Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo , kuwa gatanu w’icyumweru cya vi gisanzwe, umwaka c w’igiharwe(kuwa 21/02/2025)
February 21, 2025

Amasomo yo , kuwa gatanu w’icyumweru cya vi gisanzwe, umwaka c w’igiharwe(kuwa 21/02/2025)

Preacher:

Abatagatifu: Petero Damiyani, Pepini, Roberti.

ISOMO RYA MBERE.

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro(Intg 11, 1-9).

1 Ku isi yose hari ururimi rumwe n’imvugo imwe.

2 Mu iyimuka ry’abantu bava mu burasirazuba, babona ikibaya mu gihugu cya Shineyari, barahatura.

3 Nuko barabwirana bati, «Nimuze tubumbe amatafari, tuyatwikire mu itanura.» Amabuye bayasimbuza amatafari, n’urwondo rwo kuyafatanisha barusimbuza ubujeni.

4 Nuko bati« Nimuze twiyubakire umugi n’umunara ukora ku ijuru, maze izina ryacu ribe ikirangirire, kugira ngo tutazatatana ku isi hose.»

5 Uhoraho aramanuka, aza kureba uwo mugi n’uwo munara bene Muntu bubakaga.

6 Nuko Uhoraho aravuga ati « Dore bose hamwe baremye umuryango umwe, bafite n’imvugo imwe. Ubwo batangiye gukora biriya, nta wundi mugambi uzabananira!

7 Reka tumanuke maze ururimi bavuga turusobanye, hatazagira uwongera kumva icyo undi avuze!»

8 Nuko Uhoraho abakura aho abanyanyagiza ku isi hose, ibyo kubaka wa mugi barabireka.

9 Ni cyo cyatumye uwo mugi bawita Babeli (ari byo kuvuga isobanya), kuko ari ho Uhoraho yasobanyirije indimi zo ku isi yose.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zab 33(32), 10-11, 12-13, 14-15.

Inyikirizo: Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana.

Uhoraho yaburijemo imigambi y’amahanga,
ibitekerezo by’imiryango abihindura ubusa.
Nyamara umugambi w’Uhoraho ugumaho iteka ryose,
n’ibitekerezo by’umutima we bigahoraho,
uko ibihe bigenda biha ibindi.

Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana,
Hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye
Uhoraho arebera mu bushorishori bw’ijuru,
akabona bene muntu bose.

Aho atetse ijabiro mu Ngoro ye,
ahoza ijisho ku batuye isi bose;
ni We wenyine mubaji w’imitirna yabo,
kandi akamenya ibyo bakora byose.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: 2 Tim 1, 10.

Alleluya Alleluya.

Yezu Kristu, Umukiza wacu yatsinze urupfu,
maze atangaza ubugingo abigirishije lnkuru Nziza.

Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU.

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko(Mk 8, 34-38; 9, 1).

Muri icyo gihe,

8,34 Yezu ahamagara rubanda hamwe n’abigishwa be, arababwira ati «Niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we maze ankurikire!

35 Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe kubera jyewe n’Inkuru Nziza, azabukiza.

36 Umuntu watunga iby’isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki?

37 Cyangwa se umuntu yagurana iki ubugingo bwe?

38 Koko rero, umuntu uzanyihakana, agahinyura n’amagambo yanjye imbere ya bariya bantu b’abasambanyi kandi b’abanyabyaha Umwana w’umuntu na we azamwihakana igihe azazira mu ikuzo rya Se, ashagawe n’abamalayika batagatifu.»

9,1 Nuko yungamo ati «Ndababwira ukuri: mu bari hano, harimo abatazapfa batabonye Ingoma y’Imana ije mu bubasha.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. ICYO WIFUZA!
Jya wifuza ibyiza kandi ubiharanire.
Ntibihagije kugira inzozi nziza ahubwo zirotore zihinduke ukuri.
Kubaho utagira imishinga ni ukubaho udafite icyerekezo. Jya ushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje kuko amagambo adaherekejwe n’ibikorwa aba ari imfabusa.
Ntukipfushe ubusa rero kandi uri uw’agaciro.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(20/2/2025)


SHALOM!
HARI URURIMI RUMWE!
Usanga abantu babaho mu mpitagihe. Ngo kera abantu barakundanaga! Hari uwakubujije gukunda se?
Ngo kera abantu barasuranaga. Hari uwakubujije gusura abandi se?
Ngo kera abantu bari imfura. Kuki wabiretse?
Ko uzi ibyiza kuki utabikora?
Aho urukundo rwari ruganje abantu bahasimbuje kwikunda.
Ubufatanye babusimbuza kwireba.
Kujya inama babisimbuza kwirwanaho.
Kumvikana babisimbuza kwirwariza.
Nyamara ntibazi ko uko wimuye Imana ibyawe byose bisobana maze nawe ugasobanya.
Yigarukire ubone ubuzima nyabwo.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 21/2/2025
Intg 11, 1-9
Zab 32
Mk 8, 34-38; 9,1
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top