Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

May 1, 2025

Amasomo yo Ku wa kane w’icyumweru cya II cya Pasika

Amasomo yo Ku wa kane w’icyumweru cya II cya Pasika

Amasomo:

Intu 5, 27-33
Zab 34 (33)
Yh 3, 31-36

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 5, 27-33)

27Barabazana rero babahagarika imbere y’Inama nkuru. Umuherezabitambo mukuru arababaza ati 28« Twari twarabihanangirije dukomeje kutazongera kwigisha mwitwaje iryo zina, none dore Yeruzalemu yose mwayujujemo inyigisho zanyu. Murashaka rero kuduhamya amaraso y’uwo muntu ?» 29Petero n’izindi Ntumwa barabasubiza bati «Tugomba kumvira Imana kuruta abantu. 30Imana y’abasekuruza bacu yazuye Yezu, uwo mwishe mumumanitse ku giti. 31Ni we Imana yakurishije ububasha bwayo ngo abe Umutegetsi n’Umukiza, kugira ngo aronkere Israheli ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ ibyaha. 32Turi  abagabo bo

kubihamya, twe na Roho Mutagatifu lmana yahaye abayumvira. » 33Bo ngo babyumve umujinya urabasya, maze batekereza kubica.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

 SHALOM. NTUZAHEMUKE!
Ubupfura buge bukuranga. Ntugategereze ubuva ku bandi kuko ntuzi uko babuha agaciro.
Wowe niba waragize amahirwe yo kumenya ikiza gikore wishimye.
Uko uri ikinege ni nako ukwiye kumenya icyo uha agaciro wihariye.
Iby’abandi bishobora kuza cyangwa ntibize.
Senga ubundi ukomeze urugendo kuko uhagaze utageze aho ujya n’ibyo wakoze mbere byaba bipfuye ubusa.
Ntugasitare.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(30/4/2025)
SHALOM. MBERE YA BYOSE !
Niba ushaka ubutungane iyemeze inzira ifunganye. Hari abazakugira inama utabasabye.
Hari abazakugirira impuhwe zidashobotse.
Hari abazaguha amabwiriza anyuranye n’ibyo wemera.
Hari abazakubwira ko kwemera ntaho bizakugeza.
Hari abazagutoteza kuko unyuranya na bo.
Komera kandi ukomeze inzira.
Iteka ikiza kiravuna ariko aho kubura ijuru watakaza bene izo nshuti zigukunda urumamo. Umvira Imana kuruta abantu kuko ni yo igukunda byuzuye. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Turaziririkana amasomo yo ku wa 1/5/2025
Intu 5, 27-33
Zab 33
Yh 3, 31-36
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top