
Amasomo yo kuwa gatatu w’icyumweru cya vi gisanzwe, umwaka c w’igiharwe(kuwa 19/02/2025).
Abatagatifu: Gabini, Barbati, Montani, Vigitori, Yuliyani, Lusiyani, Flaviyani.
ISOMO RYA MBERE.
Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro(Intg 8, 6-13.20-22).
6 Hashize iminsi mirongo ine, Nowa akingura idirishya ry’ubwato yari yakoze.
7 Arekura igikona. Kirasohoka kirakomeza kiraguruka, kirajarajara kugeza ko amazi akamye, ubutaka bukagaragara.
8 Hanyuma Nowa arekura inuma, kugira ngo arebe niba amazi yagabanutse ku isi.
9 Ariko inuma ntiyabona aho ikandagira, ni ko kumugarukaho mu bwato, kuko amazi yari akiri ku isi hose. Nowa atega ikiganza arayisingira, ayigarura mu bwato.
10 Yirenza iminsi irindwi, arongera arekura inuma.
11 Inuma ihindukira nimugoroba, itwaye mu kanwa ishami ritoshye ry’umuzeti! Nko Nowa amenya ko amazi yari yagabanutse ku isi.
12 Arongera ategereza indi minsi irindwi arekura inuma, ariko yo ntiyongera kumugarukaho.
13 Mu mwaka wa magana atandatu n’umwe w’ubuzima bwa Nowa, mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa mbere amazi arakama, ubutaka buragaragara. Nowa yegura igisenge cy’ubwato, arebye asanga ubutaka bwumutse.
20 Nowa yubakira Uhoraho urutambiro. Mu matungo yose atazira no mu nyoni zitazira, arobanuramo izo guturaho ibitambo bitwikwa kuri urwo rutambiro.
21 Uhoraho ahumurirwa n’umwuka ugusha neza w’ibitambo. Nuko aribwira ati«Sinzongera kuvuma ubutaka ukundi ku mpamvu y’umuntu. N’ubwo kuva mu bwana bwe nta kindi umutima we urarikira uretse ikibi, sinzongera kwica ibifite ubugingo nk’uko nabigenje.
22 Iminsi yose isi izamara, ibiba n’isarura, imbeho n’ubushyuhe, icyi n’itumba, amanywa n’ijoro, ntibizigera bivaho.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zab 116(114-115), 12-13, 15-16, 18-1.
Inyikirizo: Mana yanjye, nzagutura igitambo cy’ishimwe.
Ibyiza byose Uhoraho yangiriye,
rwose nzabimwitura nte?
Nzashyira ejuru inkongoro y’umukiro,
kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.
Koko Uhoraho ababazwa n’urupfu rw’abayoboke be!
None rero, Uhoraho, wagiriye ko ndi umugaragu wawe,
Umugaragu wawe wabyawe n’umuja wawe,
maze umbohora ku ngoyi!
Nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,
imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose,
mu ngombe z’Ingoro y’Uhoraho,
muri wowe nyirizina, Yeruzalemu!
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Zab 146(145), 1.8.
Alleluya Alleluya.
Mutima wanjye, singiza Uhoraho!
Uhoraho ahumura amaso y’ impumyi,
Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU.
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko(Mk 8, 22-26).
Muri icyo gihe,
22 Yezu n’abigishwa be bagera i Betsayida, abantu bamuzanira impumyi bamwingingira ko ayikoraho.
23 Afata lmpumyi ukuboko ayikura mu rusisiro, ayisiga amacandwe ku maso, ayiramburiraho n’ibiganza maze arayibaza ati «Hari icyo ubona?»
24 Impumyi irambura amaso, iramusubiza iti «Ndabona abantu, barasa n’ibiti ariko baragenda.»
25 Yezu arongera ashyira ibiganza ku maso ye, undi atangira kubona bigaragara, arakira, abona neza ibintu byose uko biri.
26 Nuko Yezu amwohereza iwe amubwira ati «Ntiwinjire no mu rusisiro.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. NTUKIHEBE!
Ubuzima bugizwe n’ingorane ndetse n’ibisubizo.
Uko binyuranamo niko bikurema ugakura kandi ukavanamo imbaraga zo gukomeza kubaho.
Nugira ingorane uge uzibwira ko uhagaze.
Ibyiza nibikugeraho ushime.
Ntawe uhorana ibibi. Ariko nta n’uhorana ibyiza gusa. Uhore witoza kwakira ibikugezeho mu kwemera. Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(18/2/2025)
SHALOM . NTIBIZONGERA!
Imana yarahiriye kutazinukwa umuntu. Impuhwe zayo zitwikira ibicumuro byacu. Si uko wa muntu atagicumura ahubwo ni uko imbabazi zayo arizo nyinshi.
Uzahore witondera inzira unyuramo ngo nawe udahemuka.
Burya icyaha kigendana n’ibihano kandi ibihano bigakurura urupfu.
Ni byiza kugirirwa neza ariko iyo ubimenye umenya uko ugenda.
Ibyaremwe byose nibivugire icyarimwe ko Nyagasani ari umugwaneza uko ibihe bihora bisimburana iteka.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo 19/2/2025
Intg 8, 6-13.20-22
Zab 116
Mk 8, 22-26
Sr Immaculée Uwamariya