Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa gatatu w’icyumweru cya vii gisanzwe, umwaka c w’igiharwe(kuwa 26/02/2025).
February 26, 2025

Amasomo yo kuwa gatatu w’icyumweru cya vii gisanzwe, umwaka c w’igiharwe(kuwa 26/02/2025).

Preacher:

Abatagatifu: Nesitori, Fawustiniyani, Porfiri, Pawula wa Mutagatifu Yozefu wa Krazansi.

ISOMO RYA MBERE.

Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki (Sir 4, 11-19).

11 Ubuhanga buhesha ikuzo abana babwo, kandi burinda ababushakashaka.

12 Ubukunda aba akunda ubuzima, kandi ababwitabira bugicya bazasagwa n’ibyishimo.

13 Ubwizirikaho azahabwa ikuzo ho umurage, kandi aho yinjiye hose, Uhoraho amuha umugisha.

14 Ababwitabira basingiza Nyir’ubutagatifu, kandi ababwitangiye, Uhoraho arabakunda.

15 Uwumva ubuhanga azacira amahanga urubanza, kandi ubwitaho azabaho mu mutekano.

16 Ubwizera azabuhabwaho umurage, n’abamukomokaho bazabugabirwa.

17 Icyakora burabanza bukamunyuza mu mayira aziguye, bukamutera ubwoba agahinda umushyitsi, bukamurushya bumutegeka kubwihatira, kugeza ubwo busanga bushobora kumwizera, bumaze kumugerageza n’amategeko yabwo.

18 Hanyuma bukamugarukira, bukamushimisha, maze bukamuhishurira amabanga yabwo.

19 Iyo arorongotanye buramutererana, agakurizaho kurimbuka.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zab 119(118), 165.168, 171-172, 174-175.

Inyikiriho: Uhoraho, abakunda amategeko yawe bagira amahoro yuzuye.

Abakunda amategeko yawe bagira amahoro yuzuye,
kuri bo nta kibakoma imbere.
Nkurikiza amatangazo n’ibyemezo byawe,
kandi ibyo nkora byose uba ubibona.

Umunwa wanjye wamamaza ibisingizo byawe,
kuko umenyesha ugushaka kwawe.
Ururimi rwanjye niruhimbaze amasezerano yawe,
kuko amatangazo yawe yose atunganye.

Uhoraho, icyo nifuza ni uko wandokora,
kandi amategeko yawe antera ibyishimo.
Icyampa ngo mbereho kugusingiza,
maze amateka waciye ambere ikiramiro.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI.

Alleluya Alleluya.

Yezu, Mwana w’Imana, ni wowe Nzira, Ukuri n’Ubugingo.
Uwakubonye aba yabonye So.

Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU.

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 9,38-40).

Muri icyo gihe,

38 Yohani umwe muri ba Cumi na babiri abwira Yezu ati «Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe kandi atadukurikira, turabimubuza kuko atadukurikira.»

39 Yezu ati «Mwibimubuza, kuko nta muntu ushobora gukora igitangaza mu izina ryanjye, maze ngo ahindukire amvuge nabi.

40 Utaturwanya wese ari kumwe natwe.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. AHO UJYA!
Mu buzima jya uzirikana kenshi uwo uriwe.
Uzirikane aho wavuye.
Uzirikane aho ujya ni uko uzahagera. Hari abapfana ibyifuzo byiza bitigeze bijya mu bikorwa.
Ntibihagije kwifuza ibyiza. Ahubwo bikore nibwo uzaba ugeze ku ntego. Kuko amagambo ntahagije. Aho kuvuga menshi kora byinshi ibikorwa bizasobanura ibyo utekereza.
Ijambo ryose uvuze nirijyane n’ibikorwa.
Imana ikujye imbere kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(25/2/2025)


SHALOM. SHAKA UBUHANGA!
Ntuzashake gutunga kuko wanatunga ugakomeza kuba umukene.
Ntuzashake icyubahiro kuko wanagihanwa ugakomeza kwanduranya.
Ntuzashake kumenyekana kuko bakumenya ariko ugakomeza kubaho wigunze. Nyamara nushaka ubuhanga buzazana n’ibyiza byinshi kandibuzaguha no kumenya uko witwara.
Buzakunyuza hose.
Buzaguhuza na benshi.
Buzaguherekeza aho uzajya hose.
Kandi burya uko ubusingira niko uca bugufi kuko uzatinya kurushaho ubutanga. Imana nyiri ubuhanga izahora ikubereye umunezero. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 26/2/2025
Sir 4, 11-19
Zab 118
Mk 9, 38-40
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top