Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya XXIX Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
October 26, 2024

Amasomo yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya XXIX Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.

Preacher:

Amasomo:
Ef 4, 7-16
Zab 122 (121)
Lk 13, 1-9

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi (Ef 4, 7-16)

Bavandimwe,

7 buri wese muri twe yahawe ingabire ye bwite, uko Kristu yayimugeneye.

8 Ni cyo gituma mu Byanditswe hari ahavuga ngo “Yarazamutse atumbagira ashoreye imbohe, maze aha abantu ingabire”.

9 Kuba yarazamutse bivuga iki, atari uko yabanje kumanuka akagera ku isi yacu?

10 Uwari waramanutse ni na We wazamutse mu bushorishori bw’ijuru, kugira ngo aganze muri byose.

11 Ni nawe wahaye bamwe kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha.

12 Nguko uko yatunganyije abatagatifujwe be, anabategurira gukomeza umurimo bashinzwe wo kungura umubiri wa Kristu,

13 kugeza igihe twese tuzunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya Umwana w’Imana, tukazaba abantu bashyitse bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu.

14 Ubwo rero ntituzaba tukiri abana basabayangwa, maze ngo twangaranwe n’umuyaga ubonetse wose w’inyigisho ziturutse ku buhendanyi bw’abantu, no ku buriganya bwabo bubayobya.

15 Ahubwo nitubaho mu rukundo rutaryarya, tuzakura kandi twiyongere ubudahwema twifatanyije na Kristu utubereye umutwe.

16 Niwe uha umubiri wose gutera hamwe mu ngingo nyinshi ziwugize, zikawutunga, zikawucunga, buri rugingo ku rugero rwarwo, akanawuha gukura no kwiyubaka mu rukundo.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI Zab 122 (121), 1-2, 3-4a, 4b-5

Inyik/ Nimuze tujye mu Ngoro y’Uhoraho twishimye!

Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,
bati “Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho!”
None urugendo rwacu rutugejeje
ku marembo yawe, Yeruzalemu!

Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,
umugi ucinyiye cyane.
Aho ni ho imiryango yose ya Israheli,
imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro.

Aho ni ho Israheli iza gusingiza Uhoraho uko yabitegetswe;
ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,
intebe yicaraho igihe aca imanza.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Ezk 33, 11)

Alleluya Alleluya.
Mana yanjye, ntiwishimira urupfu rw’umugome,
ahubwo wishimira ko yahinduka akazibukira imyifatire ye mibi,
kugira ngo abone kubaho.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 13, 1-9)

1 Muri icyo gihe, haza abantu batekerereza Yezu uko Abanyagalileya bari bishwe na Pilato, maze amaraso yabo akayavanga n’ay’ibitambo baturaga.

2 Arabasubiza ati « Mukeka ko abo Banyagalileya barushaga abandi kuba abanyabyaha?

3 Oya! Ahubwo reka mbabwire: nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo.

4 Cyangwa se ba bantu cumi n’umunani bagwiriwe n’umunara wo kuri Silowe, mukeka ko bazize kuba abanyabyaha kurusha abandi baturage b’i Yeruzalemu?

5 Oya! Ahubwo reka mbabwire: nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo. »

6 Nuko Yezu abacira uyu mugani ati « Umuntu yari afite igiti cy’umutini cyatewe mu murima we w’imizabibu. Aza kuwushakaho imbuto, ariko ntiyazibona.

7 Niko kubwira umuhinzi we ati ‘Uyu mwaka ni uwa gatatu nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Wuteme nta cyo umaze aha ngaha.’

8 Undi aramusubiza ati « Shobuja, ba uwuretse byibura uyu mwaka, nywucukurire iruhande maze nshyireho ifumbire.

9 Ahari kera wazera imbuto; nutera uzawuteme. »

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. IBIKUGERAGEZA!
Ntibitume wiheba kuko ubuzima bukomeza. Komeza urwane amaherezo uzatsinda. Burya nta kitagira iherezo.
Ibisharira ntibihoraho.
Ibyago ntibihoraho.
Ibibazo ntibihoraho.
Hari umunsi ibyo byose uzabivuga nk’amateka yigeze kukubaho. Humura ibyo unyuramo byose Imana iba iguhagatiye mu gituza cyayo cy’urukundo. Ntugasitare.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(25/10/2024)


SHALOM. UKORA IKI?
Nta we utarahawe inshingano muri iyi si. Ariko se urazikora?
Ibyo ubazwa ubikora ute?
Burya nta murimo uruta undi ahubwo igituma uba mwiza cyangwa mubi ni uburyo uwukora.
Uzumva umuntu avuga ko yagowe.
Ni we uvunika.
Akazi akora karamubangamiye.
Yaremewe kuvunika n’ibindi. Nyamara abifuza ibyo ukora ni benshi.
Hari n’abandi bahora bareba iby’abandi nk’aho ari byo byoroshye!
Kora icyo ushinzwe kandi ugikorane ibyishimo.
Ingabire wahawe ntizagwe ingese.
Imana ikube hafi kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 26/10/2024
Ef 4, 7-16
Zab 121
Lk 13, 1-9
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top