Amasomo yo kuwa mbere, icyumweru cya 28 Gisanzwe, imbangikane.
SHALOM. ISHIME!
Ubu ushatse wabyina ugataraka kuko wahawe byose.
Izina ryawe ryanditse mu ijuru.
Ntukitwa umugaragu ahubwo uri igikomangoma kabone n’ubwo waba waravutse ukennye cyangwa utazwi.
Ibitarashobokaga byarashobotse.
Ibitari bizwi byaramenyekanye.
Urumuri rwaracanywe kandi nta muyaga uzabasha kuruzimya.
Ubimenye rero wabonye Yezu amateka yarahindutse. Bazajya babara bamuhereyeho bagira bati mbere ye cyangwa nyuma ye. Aganze no muri wowe. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 14/10/2024
Gal 4,22-24.26-27.31
5,1
Zab 112
Lk 11, 29-32
Sr Immaculée Uwamariya
SHALOM. INEZA YOSE!
Ntiba ntoya kuko ibyiza ikora ntibigira ingano.
Ntikenesha ahubwo irakungahaza.
Ntisaba ibya mirenge ahubwo isaba umutima.
Ntumenya aho itaha kuko igera kuri benshi uzi cyangwa utazwi.
Ntihera kuko nawe itakugarukira kandi ikugeraho isumba iyo watanze.
Ntugashidikanye ahubwo kora neza utabara.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(13/10/2024)