Amasomo yo kuwa 17 Ukuboza.
Amasomo:
Intg 49, 2.8-10
Zab 72(71)
Mt 1,1-17
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro (Intg49, 2.8-10)
Yakobo ahamagara abahungu be maze arababwira ati «Ngiye kubahishurira ibizababaho mu bihe bizaza.
2 Nimwegerane mwumve, bana ba Yakobo, mwumve so lsraheli.
8 Yuda, woweho abo muva inda imwe bazagusingiza. Ukuboko kwawe gutsikamiye ijosi ry’abanzi bawe, na bene so bazagupfukamira.
9 Yuda, uri nk’icyana cy’intare, mwana wanjye, uzamutse uvuye ku rugamba! Yaciye bugufi abunda nk’intare, kandi nk’intare y’ingore, ni nde wamutsimbura?
10 Inkoni y’ubwami ntizatirimuka mwa Yuda, n’inkoni y’ubutware ntizajya kure y’ibirenge bye, kugeza igihe Uwo igenewe azazira, Uwo amahanga azayoboka.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 72 (71), 1-2,3-4,7-8,17)
Inyik/ Ubutabera buzasagamba, n’amahoro asesure.
Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,
uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe ;
acire umuryango wawe imanza ziboneye,
kandi arengere n’ingorwa zawe.
Imisozi nikwize rubanda amahoro,
n’imirenge ibazanire ubutabera.
Azarenganura rubanda rugufi,
arokore abatindahare,
kandi aribate uwabakandamizaga.
Mu gihe cye, ubutabera buzasagamba,
n’amahoro asesure mu mezi atabarika.
Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi,
avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi.
Izina rye rizavugwa ubuziraherezo,
ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba!
lmiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha,
amahanga yose amwite umunyahirwe!
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI
Alleluya Alleluya.
Ngwino, Buhanga bw’Umusumbabyose!
Wowe ugengana isi imbaraga n’ituze,
utwigishe inzira y’ukuri.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 1,1-17)
1 Dore igitabo cy’amasekuruza ya Yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu.
2 Abrahamu yabyaye lzaki, lzaki abyara Yakobo, Yakobo abyara Yuda n’abavandimwe be,
3 Yuda abyara Faresi na Zara kuri Tamara, Faresi abyara Esiromi, Esirorni abyara Aramu.
4 Aramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, Nahasoni abyara Salimoni.
5 Salimoni abyara Bowozi kuri Rahabu, Bowozi abyara Yobedi kuri Ruta, Yobedi abyara Yese,
6 Yese abyara umwami Dawudi. Dawudi abyara Salomoni ku mugore wa Uriya,
7 Salomoni abyara Robowamu, Robowamu abyara Abiya, Abiya abyara Asa
8 Asa abyara Yozafati, Yozafati abyara Yoramu, Yoramu abyara Oziyasi,
9 Oziyasi abyara Yowatamu, Yowatamu abyara Akazi, Akazi abyara Ezekiyasi,
10 Ezekiyasi abyara Manase, Manase abyara Amoni, Amoni abyara Yoziyasi,
11 Yoziyasi abyara Yekoniyasi na barumuna be, igihe bajyanwa bunyago i Babiloni.
12 Ijyanwabunyago ry’i Babiloni rirangiye Yekoniyasi abyara Salatiyeli, Salatiyeli abyara Zorobabeli,
13 Zorobabeli abyara Abiyudi, Abiyudi abyara Eliyakimu, Eliyakimu abyara Azori,
14 Azori abyara Sadoki, Sadoki abyara Akimu, Akimu abyara Eliyudi,
15 Eliyudi abyara Eleyazari, Eleyazari abyara Matani, Matani abyara Yakobo,
16 Yakobo abyara Yozefu umugabo wa Mariya, ari we wabyaye Yezu, witwa Kristu.
17 Ibisekuruza byose hamwe rero ni ibi: kuva kuri Abrahamu kugeza kuri Dawudi, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva kuri Dawudi, kugera ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni kugera kuri Kristu, ni ibisekuruza cumi na bine.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
Uragasingizwa Kristu
SHALOM. NTA KIGUZI!
Ni iki wakoze ngo uvuke?
Ni iki ukora ngo uhumeke?
Ibyiza byose wabihawe ku buntu.
Ntuzibagirwe uwakugabiye.
Ntuzamuhemukire.
Ntuzamwihakane haba mu ruhame cyangwa mu ikoraniro.
Muntu arengwa vuba maze agakora ibyo ashaka bigabanye kure n’ubutungane.
Amahirwe yacu ni uko iyo Mana yamukunze idahaniraho. Uramenye rero uge uyubaha amanywa n’ijoro. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(16/12/2024)
SHALOM. UMUKIRO!
Ubu rero amahanga yose abimenye kandi nawe ubibwire abo ubasha kugeraho. Igihe cy’umukiro kiregereje.
Urumuri ruzasimbura umwijima.
Urukundo rusimbure urwango.
Ineza isimbure inabi.
Nta mupaka uyu mukiro ufite kuko kuva ku mukene kugera ku mukire bose bawakira.
Ingoma y’ijuru irakinguye kandi itangirwa buntu ngwino winjire kandi uzane n’abandi.
Ntutegereze ejo ngo ukingurire Kristu. Agukeneye uyu munsi.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 17/12/2024
Intg 49, 1-2.8-10
Zab 72
Mt 1, 18-24
Sr Immaculée Uwamariya