Amasomo yo kuwa mbere w’icyumweru cya 22 Gisanzwe, imbangikane
Isomo rya mbere : 1 Abanyakorinti 2, 1-5
_________________
1 Bavandimwe, igihe niyiziye ubwanjye iwanyu kwamamaza amabanga y’Imana, sinakoresheje amagambo y’akarimi keza cyangwa y’ubwenge.
2 Koko rero nta kindi kindi nashatse kwibandaho usibye kubamenyesha Yezu Kristu, kandi Yezu Kristu wabambwe ku musaraba.
3 Igihe nari kumwe namwe nari mfite intege nke, ntinya kandi ndagadwa,
4 Kandi amagambo nakoresheje mbamamazamo Inkuru Nziza nta ho yari ahuriye n’iby’ubwenge buhanitse, ahubwo yabemeje ku bw’ububasha bwa Roho w’Imana.
5 Bityo ukwemera kwanyu kuba kudashingiye ku bwenge bw’abantu, ahubwo ku bubasha bw’Imana.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Kuzirikana : Zab 119 (118), 97-98, 99-100, 101-102
_______________
Inyik/ Uhoraho, mbega ukuntu nkunda amategeko yawe !
Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe !
Iminsi yose ndayazirikana.
Amategeko yawe ni yo bukire bwanjye igihe cyose,yanyigishije ubwenge butambutse ubw’abanzi banjye.
Ubujijuke mburusha abarezi banjye bose,kuko nakunze kuzirikana ibyemezo byawe.
Ndusha abasaza gusobanukirwa,kuko numviye amabwiriza yawe yose.
Nanze gukurikira inzira zose z’ikibi,kugira ngo nkomeze ijambo ryawe.
Ntabwo nacishije ukubiri n’amateka waciye,kuko ari wowe uyantoza.
Ivanjili Ntagatifu : Luka 4, 16-30
_______________
Muri icyo gihe,
16 Yezu ajya i Nazareti aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye yinjira mu isengero ku munsi w’isabato ; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu.
17 Bamuhereza igitabo cy’umuhanuzi Izayi, arakibumbura, abona ahanditse ngo
18 «Roho wa Nyagasani arantwikiriye,kuko yantoye akansiga amavuta,agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene,ntangarize imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumutse, n’abapfukiranwaga ko babohowe,
19 Kandi namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani. »
20 Yezu abumba igitabo, agisubiza umuhereza maze aricara ; mu isengero bose bari bamuhanze amaso.
21 Nuko atangira kubabwira ati « Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi. »
22 Bose baramushima, kandi batangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga. Ni ko kuvuga bati « Uyu si mwene Yozefu ? »
23 Yezu arababwira ati « Nta gushidikanya mugiye kuncira wa mugani ngo ‘Muganga, banza wivure ubwawe !’ Twumvise ibyo wakoreye i Kafarinawumu byose, ngaho bikorere na hano iwanyu. »
24 Yungamo ati « Ndababwira ukuri : nta muhanuzi ushimwa iwabo.
25 Ndababwiza ukuri rwose : hariho abapfakazi benshi muri Israheli mu gihe cya Eliya, ubwo imvura yamaraga imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, inzara ikoreka igihugu cyose ;
26 Nyamara muri bo nta n’umwe Eliya yoherejweho, uretse umupfakazi w’i Sareputa ho mu gihugu cya Sidoni.
27 Hari kandi n’ababembe benshi muri Israheli mu gihe cy’umuhanuzi Elisha ; nyamara muri bo nta n’umwe wakijijwe uretse Nahamani w’Umunyasiriya. »
28 Abari mu isengero bumvise ayo magambo bose barabisha, 29nuko bahagurukira icyarimwe bamusohora mu mugi wabo, bamujyana hejuru y’imanga y’umusozi umugi wabo wari wubatseho, bagira ngo bahamurohe. 30Nyamara we abanyura hagati arigendera.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. HAHARARA WEMYE!
Ntukuname cyangwa ngo urambarare kubera ibibazo.
Ntiwahirwa utiyemeje kurwana urugamba. Ibyiza n’ibibi birasimburana kandi kubaho ni ukwiyemeza ko udatembagazwa n’ibije byose.
Ibyago byigisha ubwenge. Nuhura nabyo uzatuze wige aho kwitotomba.
Kubaho wemye ni ukubwira ibibazo bikugeraho uti nanze guhinduka ikibazo kuko mfite Imana indengera.
Ndahamya ko izaguhora hafi.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(1/9/2024)
SHALOM. NTUZIBESHYE!
Ntabwo ari ubwenge bwawe butuma ugirirwa impuhwe cyangwa ugera ku kintu runaka. Kenshi ubona ibyiza kuko Imana itareba nk’abantu.
Iguha wacumuye.
Ikubabarira utanasenga.
Igukunda ntacyo iguca.
Igukuza ntacyo ishingiyeho.
Ubwenge bw’umuntu ntacyo bwageraho bwonyine.
Ejo utazanirata ko wigize kandi atari ko bimeze.
Ntacyo ufite utagabiwe.
Aho kwirata tangarira ineza y’Imana ihora ikugaragariza ububasha bwayo. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 2/9/2024
1Kor 2, 1-5
Zab 118
Lk 4, 16-30
Sr Immaculée Uwamariya