Amasomo yo ku wa kane w’icyumweru cya II cya Adiventi
Amasomo:
Iz 41, 13-20
Zab 145 (144)
Mt 11, 11-15
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 41, 13-20)
13 Jye Uhoraho, Imana yawe, ngufashe ukuboko kw’iburyo nkakubwira nti «Witinya! Ni jye ugutabara! »
14 Witinya Yakobo, wowe bahonyora nk’akanyorogoto, witinya Israheli, n’ubwo ubu bakugereranya n’intumbi. Ni jye ugutabara, uwo ni Uhoraho ubivuze. Umuvunyi wawe ni Nyirubutagatifu wa Israheli.
15 Dore nkugize imashini nshya icukura ubutaka kandi ifite amenyo asongoye, ugiye gutengagura imisozi uyishwanyaguze, n’udusozi uduhindure umurama.
16 Uzayigosora itwarwe n’umuyaga, maze serwakira iyinyanyagize. Naho wowe uzasingiza Uhoraho, uhimbarwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli.
17 Abasuzuguwe n’abatishoboye bashakashaka amazi, ariko bikaba iby’ubusa, ururimi rwabo rukumirana kubera inyota; ni jye Uhoraho uzabasubiza, ni jye Imana ya Israheli sinzabatererana.
18 Nzavubura inzuzi ku misozi itameraho akatsi, mu mikokwe hadudubize amasoko, ubutayu buhinduke ikidendezi, n’ubutaka bwumiranye buhinduke amariba.
19 Nzameza amasederi mu butayu, iminyinya, ibiti bihumura n’imitini; ahantu h’amayaga mpatere imizonobari, imisave n’imigenge bikurire hamwe,
20 bityo abantu barebe kandi bamenye, bigishanye kandi bumve ko ari ikiganza cy’Uhoraho cyabikoze, ko ari Nyirubutagatifu wa Israheli wabiremye.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 145 (144), 1.9, 10-11, 12-13b)
Inyik/ Uragasingizwa Nyagasani, wowe munyampuhwe n’umunyaneza.
Mana yanjye, mwami wanjye, nzakurata,
nzasingiza izina ryawe iteka ryose.
Uhoraho agirira bose ibambe,
Maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.
Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,
Abayoboke bawe bagusingize!
Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,
Batangaze ubushobozi bwawe.
Bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,
N’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.
Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,
ubutegetsi bwawe buzaramba.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Iz 45, 8)
Alleluya Alleluya.
Ijuru niritonyange nk’ikime, ibicu bigushe ubutabera,
isi nibumbuke maze umukiro usa gambe.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 11, 11-15)
Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda ati
11 « Ndababwira ukuri: mu bana babyawe n’abagore ntihigeze kuboneka uruta Yohani Batisita; nyamara umuto mu Ngoma y’ijuru, aramuruta.
12 Guhera igihe cya Yohani Batisita kugeza ubu, Ingoma y’ijuru iraharanirwa, ab’ibyihare ni bo bayikukana.
13 Ni uko abahanuzi base kimwe n’Amategeko bavuze kugeza kuri Yohani.
14 Kandi niba mushaka kunyemera, ni we Eliya wagombaga kuza. 15 Ufite amatwi yo kumva niyumve!»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. AHO UNYUZE HOSE!
Hakore ibyiza abe aribyo bazajya bakwibukiraho.
Uzi kunyura ahantu ugasiga icyasha!
Uzi kunyura ahantu bakifuza ko uhava vuba.
Uzi kubana n’abantu bakaguhimba izina rijyanye n’ubugome bwawe.
Ntugahemuke kuko utazi uwo uzakenera mu buzima.
Banira bose mu mahoro uzaba uhaye abawe umurage mwiza usumba ubutunzi.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(11/12/2024)
SHALOM. NI JYE UGUTABARA!
Ntuzahungabane kuko ibikurwanya Imana ibibona mbere yawe.
Inzira unyuramo zose irazireba. Hari intambara urwana ukagira ngo ni wowe uzirwanye kandi hari ugufashe akaboko.
Komeza ugende kandi ntutinye.
Mu byahise wabinyuzemo urabirenga.
Iby’ubu nabyo ubinyuramo amahoro. N’ibizaza uzabinyuramo ukomeze urugendo.
Ukurwanirira ntaho yagiye. Ntahinduka kandi urukundo rwe ruguhoraho.
Ubwiwe n’abantu ngo humura washidikanya ariko ubwo ubibwiwe n’Imana ubyemere kuko ntibeshya.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 12/12/2024
Iz 41, 13-20
Zab 144
Mt 11, 11-15
Sr Immaculée Uwamariya