Amasomo yo kuwa gatatu wa Pasika
Amasomo yo kuwa gatatu wa Pasika
Isomo rya mbere :Ibyakozwe n’Intumwa 3,1-10
1Umunsi umwe, saa cyenda ari cyo gihe cy’isengesho rusange, Petero na Yohani bazamuka bajya mu Ngoro y’lmana. 2Hakaba umuntu wavutse ari ikirema, buri munsi bakamuzana imbere y’umuryango w’Ingoro witwa « Uw’Uburanga », kugira ngo asabe imfashanyo abinjiraga mu Ngoro bose. 3Ngo abone Petero na Yohani bagiye kwinjira mu Ngoro, abasaba imfashanyo. 4Nuko Petero ari hamwe na Yohani, aramwitegereza maze aramubwira ati « Ngaho turebe !» 5Uwo muntu agumya kubahanga amaso, kuko yari ategereje ko hari icyo bari bumuhe. 6Petero aramubwira ati «Ari zahabu, ari na feza nta byo mfite ; ariko icyo mfite ndakiguhaye : mu izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, haguruka ugende !» 7Nuko amufata ikiganza cy’iburyo aramuhagurutsa. Ako kanya ibirenge bye n’utugombambari birakomera ; 8arabaduka, arahagarara, yinjirana na bo mu Ngoro, agenda asimbuka kandi asingiza Imana. 9Nuko rubanda rwose ngo bamubone agenda kandi asingiza Imana, 10baramumenya : koko yari wa wundi wajyaga asabiriza, yicaye imbere y’umuryango w’Uburanga w’Ingoro. Nuko abantu barumirwa, batangazwa n’ibimubayeho.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Kuzirikana : Zab 105 (104),1-2,3-4,6-7, 8-9
Inyik/ Nimuhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho !
Nimushimire Uhoraho, mwambaze izina rye,
nimurate ibigwi bye mu yandi mahanga ;
nimumuririmbire, mumucurangire,
nimuzirikane ibitangaza yakoze.
Nimwishimire izina rye ritagatifu,
Muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho !
Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,
mushakashake uruhanga rwe ubudahwema.
Mwebwe nkomoko ya Abrahamu, umugaragu we,
bahungu ba Yakobo, abatoni be !
Ni we Uhoraho, Imana yacu,
umugenga w’isi yose.
Ahora yibuka ibyo yasezeranye bidasubirwaho,
Ijambo yarahiriye amasekuruza igihumbi,
rya sezerano yagiranye na Abrahamu,
akarisubiriramo Izaki mu ndahiro.
Ivanjili Ntagatifu : Luka 24, 13-35
Ku munsi wa gatatu nyuma y’urupfu rwa Yezu, 13babiri mu bigishwa bajyaga mu rusisiro rwitwa Emawusi ; kuva i Yeruzalemu kugerayo hari urugendo rw’amasaha nk’abiri. 14Bagendaga baganira ibyari bimaze kuba byose. 15Igihe rero bakibivugana kandi babyibazaho, Yezu ubwe arabegera ajyana na bo. 16Ariko amaso yabo yari ameze nk’ahumye ntibamumenya.
17Yezu arababwira ati «Ese ibyo mugenda muvugana ni ibiki ?» Baherako barahagarara, ariko bijimye mu maso. 18Umwe muri bo witwaga Kiliyofasi aramubaza ati «Ni wowe wenyine uba i Yeruzalemu utazi ibyahabaye muri iyi minsi ?» 19Arababaza ati «Ni ibiki se ?» Baramusubiza bati « Ni ibyabaye kuri Yezu w’i Nazareti, wari waragaragaje mu bikorwa no mu magambo ko ari umuhanuzi ukomeye imbere y’Imana n’imbere ya rubanda. 20Twavuganaga n’ukuntu abatware b’abaherezabitambo n’abakuru bacu bamutanze ngo apfe, maze bakamubamba ku musaraba. 21Twebweho twari twizeye ko ari we uzarokora Israheli ; none dore uyu munsi ubaye gatatu ibyo byose bibaye. 22Icyakora bamwe mu bagore b’iwacu badutangaje. Mu gitondo cya kare bagiye ku mva, 23maze ntibahasanga umurambo we, nuko bagaruka bavuga ko abamalayika bababonekeye, bakababwira ko ari muzima. 24Ubundi kandi bamwe muri twe bagiye ku mva babisanga uko abagore bari babivuze, ariko we ntibamubona. » 25Nuko Yezu arababwira ati « Mwa bibura bwenge mwe, mutinda kwemera ibyo Abahanuzi bavuze ! 26None se Kristu ntiyagombaga kubabara atyo ngo abone kwinjira mu ikuzo rye ?» 27Nuko ahera kuri Musa n’Abahanuzi bose, maze abasobanurira ibimwerekeyeho biri mu Bitabo bitagatifu.
28Bageze hafi y’urusisiro bajyagamo, Yezu asa n’uwikomereza urugendo. 29Ariko bo baramwinginga bati « Gumana natwe kuko bugorobye, umunsi ukaba uciye ikibu. » Nuko arinjira kugira ngo agumane na bo. 30Igihe rero yari ku meza hamwe na bo, afata umugati, ashimira Imana, arawumanyura, arawubahereza. 31Nuko amaso yabo arahumu…
SHALOM. UKO UKUNDA!
Burya ntawe ureba mu mutima ariko areba ibiwuvamo.
Uko ukunda bigaragaza uwo uri we. Ubukristu si amagambo menshi ahubwo ni ibikorwa byinshi.
Kubaho no gukunda iyo ubitandukanije biragorana. Kubaho udakunda ni ugupfa. Kuvuga urukundo rutakurimo nabyo ni ugupfa uhagaze.
Abatagira urukundo ni ba bandi umuntu abona ati uriya ntagira umutima.
Ngaho rero iyemeze ukunde n’ubwo ari inzira igoye. N’ubundi ikiza cyose gisaba imbaraga. Uko wakunzwe ku buntu nawe genda ugende utyo. Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(22/4/2025)
SHALOM. MFITE YEZU!
Uramutse umenye ubukungu ufite aho ugeze hose wabutanga. Ukwemera kwaguhaye ubutunzi butagurwa ku isoko.
Ubutunzi utakwamburwa n’umuntu uwo ariwe wese.
Ubutunzi butamungwa.
Ubutunzi budashira.
Ubutunzi butagira ingaruka.
Ubutunzi wahawe ku buntu.
Ubutunzi udasabwa inyungu.
Ubutunzi usangira n’abandi bukarushaho kwiyongera.
Ubutunzi watanga iguhe n’imburagihe.
Nta bundi ni ukumenya Yezu umucunguzi.
Uwahuye na we anezezwa no kumutanga. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 23/4/2025
Intu 3, 1-10
Zab 104
Lk 24, 13-35
Sr Immaculée Uwamariya