Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa 10 Mutarama 2025
January 10, 2025

Amasomo yo kuwa 10 Mutarama 2025

Preacher:

SHALOM. KUBERA IMPAMVU!
Ntuzashake kumenya byose kuko uri umuntu.
Ibyo wumva ni ubuntu wagiriwe.
Ibyo utumva ubwo si ngombwa.
Haranira ubutungane ibindi uzabyongererwa.
Ubundi se umenye byose wakwibuka ko uri ikiremwa?
Ubuzima bwuzuye amayobera umuntu atazigera asobanukirwa.
Icyangonbwa ni ukugenda mu kwizera kuko nta kubaho hatari impamvu. Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(9/1/2024)


SHALOM. TSINDA ISI!
Ntugatwarwe n’isi kandi waratangiye inzira y’ijuru.
Ntushobora kugendana n’isi ngo ukunde ibyayo maze uhorane isuku y’umutima.
Uzasanga hari ibyo igusaba kandi bihabanye n’ubutungane.
Wibuke ko umwijima udaturana n’urumuri. Ngaho rero hitamo kuko ntawe Imana ihatira kuyikorera. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzizihiza amasomo yo ku wa 10/1/2025
1Yh 5, 5-13
Zab 147
Lk 5, 12-16
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top