Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya XXVI gisanzwe. Imyaka y’Imbangikane.
September 30, 2024

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya XXVI gisanzwe. Imyaka y’Imbangikane.

Preacher:

Amasomo
Yob 1, 6-22
Zab 17(16)
Lk 9, 46-50

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cya Yobu (Yob 1, 6-22)

6 Umunsi umwe, abamalayika b’Imana baza gutaramira Uhoraho, Sekibi azana na bo.

7 Uhoraho abaza Sekibi ati “Uturutse he?”Sekibi aramusubiza ati “Mvuye kuzerera isi no kuyitambagira.”

8 Uhoraho abwira Sekibi ati “Ese witegereje umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi usa na we ku isi; ni umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, atinya Imana kandi yirinda ikibi.”

9 Sekibi asubiza Uhoraho ati “Ese kugira ngo Yobu atinye Imana ni ku busa?

10 None se ntiwamuhaye uruzitiro rumurinda, rukazenguruka inzu ye n’ibyo atunze byose? Ibikorwa bye byose wabihaye umugisha, none amatungo ye yuzuye igihugu.

11 Ariko urambuye ukuboko kwawe ugatsemba ibyo atunze byose, nta kabuza azakuvuma urora.”

12 Uhoraho abwira Sekibi ati “Ndabyemeye, ibye byose ndabikweguriye; gusa we ubwe ntugire icyo umutwara.” Nuko Sekibi arikubura aragenda.

13 Umunsi umwe rero, abahungu n’abakobwa ba Yobu bari bateraniye kwa mukuru wabo barya kandi banywa,

14 Nuko intumwa iza kubwira Yobu iti “Ibimasa byarimo bihinga, n’indogobe zirisha iruhande rwabyo,

15 Nuko Abanyesaba barahuruduka barabinyaga, bicisha inkota abagaragu bawe; ncika ku icumu jyenyine, ndahunga nza kubikumenyesha.”

16 Umwanya akibivuga, undi aba ashinze aho ati “Inkongi y’umuriro w’Imana yamanutse ku ijuru, itwika intama n’abagaragu iratsemba; ni jye jyenyine warokotse nza kubikumenyesha!”

17 Umwanya akivuga ibyo, undi aba aratungutse ati “Abakalideya biciyemo ingamba eshatu, birara mu ngamiya zawe barazinyaga, bicisha abagaragu bawe inkota; ni jye jyenyine warokotse nza kubikumenyesha!

18 Igihe akivuga, undi aba ageze aho ati “Abahungu n’abakobwa bawe bari mu nzu ya mukuru wabo barya kandi banywa divayi,

19 Nuko incubi y’umuyaga ituruka hakurya y’ubutayu, ihirika inkuta z’inzu zose uko ari enye, na yo irarindimuka ibagwa hejuru barapfa; ni jye jyenyine warokotse nza kubikumenyesha!”

20Yobu arahaguruka ashishimura igishura cye, yikomboza umutwe, arambarara hasi,

21 Aramya agira ati “Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, kandi nzasubirayo nambaye ubundi. Uhoraho ni we wampaye, Uhoraho ni we wishubije; nihasingizwe izina ry’Uhoraho!” 22Muri ayo makuba yose Yobu ntiyigeze acumura; nta n’ijambo risebya Imana yigeze avuga.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 17 (16), 1, 3, 4b-5, 7)

Inyik/ Mana yanjye, ndakwiyambaza kuko unyumva,ntega amatwi wumve ibyo nkubwira.

Uhoraho, ndenganura!
Nyumva wite ku maganya yanjye;tega amatwi isengesho ryanjye,ridaturutse mu munwa ubeshya.

Wasuzumye umutima wanjye,ungenzura nijoro ndetse urangerageza,
ntiwagira ikibi unsangana : ururimi rwanjye narurinze gucumura.

Nakomeje kunyura mu nzira wategetse,mpamya intambwe mu mayira yawe,
ibirenge byanjye ntibyadandabirana.

Garagaza impuhwe zawe zahebuje,wowe ukiza abiringira ububasha bwawe,
bagahonoka batyo abahagurukiye kubarwanya.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mk 10, 45)

Alleluya Alleluya.
Umwana w’umuntu yazanywe no gukorera abandi,
no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 9, 46-50)

Muri icyo gihe,

46 Abigishwa baza kujya impaka bibaza uwaba mukuru muri bo.

47 Yezu amenya ibyo batekereza maze arembuza umwana muto, amushyira iruhande rwe.

48 Arababwira ati “Umuntu wese wakira uyu mwana ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi uzanyakira wese, azaba yakiriye Uwantumye. Koko rero, umuto muri mwe ni we mukuru.”

49 Nibwo Yohani amubwiye ati “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe; turabimubuza kuko atagukurikira hamwe natwe.”

50 Yezu aramusubiza ati “Ntimukagire uwo mubibuza, kuko utabatambamira burya aba ari kumwe namwe.”

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. DORE IMPAMVU!
Sinzava kuri Yezu kuko nta wigeze ankunda nka we.
Azi ibyange byose.
Amenya intege nke zanjye ntanshyire hanze.
Arandinda ibyo nzi n’ibyo ntazi.
Ubuzima bwanjye bufite impamvu.
Yahinduye amateka kandi ayamperekezamo.
Nawe ngwino umusange.
Ahorana umwanya w’ibanze wa buri wese.
Ubuzima nta kerekezo bugira iyo umuntu yiberaho nk’uko inyamanswa cyangwa ibimera bibaho.
Itandukanirizo rero ni ukumenya uwaguhanze ukabaho umukorera.
Kunda Yezu ibindi uzabyongererwa.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(29/9/2024)


SHALOM. IBYAGO NIBIZA!
Kenshi umuntu yibagirwa ko Sekibi amugendaho.
Iyo ibyago bije yirirwa mu matwi ye amubwira ko yagowe!
Ko ntawe umukunda.
Ko yibagiranye ku isi no mu ijuru.
Ko ariwe ubabaye gusa.
Ko yarenganye kuva kera!
Bene ibyo binyoma ntibizatume wiheba.
Ntabwo ibyago bikwiye kugutandukanya n’Imana kuko yo igukunda igihe cyose.
Yikomereho.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 30/9/2024
Yobu 1, 6-22
Zab 16
Lk 9, 46-50
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top