Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya XXVIII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
October 19, 2024

Amasomo yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya XXVIII gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.

Preacher:

Amasomo:
Ef 1, 15-23
Zab 8
Lk 12, 8-12

ISOMO RYA MBERE

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi (Ef 1, 15-23)

Bavandimwe,

15 ni cyo gituma nanjye kuva aho menyeye ukwemera mufitiye Nyagasani Yezu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose,

16 ntahwema gushimira Imana kubera mwe, mbibuka mu masengesho yanjye.

17 Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke maze muyimenye rwose.

18 Ubonye yamurikiye amaso y’umutima wanyu, mugasobanukirwa n’ukwizera mukesha ubutorwe bwanyu, n’ikuzo rihebuje muzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe,

19 mugasobanukirwa kandi n’ububasha bwayo butagereranywa yadusesuyeho twebwe abemera!

20 Izo mbaraga zitagira urugero yanazigaragarije muri Kristu igihe imuzuye mu bapfuye, ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru,

21 hejuru y’icyitwa Igikomangoma, Igihangange, Ikinyabubasha n’Ikinyabutegetsi cyose, ndetse no hejuru y’irindi zina ryose ryashobora kuvugwa ubu no mu bihe bizaza.

22 “Ishyira rero byose mu nsi y’ibirenge bye”, kandi mbere ya byose imugira umutwe wa Kiliziya,

23ari yo mubiri w’umusendero w’Uwo Imana ubwayo isendereyemo ku buryo bwose.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 8, 2-3a, 4-5, 6-7)

Inyik/ Uragasingizwa Nyagasani, wowe weguriye Umwana wawe ibiremwa byose ngo abitegeke.

Uhoraho, Mutegetsi wacu,
mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose!
Wowe Nyir’ikuzo uganje mu ijuru,
no mu minwa y’abana n’iy’ibitambambuga.

Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe,
nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse,
ndibaza nti “Umuntu ni iki kugira ngo ube wamwibuka?
Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho?”

Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’imana;
umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga,
umugira umwami w’ibyo waremye,
umwegurira byose ngo abitegeke.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 15, 26.27)

Alleluya Alleluya.
Nyagasani, uduhe Roho Nyir’ukuri,
kugira ngo aguhamye mu mitima yacu.
Alleluya


IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 12, 8-12)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati

8 “Ndabibabwiye: umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, Umwana w’umuntu na we azamwemera imbere y’abamalayika b’Imana.

9 Naho uzanyihakana mu maso y’abantu, na we azihakanwa imbere y’abamalayika b’Imana.

10 Kandi nihagira uvuga Umwana w’umuntu nabi azagirirwa imbabazi; ariko natuka Roho Mutagatifu ntazagirirwa imbabazi.

11 Mu gihe bazabajyana mu masengero imbere y’abacamanza n’abategetsi, ntimuzibaze uko muziburanira, n’amagambo muzavuga, 12kuko icyo gihe Roho Mutagatifu ari we uzababwiriza icyo mukwiye kuvuga.”

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. IYO IGIHE KIGEZE!
Ntuzarambirwe kuko usenga aranategereza.
Ntabwo umuntu agenga igihe. Yaragihawe ngo akore ibyiza kandi mu gihe runaka.
Ntuzarambirwe rero cyangwa ngo ushyuhaguze kuko buri kintu kigira umwanya wacyo.
Humura ugenga ibihe amenya ibikwiye. Ntakererwa iyo isaha ye igeze ububasha bwe burigaragaza.
Ubimenye rero ko iyo Mana ari yo mugenga w’ibihe.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(18/10/2024)


SHALOM. UKWEMERA KWAWE!
Burya iyo wemera umurikira benshi.
Hari abakira utabizi.
Hari abafata ibyemezo byo guhinduka kuko bakubonye warahindutse. Ntabwo ari amagambo ahindura ahubwo ni ibikorwa byiza.
Ngaho rero komera mu kwemera kwawe. Aho uciye hose ukugaragaze kandi ukubonye wese ashime Imana ku bwawe.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 19/10/2024
Ef 1, 15-23
Zab 8
Lk 12, 8-12
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top