Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya III cya Adiventi.
December 16, 2024

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru cya III cya Adiventi.

Preacher:

Amasomo:
Ibar 24, 2-7.15.17abc
Zab 25(24)
Mt 21, 23-27

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibarura (Ibar24, 2-7.15.17abc)

Umuhanuzi Balamu w’umunyamahanga yari yaje kuvuma Israheli.

2 Yubuye amaso abona Abayisraheli bashinze ingando, buri nzu iri ukwayo. Umwuka w’Imana umusakaramo,

3 maze abahanurira muri iki gisigo agira ati:« Arabivuze Balamu mwene Bewori, arabivuze umugabo ureba akageza kure,

4 arabivuze uwumva amagambo y’Uhoraho, akabona ibyo Uhoraho amweretse, maze yaba yatwawe mu Mana, amaso ye agafunguka!

5 Mbega amahema yawe, Yakobo, ngo araba meza, kimwe n’ingabo zawe, Israheli!

6 Ameze nk’amazi atemba ava mu isumo, ameze nk’ubusitani bwo ku nkombe y’uruzi, ameze nk’imisaga yiterewe n’Uhoraho, cyangwa amasederi yo ku nkombe y’umugezi.

7 Ni nk’amazi yarenze imiyoboro, agasendera mu mbuto. Umwami wa Israheli azaganza Agagi, maze ingoma ye isagambe. »
15 Nuko yongera kubahanurira muri iki gisigo agira ati «Ndabivuze Balamu mwene Bewori, ndi umugabo ureba nkitegereza.

17abc Ibizaba ndabyiyumvira nyamara si ibya vuba, ndabyitegereza ariko ntibindi bugufi: mu nzu ya Yakobo hazavuka inyenyeri, mu muryango wa Israheli hazaboneka inkoni y’ubwami. »

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 25 (24), 4-5ab, 6-7,8-9,10.14)

Inyik/ Nyagasani, ntoza kugenda mu tuyira twawe!

Uhoraho, menyesha inzira zawe,
untoze kugenda mu tuyira twawe.
Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,
kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.

Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo
wagaragaje kuva kera na kare.
Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto,
ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe,
ugirire ubuntu bwawe, Uhoraho.

Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa,
ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.
Abiyoroshya abaganisha ku butungane,
abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.

Amayira yose y’Uhoraho ni urukundo n’ubudahemuka,
akabigirira abakomera ku isezerano rye no ku mategeko ye.
Ibanga ry’Uhoraho ribwirwa abamutinya,
maze akabamenyesha isezerano rye.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI : Zab 85 (84), 8

Alleluya Alleluya.
Uhoraho, twereke impuhwe zawe kandi uduhe agakiza kawe.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 21, 23-27)

Muri icyo gihe,

23 Yezu amaze kwinjira mu Ngoro ariho yigisha, abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango baramusanga bati « Ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha ?»

24 Yezu arabasubiza ati « Reka nanjye ngire icyo mbabaza; nimukimbwira nanjye ndababwira inkomoko y’ububasha nkoresha ibyo.

25 Batisimu ya Yohani yaturukaga he? Ni mu ijuru cyangwa se ni ku bantu ? » Ariko bo baribwira bati « Nidusubiza tuti “Ni mu ijuru”, aratubwira ati “Mwabujijwe n’iki kumwemera?”

26 Naho nidusubiza ngo “Ni ku bantu” ntidukira rubanda kuko bose bahamya ko Yohani ari umuhanuzi. »

27 Basubiza Yezu bati « Ntitubizi.» Na we arabasubiza ati « Nanjye ni uko, simbabwira inkomoko y’ububasha nkoresha ibyo. »

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. IMANA IRUMVA.
Mu gihe gikwiye iratabara kandi ubutabazi bwayo buza bwuzuye.
Ntiza ikererewe nk’uko hari abayishinja.
Ntiza kuko wayibihatiye.
Ntiza mu karengane ngo yatabaye uriya wowe ntiyagutabara.
Oya rwose kuko ubutabera ni ubwayo.
Gusa umuntu hari ibyo atumva cyangwa atabona kuko ni ikiremwa.
Ni uko rero saba ukwemera umenye kugendana n’Imana.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(15/12/2024)


SHALOM. ITEGETEZE!
Ibyavuzwe umunsi umwe bizasohora. Imana iyo ivuze biraba.
Wenda umuntu abona bitinze ati byaraheze.
Abona se bikomeye ati ibi ntibizashoboka.
Nyamara nta gutinda nta no guhera kuko hari igihe gikwiye.
Aho kuvuga ko bitinze ahubwo rushaho kwitegura no kwisukura.
Imana nziko itabeshya. Nta mugambi wayo uburizwamo.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 16/12/2024
Ibar 24, 2-7.15-17
Mt 21, 23-27
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top