Amasomo yo kuwa kabiri w’icyumweru cya XXII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
Amasomo:
1 Kor 2, 10b-16
Zab 145 (144)
Lk 4, 31-37
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 2, 10b-16)
Bavandimwe,
10 Roho w’Imana acengera byose kugeza no ku mayobera y’Imana.
11 Koko rero, ni nde wundi wamenya akari ku mutima w’umuntu, uretse nyirawo nyine? Ni na ko rero nta wamenya amabanga y’Imana, uretse Roho wayo nyine.
12 Twebwe koko si ubwenge bw’isi twahawe, ahubwo ni Roho ukomoka ku Mana twahawe, kugira ngo tumenye ibyiza Imana yatugabiye ku buntu.
13 Ibyo turabibigisha tutifashishije imvugo y’ubuhanga bw’abantu, ahubwo twishingikirije ubuhanga bwa Roho, uduha gusobanura ibya Roho mu magambo abigenewe.
14 Umuntu ugengwa na kamere ye gusa ntashobora kumva ibya Roho w’Imana; koko rero kuri we ni nk’ibisazi maze ntashobore kubyumva, kuko bene ibyo biserurirwa muri Roho wenyine.
15 Naho umuntu uyoborwa na Roho w’Imana asobanukirwa muri byose, akaba kandi nta we ushobora kumuhinyuza.
16 Koko se “Ni nde wamenye ibitekerezo bya Nyagasani ngo akurizeho kumwungura inama?” Nyamara twebwe twifitemo ibitekerezo bya Kristu.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 145 (144), 8-9, 10-11, 12-13ab, 13cd-14)
Inyik/ Nyagasani, ijambo ryawe ni irinyakuri.
Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,atinda kurakara kandi akagira urugwiro.
Uhoraho agirira bose ibambe,maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.
Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,abayoboke bawe bagusingize !
Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,batangaze ubushobozi bwawe.
Bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.
Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,ubutegetsi bwawe buzaramba,uko ibisekuruza bigenda bisimburana.
Uhoraho ni mutabeshya,akaba indahemuka mu byo akora byose.
Uhoraho aramira abagwa bose,abunamiranye akabaha kwemarara.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 7, 16)
Alleluya Alleluya.
Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo,kandi Imana yasuye umuryango wayo.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 4, 31-37)
Muri icyo gihe,
31 Yezu amanukira i Kafarinawumu, umugi wo muri Galileya, ahigishiriza ku munsi w’isabato.
32 Batangariraga inyigisho ze, kuko yavugaga nk’umuntu ufite ububasha.
33 Ubwo nyine mu isengero ryabo hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi, nuko itera hejuru cyane iti
34 “Ayi we! Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana.”
35 Yezu ayibwira ayikangara ati “Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!” Nuko roho mbi imutura hasi imbere ya bose, imuvamo ntacyo imutwaye.
36 Bose ubwoba burabataha, baravugana bati “Mbega ijambo rikomeye! Dore arategekesha roho mbi ubushobozi n’ububasha zikamenegana!”
37 Nuko Yezu aba ikirangirire muri ako karere kose.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. KUBERA URUKUNDO!
Burya kuvuga urukundo biroroshye ariko kurubaho bigakomera.
Nukunda bizagaragara mu buzima bwawe.
Uzababara ngo utange ibyishimo.
Uzigomwa umwanya wawe ngo ufashe undi.
Uzareka ibigushimisha ngo undi akire.
Mbese muri make uzabaho ku buryo urukundo rwawe rugera ku bandi.
Naho ubundi kuvuga gusa ntawe byananira.
Niba uzi aho urukundo rwagejeje Yezu ni ho nawe rugomba kukugeza. Ngaho rero tangira urubeho. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(2/9/2024)
SHALOM. AMABANGA Y’IMANA!
Arahishurwa kandi akamenywa n’ubihawe ku buntu.
Ntawagura ijuru kuko ritangwa ku buntu.
Ntawacengera byose abihawe n’ubwenge bwe.
Urumuri rwaratse kandi rutanga ubwenge burenze ubw’umuntu.
Ibyo abantu batakwisobanurira Imana mu buhangange bwayo yabahaye kubyumva. Nihore isingirizwa ineza yayo. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 3/9/2024
1Kor 2, 10b-16
Zab 144
Lk 4, 31-37
Sr Immaculée Uwamariya