Amasomo yo kuwa 19 Ukuboza.
Amasomo:
Abac 13, 2-7.24-25b
Zab 71(70)
Lk 1, 5-25
ISOMO RYA MBERE.
Isomo ryo mu gitabo cy’ Abacamanza (Abac 13, 2-7.24-25b)
2Mu karere ka Soreya hari umugabo wo mu muryango wa Dani, akitwa Manowa. Umugore we yari ingumba, nta kana yari yarigeze. 3Umumalayika w’Uhoraho abonekera uwo mugore maze aramubwira ati « Nzi neza ko uri ingumba ukaba utarigeze akana, ariko noneho ugiye gusama ukazabyara umuhungu. 4Guhera ubu wirinde kunywa divayi cyangwa n’ikindi kinyobwa gisindisha, kandi ntuzarye ikiribwa icyo ari cyo cyose cyahumanye, 5kuko ugiye gusama inda maze ukabyara umuhungu. Urwembe ntiruzamugere ku mutwe, kuko uwo muhungu azegurirwa lmana akiri mu nda ya nyina, kandi akaba ari we uzatangira kugobotora lsraheli mu biganza by’Abafilisiti.» 6Umugore arataha, abwira umugabo we ati «Umuntu w’lmana yansanze aho nari ndi, nabonaga asa n’Umumalayika w’lmana, n’ubwo kumureba byari biteye ubwoba. Sinamubajije uwo ari we, kandi na we ntiyampishuriye izina rye. 7Yambwiye ati “Dore ugiye gusama, ukazabyara umuhungu. Guhera ubu ntukanywe divayi cyangwa n’ikindi kinyobwa gisindisha; ntukarye kandi ikiribwa icyo ari cyo cyose cyahumanye, kuko uwo muhungu azegurirwa lmana kuva akiri mu nda ya nyina kugeza igihe azapfira.”» 24Nuko uwo mugore abyara umuhungu, maze amwita Samusoni. Umuhungu arakura kandi Uhoraho amuha umugisha, 25maze umwuka w’Uhoraho utangira kumukoresha.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 71 (70), 1-2,3, Sa.6, 16-17)
Inyik/ Ngiye kuririmba ibisingizo byawe, no kurata ikuzo ryawe.
Uhoraho ni Wowe buhungiro bwanjye,
sinzateterezwa bibaho.
Mu butabera bwawe unkiranure, undengere,
untege amatwi maze undokore.
Umbere urutare negamira,
nshobora guhungiramo buri gihe;
wiyemeje kunkiza,
wowe rutare rwanjye rw’intamenwa.
Ni wowe mizero yanjye, Nyagasani,
Narakwisunze kuva nkivuka,
Unyitorera nkiva mu nda ya mama,
ni cyo gituma nzahora ngusingiza.
Nzageza n’aho ndata ibigwi byawe, Uhoraho,
ahasigaye namamaze ubudahemuka bwawe.
“Mana, wanyiyigishirize kuva mu buto bwanjye,
Na n’ubu ndacyarata ibyiza byawe.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI
Alleluya Alleluya.
Ngwino, Shami ryo kwa Yese,
wowe bendera ryashinzwe imbere y’amahanga,
Maze uturokore bwangu udatindiganyije
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 1, 5-25)
5Ku ngoma ya Herodi, umwami wa Yudeya, hari umuherezabitambo wo mu cyiciro cya Abiya akitwa Zakariya, n’umugore we akaba uwo mu muryango wa Aroni, akitwa Elizabeti. 6Bombi bari intungane imbere y’Imana, bagakurikiza badatezuka amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani. 7Ariko nta mwana bari bafite kuko Elizabeti yari ingumba ; byongeye bombi bari bageze mu zabukuru.
