Amasomo yo kuwa gatanu w’icyumweru cya XXII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
Amasomo:
1 Kor 4, 1-5
Zab 37 (36)
Lk 5, 33-39
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti(1 Kor 4, 1-5)
Bavandimwe,
1 Buri wese rero natubonemo abagaragu ba Kristu n’abagabuzi b’amabanga y’Imana.
2 Kandi icyo abagabuzi batezweho si ikindi kindi, atari ukuba indahemuka.
3 Jyeweho sintewe inkeke n’uko mwancira urubanza, cyangwa ko narucirwa n’urukiko rw’abantu, ndetse nanjye ubwanjye sindwicira.
4 Nyamara n’ubwo nta kibi niyumva mu mutima, ibyo si byo bingira umwere; Nyagasani wenyine ni we uncira urubanza.
5 Namwe rero ntimugace imanza igihe kitaragera, mutegereze ko Nyagasani azaza, agashyira ahabona ibihishwe mu mwijima, akanatangaza ibyo umutima ubundikiye. Ubwo ni bwo Imana izaha buri wese ishimwe rimukwiye.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 37 (36), 3-4, 5-6, 27-28, 39-40ac)
Inyik/ Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho.
Iringire Uhoraho kandi ugenze neza,kugira ngo ugume mu gihugu kandi uhagirire amahoro.
Nezezwa n’Uhoraho,na we azaguha icyo umutima wawe wifuza.
Yoboka inzira igana Uhoraho,umwiringire: na we azakuzirikana,maze ubutungane bwawe abugaragaze nk’umuseke ukebye,n’ubutabera bwawe bumere nk’amanywa y’ihangu.
Irinde ikibi maze ukore icyiza,ni bwo uzagira aho utura ubuziraherezo;kuko Uhoraho akunda ibitunganye,
kandi ntatererane abayoboke be.
Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho,ni we buhungiro bwazo igihe cy’amakuba.
Uhoraho arabafasha, akabarokora,kuko ari we bahungiyeho.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 19, 7-9)
Alleluya Alleluya.
Nitwishime tunezerwe kubera Isezerano rishya:
hahirwa abatumiwe mu bukwe bwa Ntama!
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 5, 33-39)
Muri icyo gihe, Abafarizayi n’abigishamategeko
33 Babwiye Yezu bati “Abigishwa ba Yohani basiba kurya kenshi kandi bagasenga, n’ab’Abafarizayi na bo ni uko, naho abawe baririra bakinywera!”
34 Ariko Yezu arabasubiza ati “Mushobora mute kwiriza ubusa abakwe, kandi umukwe akiri kumwe na bo?
35 Ariko hari igihe umukwe azabavanwamo, ubwo rero muri iyo minsi bazasiba kurya.”
36 Yungamo abacira uyu mugani ati “Nta we utabura ikiremo ku gishura gishya ngo agitere ku gishura gishaje. Agenje atyo yaba yangije igishura gishya, kandi icyo kiremo kivuyeho nticyaba gikwiranye n’icyo gishura gishaje!
37 Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi nshya yasandaza amasaho divayi ikameneka, kandi amasaho akaba apfuye ubusa. 38Ahubwo igikwiye ni ugushyira divayi nshya mu masaho mashya.
39 Kandi nta wanyoye divayi ikuze wifuza kunywa ikiri nshya, kuko aba avuga ati ‘Divayi imaze iminsi ni yo nziza.’”
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu!
SHALOM. SENGA!
Turi mu ntambara itarwanishwa intwaro zisanzwe.
Rwanisha isengesho.
Gutsinda Shitani ni ugupfukama.
Ntuzatinye kuko gutontoma kw’intare sibyo biyiha ubutwari. Aho Yezu ari ibyo byose arabicecekesha. Komeza umwizere.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(5/9/2024)
SHALOM. UBE INDAHEMUKA!
Abadasenga bahora mu ntambara z’urudaca.
Izo kurwanira icyubahiro.
Iyo kurwanira gukundwa.
Iyo kurwanira ubukungu bwo ku isi.
Iyo kuba abategetsi bamwe batanabishoboye.
Iyo kuba aba mbere muri byose n’ubwo waba uhutaje uwo muhuye!
Ku muntu wemera rero si uko bigenda.
Umukuru yihindura mutoya.
Ntategereza abamwitaho ahubwo we yita ku bandi.
Imbaraga zose afite azikoresha mu gukunda no gufasha abandi.
Niba ugendana na Kristu baho uko yabayeho. Ntuzanyuranye na we ingendo. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 6/9/2024
1Kor 4, 1-5
Zab 36
Lk 5, 33-39
Sr Immaculée Uwamariya