Amasomo yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya 24 gisanzwe, umwaka w’imbangikane
SHALOM. KUKO NDIHO!
Kubaho ni iby’agaciro. Bitanga imbaraga kandi burya buri munsi ubuzima buravuka.
Ntukarambirwe kubaho kuko ubutumwa bwawe buba bugikomeje.
Igihe cyose uhumeka uge umenya ko ufite umwenda wo kurangiza inshingano.
Kuba ku isi ni ukugira icyo uhamara kandi gifutiye abandi akamaro. Ntugatezuke.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(20/9/2024)
______________________
SHALOM. GENDA GITORE!
Burya hari inzira itabera intore.
Igituma wandavura uge ukirinda.
Ntushobora kunyura aho ubonye hose ngo ube ukitwa intore.
Urinde umutima wawe kwandura no kwandavura.
Ukwiye gutinya icyaha kuko ni cyo kibuza abantu kuba intore z’Imana.
Uyikorere ubudasubira inyuma. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 21/9/2024
Ef 4, 1-7.11-13
Zab 18
Mt 9, 9-13
Sr Immaculée Uwamariya