Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa gatanu w’icyumweru cya 24 gisanzwe, umwaka w’imbangikane
September 20, 2024

Amasomo yo kuwa gatanu w’icyumweru cya 24 gisanzwe, umwaka w’imbangikane

Preacher:

SHALOM. IBYO UBAZWA!
Bikore neza kandi ubikorane urukundo.
Kubaho ni ukwitanga. Iyo wireba ukumva byose byakugarukiraho burya uba urwaye kandi urembye.
Umwanya uha abandi ugaragaza urukundo wifitemo.
Ntawe ureba mi mutima wawe ariko ibikorwa ukora bivuga uwo uri we.
Ubayeho ntawe ukubaza ibyo ukora waba wizenguruka kandi ntacyo abandi bagutezeho.
Ngaho baho uha abandi ubuzima.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(19/9/2024)
______________________
SHALOM. EMERA IZUKA!
Kuva urupfu rwatsindwa hari ikizere cyo kubaho kidateze gushira.
Ibikangisho byose bya Shitani ni bito cyane ugereranije n’umutsindo w’izuka.
Ntukabeho rero ubyibagirwa kuko buri munsi hari imfu ugomba gusimbuka ngo uzagere ku mutsindo.
Amagorwa yose uhura na yo uge uyabwira ko utazahagarikwa na yo kuko ukwemera kwawe kugomba kukugeza mu ijuru aho utazongera kubabara ukundi.
Imbaraga za Yezu ziragutwikiriye. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 20/9/2024
1Kor 15, 12-20
Zab 16
Lk 8, 1-3
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top