Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa gatanu w’icyumweru cya vii gisanzwe, umwaka c w’igiharwe(kuwa 28/02/2025).
February 28, 2025

Amasomo yo kuwa gatanu w’icyumweru cya vii gisanzwe, umwaka c w’igiharwe(kuwa 28/02/2025).

Preacher:

Abatagatifu: Romani, Ramoni, Antoniya.

ISOMO RYA MBERE.

Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki (Sir 6, 5-17).

5 Nyir’imvugo nziza agwiza incuti, kandi ijambo rinyuze umutima ryongera urugwiro.

6 Jya ugirana umubano n’abantu benshi, naho uzakugira inama uzafate umwe ku gihumbi.

7 Nushaka kugira umuntu incuti jya ubanza umugerageze, kandi ntukihutire kumwimariramo.

8 Koko rero hari ukubera incuti mu byishimo, amakuba yaza akakwigarika.

9 Hari n’ubwo uwari incuti ahinduka umwanzi, akakumenera ibanga rigukoza isoni.

10 Hari n’ undi ukubera incuti mugasangira utwawe, maze amakuba yaza akakwitarura.

11 Iyo ukungahaye akwiyegurira wese, akisanzurana n’abagaragu bawe,

12 ariko iyo uguye arakurwanya, akirinda ko muhuza amaso.

13 Jya ugendera kure abanzi bawe, kandi witondere n’incuti zawe.

14 Incuti y’indahemuka ni ubuhungiro buhamye, uyibonye aba yaronse umukiro.

15 Incuti y’indahemuka nta cyo wayinganya, kandi nta munzani wapima akamaro kayo.

16 Incuti y’indahemuka ni nk’umuti ubeshaho, abatinya Uhoraho bazayibona.

17 Utinya Uhoraho aba agize ubucuti bwiza, kuko incuti izakubanira uko uyimereye.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zab 119(118), 12.16, 18.27, 34-35.

Inyikirizo: Uhoraho, udukomeze mu nzira y’amatangazo yawe.

Uragasingizwa, Uhoraho;
umenyeshe ugushaka kwawe.
Nzahimbazwa n’ugushaka kwawe,
noye kuzibagirwa ijambo ryawe.

Mpumura amaso,
maze nzirebere ibyiza by’amategeko yawe.
Unyumvishe inzira y’amabwiriza yawe,
kugira ngo njye nzirikana ibyiza byawe.

Umpe ubwenge kugira ngo nkomeze amategeko yawe,
maze nyakurikize n’umutima wanjye wose.
Unkomeze mu nzira y’amatangazo yawe,
kuko ari yo anezereje.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: 1 Yh 4, 16.

Alleluya Alleluya.

Niduhorana urukundo tuzaguma mu Mana:
Imana ni urukundo.

Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU.

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 10,1-12).

Muri icyo gihe,

1 Yezu ajya mu ntara ya Yudeya yo hakurya ya Yorudani. Abantu benshi bongera gukoranira iruhande rwe, nuko abigisha uko bisanzwe.

2 Abafarizayi baramwegera, maze bamubaza niba umugabo afite uruhushya rwo gusenda umugore we, ariko bamwinja.

3 Arababwira ati «Musa yabategetse iki?»

4 Baramusubiza bati « Musa yemereye umugabo kwandika icyemezo cyo gusenda umugore, akabona kumusezerera.»

5 Yezu arababwira ati «Icyamuteye kwandika iryo tegeko, ni uko umutima wanyu unangiye.

6 Naho mu ntangiriro y’isi, ‘Imana yaremye umugabo n’umugore;

7 ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina akifatanya n’umugore we, 8maze bombi bakaba umubiri umwe.’ Bityo ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe.

9 Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanyije.»

10 Basubiye imuhira, abigishwa bongera kumusobanuza ibyerekeye iyo ngingo.

11 Arababwira ati «Koko umugabo usenda umugore we aba asambana;

12 umugore na we utandukana n’umugabo we agacyurwa n’undi, aba asambana.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. TANGIRA!
Abantu benshi iyo bigeze ku rukundo barasigana. Ngo ni kanaka utangira.
Ngo natagira gutya nzamureka.
Ngo n’ubundi ni we wabizanye.
Imitekerereze nk’iyo igaragaza ko ukiri hasi mu nzira y’ubutungane. Urukundo ruratangira. Ntirujya rutegereza ahubwo rurishora.
Ngaho rero rukingurire ubundi rukuyobore kuko aho ruri niho Imana itura. Ikwiyereke kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(27/2/2025)


SHALOM. UBANE N’ABANDI!
Burya kirazira kwitaza abandi.
N’ubwo waba ubasumba ntakikwemeza ko uzahora ubasumba. Iyo ubanira buri wese neza n’iyo haje ibihe bibi buri wese yifuza kukugirira neza.
Ntuzagereranye inshuti na zahabu kuko ntaho bihuriye. Ntugakunde kandi kubera inyungu.
Shishoza neza uhitemo inshuti z’umumaro.
Utinya Uhoraho agwiza n’inshuti nziza. Akube hafi kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 28/2/2025
Sir 6, 5-17
Zab 119
Mk 10, 1-12
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top