abigirishije Inkuru Nziza.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU.
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko(Mk 9, 14-29).
Muri icyo gihe, Yezu na Petero na Yakobo na Yohani
14 baza basanga abandi bigishwa be, maze babona ikivunge cy’abantu kibakikije, n’abigishamategeko bajyaga impaka na bo.
15 Rubanda rwose bakimurabukwa barahomboka, maze biruka bajya kumusuhuza.
16 Arababaza ati «Icyo mujyaho impaka na bo ni iki?»
17 Umwe muri rubanda aramusubiza ati «Mwigisha, nakuzaniye umwana wanjye wahanzweho na roho mbi y’ikiragi.
18 Iyo imweguye imutura hasi maze akazana urufuro, agahekenya amenyo kandi akagagara. Nasabye abigishwa bawe kuyirukana ntibabishobora.»
19 Arababwira ati «Yemwe bantu b’iki gihe mutemera! Nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze hehe? Nimunzanire uwo mwana.»
20 Baramumuzanira. Roho mbi ikibona Yezu icugusa umwana cyane, yikubita hasi, arigaragura azana urufuro.
21 Yezu abaza se ati «Hashize igihe kingana iki agirwa atya?» Se aramusubiza ati «Kuva mu bwana bwe.
22 Incuro nyinshi yamuroshye mu muriro no mu mazi kugira ngo imwice; ariko niba hari icyo ushobora, tubabarire udutabare!»
23 Yezu aramubwira ati «Ngo niba hari icyo ushobora …? Erega byose bishobokera uwemera!»
24 Ako kanya se w’umwana arangurura ijwi ati «Ndemera! Ariko komeza ukwemera kwanjye guke!»
25 Yezu abonye abantu baza banigana, akabukira roho mbi avuga ati «Wowe roho mbi umubuza kuvuga no kumva, ndagutegetse: va muri uwo mwana kandi ntukamugarukemo ukundi.»
26 Roho mbi ivuza induru, icugusa umwana cyane, imusohokamo. Nuko uwo mwana amera nk’uwapfuye, ndetse bituma abantu benshi bavuga ngo «Yapfuye!»
27 Naho Yezu amaze kumufata ukuboko, aramuhagurutsa, umwana arahagarara.
28 Yezu yinjiye mu nzu, abigishwa be bamubariza ahiherereye bati «Kuki twebwe tutashoboye kuyirukana?»
29Arabasubiza ati «Buriya bwoko bwa roho mbi, nta kindi gishobora kubwirukana usi bye isengesho.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. INDA NINI!
Jya ugira ubupfura kandi buhere mu nda!
Ntukarate inzara kuko si ikivugo.
Ntugatonganire ibiryo.
Ntukigaburire ku buryo uhinduka iciro ry’umugani.
Ntukarye utakoze keretse uri indembe.
Ntugacure uwo ushinzwe.
Ntukiringire inda kuko yakwibagiza ko uri umugenzi.
Jya usangira n’abandi kandi uhore unyurwa n’ibyo waronse bya buri munsi.
Mbere yo kuzuza inda uge ubanzamo urukundo bizatuma ubaho ushyira mu gaciro.
Ntiwaremewe kurya ahubwo waremewe kubaho ibindi byose ni ibishyigikira ubuzima ngo busagambe. Imana ikube hafi kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(23/2/2025)
SHALOM NTIGERERANYWA!
Umuntu niyo yagira ubwenge bungana iki? ntiyasobanukirwa n’ubuhanga Imana ifite.
Ntigerereranywa kandi ntawahishura amabanga yayo.
Ahubwo jya utangara kuko ikwibuka.
Ikagukunda kandi ikakwitaho.
Mu gihe abagabiwe nayo biratana ibyo batihaye ugasanga bazamura intugu bakumva ari ibitangaza.
Wowe kugirango wumve ibyayo itoze guca bugufi.
Biremwa byose nimumfashe
Duhimbe indirimbo nshya dutangarira ubuhanga buhebuje
Natwe tubwegere bugende butwinjiramo.
Wenda buhoro buhoro bizagenda buducengera tugende dukoreshwa nabwo. Icyo nzi ni uko kubera urukundo ntacyo Imana yimye umuntu. Nisingizwe ubuziraherezo.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 24/2/2025
Sir 1, 1-10
Zab 92
Mk 9, 14-29
Sr Immaculée Uwamariya