
Amasomo yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya vii gisanzwe, umwaka c w’igiharwe(kuwa 01/03/2025).
Abatagatifu: Abundansi, Albini, Ewudogisiya.
ISOMO RYA MBERE.
Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki(Sir 17, 1-15).
1 Uhoraho yabumbye muntu mu gitaka, kandi ni cyo azamusubizamo.
2 Yageneye abantu iminsi n’igihe byo kubaho, kandi abaha ububasha ku biri ku isi byose.
3 Yabahaye imbaraga nk’ize, abarema mu ishusho rye.
4 Ibinyamubiri byose yabitegetse kubatinya, kugira ngo bagenge inyoni n’ibisimba byo mu ishyamba.
6 Yabahaye ururimi, amaso n’amatwi, ndetse n’umutima wo gutekereza.
7 Yabasenderejemo ubumenyi n’ubwenge, abasobanurira ikibi n’icyiza.
8 Yashyize urumuri rwe mu mitima yabo, kugira ngo abereke agaciro k’ibiremwa bye,
10 bityo bahimbaze izina rye ritagatifu, kandi bamamaze ibikorwa bye by’agatangaza.
11 Yabahaye kandi ubumenyi, abagabira n’itegeko ribeshaho.
12 Yagiranye na bo isezerano rihoraho, abahishurira amabwiriza ye.
13 Amaso yabo yabonye ububengerane bw’ikuzo rye, amatwi yabo yumva ijwi rye ritagereranywa.
14 Yarababwiye ati «Mujye mwirinda ubuhemu ubwo ari bwo bwose», kandi buri muntu amuha amategeko yerekeye mugenzi we.
15 Inzira zabo zihora imbere ye, ntizigera zihisha amaso ye.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zab 103(102), 13-14, 15-16, 17-18a.
Inyikirizo: Impuhwe z’Uhoraho zikomerezwa abamutinya.
Uko umubyeyi agirira ibambe abana be,
ni ko Uhoraho agirira ibambe abamutinya;
koko azi neza icyo twabumbwemo,
akibuka ko turi umukungugu.
Iminsi y’umuntu ni nk’ibyatsi,
akabumbuka nk’ururabo rwo mu murima;
umuyaga wamuhuhaho akazimira,
akazimira adasize akarari.
Naho impuhwe z’Uhoraho zikomerezwa abamutinya,
kuva iteka kuzageza iteka ryose,
n’ubutabera bwe bugahora ku bana,
no ku buzukuru b’abakomeza Isezerano rye.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Mt 11,25.
Alleluya Alleluya.
Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,
wowe wahishuriye abaciye bugufi amabanga ry’Ingoma y’ijuru.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU.
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko(Mk 10, 13-16).
Muri icyo gihe,
13 Yezu bamuzanira abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa barabakabukira.
14 Yezu abibonye ararakara, maze arababwira ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nka bo.
15 Ndababwira ukuri: umuntu wese utazakira Ingoma y’lmana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho.»
16 Nuko arabahobera, abasabira umugisha abashyizeho ibiganza.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. IGIHE!
Ni umwarimu mwiza usobanura ibidasobanurwa n’amagambo. Uzarebe iyo urimo gucumura cyangwa ugana mu nzira yo gucumura ntuba
ushaka gutekereza.
Ntuba ushaka gutuza.
Ntuba ushaka kwiha umwanya.
Ngo uba wihuta. Ariko se uba wihuta ujya he?
Itonde rero ku byemezo byose ufata. Jya ufata igihe kizagufasha gushungura.
Ibyo Shitani byose izana ibizana hutihuti. Imana ikuzuze ubwenge maze uhitemo wayibutse. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(28/2/2025)
SHALOM.
URI IGITAKA!
Burya umuntu agiye yibuka aho yavuye ntiyakwirata.
Ntacyo afite atahawe.
Ntacyo yageraho wenyine.
N’ubwo ari igihangange ubuzima bwe bushobora kuzima mu gihe gito. Ukaba wavuga uti uyu ni wa wundi wanyuraga aho byose bigahubangana!
Irinde ubuhemu rero kuko ni cyo cyagaragaza ko uzi ko uri ikiremwa kandi hejuru yawe hakaba Imana ikubeshejeho. Yiringire ntuzateterezwa bibaho. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 1/3/2024
Sir 17, 1-15
Zab 102
Mk 10, 13-16
Sr Immaculée Uwamariya