Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa kane w’Icyumweru cya I cya Adiventi.
December 5, 2024

Amasomo yo ku wa kane w’Icyumweru cya I cya Adiventi.

Preacher:

SHALOM. YEZU ARAKORA!
Ntacyo wakwimarira wenyine.
Ibyo utabona cyangwa utumva jya ubitura Yezu.
Ibigusumba abyitaho.
Ibikurushya arabizi.
Ibikurusha imbaraga arabireba kandi arabigenga.
Ntukigere wiheba kuko aho wanyuze si wowe wahivanye.
Ibyakugoye byaratambutse.
Ibyo utumvaga ntibyatumye udakomeza kubaho.
Yezu yatangiye ibikomeye muri wowe kandi azakomeza abikore.
Akube hafi kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(4/12/2024)


SHALOM. KUKO TURINZWE!
Abarinzwe n’ingabo zo kuri iyi si bumva bakomeye kandi nibyo koko kuko hari abareba ikibi cyose cyabageraho.
Noneho rero wowe si ingabo ahubwo ni nyiringabo.
Ni iki wabura ko byose biri mu bubasha bwe?
Ni iki watinya ko byose abigenga?
Uzirate kandi uterwe ishema ni uko ufite Imana. Hejuru yayo nta kindi gihari. Yikorere kandi uyisingize iteka ryose. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 5/12/2024
Iz 26, 1-6
Zab 117
Mt 7, 21.24-27
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top