8Igihe rero Zakariya yariho akora imihango y’ubuherezabitambo imbere y’Imana, mu mwanya ugenewe icyiciro cye 9nk’uko abaherezabitambo babigenzaga, ubufindo buramufata ngo ajye gutwika ububani mu Ngoro ya Nyagasani. 10Rubanda rwose rwasengeraga hanze igihe cyo gutwika ububani. 11Nuko Umumalayika wa Nyagasani amubonekera ahagaze iburyo bw’urutambiro rw’ububani. 12Zakariya amubonye arikanga, ubwoba buramutaha. 13Ariko Malayika aramubwira ati « Wigira ubwoba Zakariya, kuko isengesho ryawe ryashimwe: umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, maze ukazamwita Yohani. 14Azagutera ibyishimo n’umunezero, kandi benshi bazashimishwa n’ivuka rye, 15kuko azaba umuntu ukomeye mu maso ya Nyagasani. Ntazanywa divayi n’icyitwa inzoga cyose, kandi azuzura Roho Mutagatifu akiri mu nda ya nyina. 16Azagarura abana benshi ba Israheli kuri Nyagasani Imana yabo, 17kandi azagenda imbere y’Imana arangwa n’umutima n’ubushobozi nka Eliya, agira ngo yunge ababyeyi n’abana babo, no kugira ngo ab’ibigande abagire intungane, maze ategurire atyo Nyagasani umuryango umutunganiye. » 18Nuko Zakariya abwira Malayika ati «Nzabibwirwa n’iki ko ndi umusaza, n’umugore wanjye akaba ageze mu zabukuru?» 19Malayika aramusubiza ati «Ndi Gaburiyeli uhora imbere y’Imana; natumwe kukubwira no kukugezaho iyo nkuru nziza. 20Nyamara guhera ubu ngubu ugiye kuba ikiragi ; ntuzongera kuvuga kugeza ku munsi ibyo bizaberaho, kuko utemeye ibyo nakubwiye bizagaragara igihe cyabyo kigeze. »21Ubwo rubanda rwari rutegereje Zakariya, rutangazwa nuko yatinze mu Ngoro. 22Aho asohokeye ntiyari agishobora kuvuga, maze bamenya ko yabonekerewe mu Ngoro. Nuko aba uwo kubacira amarenga, akomeza kuba ikiragi.
23Iminsi y’imihango y’ubuherezabitambo irangiye arataha. 24Hashize iminsi, umugore we Elizabeti arasama, amara amezi atanu atajya ahagaragara avuga ati 25« Dore ibyo Nyagasani yangiriye, yarangobotse ankiza icyankozaga isoni mu bantu. »
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. INABI IZATSINDWA!
Umuntu nakwanga uzamenye neza ko atariho.
Azaba ariho asamba maze uwo bahuye nawe wese akamuhutaza.
Ntugakererezwe n’inabi.
Ntukayemerere kwinjira mu mutima wawe.
Ntugasenye
Ntugasebye undi
Kubabaza undi uge ubitinya kandi ubigendere kure.
Ntuteze guhindura umutima utari uwawe ahubwo wowe menya ibikureba ibindi ubirekere Imana.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(18/12/2024)
SHALOM. NZI NEZA!
Hari igihe ubabara ukibwira ko nta n’umwe witaye ku byo urimo kunyuramo. Yewe n’Imana ukumva iri kure ntikikwitayeho.
Humura izi ibyawe byose.
Ikigeragezo cyawe hari impamvu urimo kukinyuramo.
Hari abantu bakunda kunnyega ubabaye.
Bakamuhutaza cyangwa bakamucyurira.
Bakwitonze ko
nabo isaha yabo izagera. Nibatanahura n’ibyo baseka abandi bazatungurwa n’ibindi.
Ntukirate rero kuko ibyo ufite nta na kimwe wihaye.
Ntihagire ijambo ribi rizaguturukaho kuko ububabare ni inzira ya twese. Uyu munsi ni Jye ejo ni Wowe.
Imana ireba byose ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 19/12/2024
Abac 13,2-7.24-25a
Zab 70
Lk 1, 5-25
Sr Immaculée Uwamariya